2010-2017: Karongi barishimira uruhare rwa sosiyete sivile

  • admin
  • 26/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Imiryango itegamiye kuri sosiyete sivile ikorera mu karere ka Karongi , kirishimira uruhare rutaziguye yagize mu guteza imbere abaturage ku buryo hari benshi bafashijwe kugira ubuzima bwiza, bavanwa mu bukene

aka karere kashyize imbere gahunda yo guharanira ko habaho imiryango itari ya leta [civil society ] ifite imikorere ifitiye inyungu rusange abaturage , ikorera mu mucyo kandi ikanagira uruhare mu iterambere ry’Akarere.

ibyo akarere ka Karongi kabikoze gashyigikira ishyirwaho ry’urwego rwigenga ruhuza abagize imiryango itari iya Leta mu karere ka Karongi , hashyizweho ihuriro ryigenga ry’imiryango itari iya Leta muri buri murenge.

Umuturage witwa Turaturaniwe Alex wo mu Murenge wa Bwishyura Akagari ka Gitarama Umudugudu wa Kigezi muri ako karere yavuze ko iyo miryango yabagiriye akamaro.

Ati “ Imiryango itari Iya Leta izamura abaturage batishoboye, hari mo kubaka amazu y’abatishoboye, ndetse n’ibikorwa remezo harimo amavuriro n’amashuri”

JPEG - 44.5 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndagijimana Francois

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndagijimana Francois yemeza ko iyo miryango yagize uruhare runini mu guteza imbere ako karere, kandi ko igikomeje urwo rugamba.

Ati “Gushyigikira ko imiryango itari iya Leta igira uruhare ku ngengo y’imari y’akarere bityo ikarushaho kwinjira mu bikorwa by’amajyambere. Hashyizweho amasezerano y’ubwumvikane hagati y’akarere n’ihuriro ry’Iryimiryango Nyarwanda itari iya Leta igamije gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’imari mu karere, ikindi kandi habayeho gushyiraho urubuga rwo kungurana ibitekerezo hagati y’imiryango itari iya Leta abatera nkunga na Karere.

Imwe muri iyo miryango itari iya Leta imaze kugira ibikorwa bibyara inyungu,hashyizwe urubuga mu karere ruhuza abaterankunga,abikorera n’imiryango itari iya Leta Mu karere ka Karongi kugirango kabashe kwesa imihigo

yakomeje agira ati “Amadini yose afite ubwisanzure mu karere, Hagiyeho urubuga ku rwego rw’umurenge ruhuza akarere , abikorera n’Imiryango itari iya Leta, Imiryango itari iya Leta ifite umwanya mu ihuriro ry’abafite uruhare mu Iterambere ry’Akarere (JADF)


Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/07/2017
  • Hashize 7 years