Ugeze hariya hantu aba yinjiye mu Isi nshya (Nsabimana Roger)

I wawa ni ikigo cyashyizwe ho na ministeri ifite mu nshingano gukurikirana urubyiruko rukoresha ibiyobya bwenge ndetse n’indi myitwarire yose mibi ihabanye n’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda. Iki kigo kikaba kibarizwa mu karere ka Rusizi hagati mu kiyaga cya Kivu.




Roger umwe mubaturutse i wawa

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26/08/2015, Nsabimana Roger ni umwe mubantu babashije kugera I wawa akaba yaraganiye na muhabura.rw adutangariza amavu n’amavuko yo kujya I wawa ndetse n’uburyo yari abaye ho muri kiriya kirwa cy’iwawa.

uyu musore w’imyaka 28 yadutangarije ko mbere hose yari umuntu wagizwe imbata n’ibiyobya bwenge kuburyo nawe umunsi yafashwe atari azi ibiri kumubaho kugeza ubwo yisanze ari kuri station ya police hanyuma nibwo yaje kuva aho yerekeza I wawa. Akigerayo ngo yamanje kujyanwa aho bita muri Rehab akaba yaratubwiye ko ari ahantu bamushyize akamara iminsi yigishwa uburyo bwo kubaho mu buzima udakoresha ibiyobya bwenge ndetse n’ingaruka z’ibiyobya bwenge.




ikirwa cy’iwawa(photo internet)

Mu magambo ye Roger yaratubwiye ati: “Imwe mu mibereho y’I wawa akenshi iragoranye kubantu bakihagera bwambere ariko nyine iyo umaze kumenyera uhita wumva ko wari warayobye ujya munzira z’ibiyobya bwenge aha akomeza agira ati: ngewe nakuye imyuga myinshi I wawa ahubwo nasabaga ubuyozi nk’uko bwa bitwijeje ubwo badusezereraga ko baza dukurikirana bakadufasha muburyo bwo kuba twabyaza umusaruro imyuga twigiye I wawa

mu bya mushimishije m’ubuzima bw’I wawa

Mbere na mbere kuba yaramenye neza ko ibiyobya bwenge byangiza ubuzima kandi akaba yaramenye kubana neza na bagenzi be. Ikindi cyamushimishije ni imyuga yigiye iwawa ubu akaba azi gukora amazi n’amashanyarazi, nuko yabashishe guhunduka ndetse akabayiteguye gutanga umusanzu kuba gikoresha ibiyobyambwenge




I wawa benshi bigirayo imyuga itandukanye(photo internet)

Bimwe mu byamubabaje m’ubuzima bw’I wawa

Imwe mu mico itari myiza usanga harabantu bakuru bazanwa iwawa akenshi nakenshi bafite imico itari myiza ugasanga haribyo bashaka guhemukira abana yagize ati” ushobora nanone gutwara umwana iwawa agahura n’ikindi kibazo utaruzi , ndagira inama abayobozi bo ku Iwawa kurinda abana bakiri bato nkuko babitangiye bafunga kantine”” . ikindi kandi cyamubabaje ni uko yamanje kubaho ameze nk’utagira umuryango mbese ntawe atakira ngo amwumve.

Inama atanga k’urubyiruko

Burya ibiyobyabwenge nta keza kabyo ahubwo byangiza ubuzima bw’abantu ndetse n’ahazaza habo. Kuko bishobora kukubuza umugisha ku Gihugu cyawe ndetse n’ubuzima bwawe.

Ikindi nugukangurira abageze iwawa kwishyiramwe bagashyira mungiro imyuga bigiye iwawa kuko bahigiye byinshi byabateza imbere.

Inama agira abayobozi b’uturere

1. Kumenya abantu bavuye iwawa no kubakurikirana

2. Gutera imishinga yacu inkunga

3. Kumva ko abantu bavuye iwawa batavuye murigereza

4. Kurinda abantu bavuye iwawa muburyo batasubira mu ibiyobya bwenge bashakirwa akazi murwego rwokwirinda ubushomeri.




Ubuyobozi bukwiye kujya bukurikirana urubyiruko ruva i wawa(photo internet)

Uyu Nsabimana Roger kandi yasoje avuga ko nubwo bavuye iwawa mukarere k’iwabo baje ari 28 , Yagize ati : « nkubu uko twaje, bane muritwe ntibafite aho kuba , ntibazi iwabo,ntibazi ababyeyi babo, bagiye babatoragura muri kigali, abo bana bakwiye kwitabwaho, naho ubundi bidatinze basubira aho baturutse n’ubundi, ugasanga ya mafaranga leta itanga mukigo ngorora muco apfuye ubusa kandi byishwe n’abayobozi twagiye tugana. Ikindi yatangaje n’uko asoza ashimira leta y’Urwanda uburyo ikomeza gushyigikira abanyarwanda muri rusange , itarobanura k’ubutoni.

www.muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe