17 Mata 1994: Hashyizweho ba perefe bashya bagombaga kwihutisha Jenoside

  • admin
  • 17/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 17 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 17 Mata mu 1994.

1. Leta y’abicanyi yashyizeho ba perefe bashya bagombaga kwihutisha Jenoside muri za Perefegitura

Tariki ya 17/4/1994, Leta y’abicanyi yakoze inama ifata icyemezo cyo gukuraho bamwe mu baperefe ishyiraho ba ruharwa bagombaga kwihutisha Jenoside mu duce bayobora. Niyo mpamvu perefe Jean-Baptiste Habyalimana wari perefe wa Butare, na Godefroid Ruzindana wa Kibungo bakuweho, nyuma baza no kwicwa n’imiryango yabo. Hashyizweho ba perefe bashya, basanzwe bazwiho ubuhenzanguni, babarizwaga muri Hutu-Powerm aribo François Karera muri Kigali Ngari, Sylvain Nsabimana i Butare, Anaclet Rudakubana i Kibungo, Elie Nyirimbibi i Byumba, Basile Nsabumugisha mu Ruhengeri na Dr Charles Zirimwabagabo ku Gisenyi.

François Karera yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, Sylvain Nsabimana nawe uru rukiko rwamuhamije icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka 18, Dr Charles Zirimwabagabo yahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko z’U Rwanda ahanishwa igifungo cya burundu.

2. Iyicwa ry’Abatutsi ku cyobo ku Muhima hafi y’Akagari ka Rugenge (CND) no mu murenge wa Kigali ahitwa muri « Centre » ya Kitabi

Ku cyobo kiri ku Muhima hafi y’akagari ka Rugenge hiciwe Abatutsi benshi. Icyo cyobo bakitiriye CND kubera ko inkotanyi zari muri CND. Iki cyobo rero bakaba barakimanuragaho abakiri bazima baturutse Kimihurura na Kimicanga bakabafatanya nabo ku Muhima batabashije kuzamuka bajya ku Kiliziya ya Ste Famille na Saint Paul. Imirambo y’abiciwe muri Centre pastoral Saint Paul no muri JOC (Jeunesse Ouvriere catholique) nayo bayijyanaga muri urwo rwobo.

Hagati ya 15 mata na 17 mata 1994, mu murenge wa Kigali ahitwa muri Centre ya Kitabi, hejuru ya Nyamirambo iruhande rwa Mont Kigali munsi y’ikigo cya Gisirikare, hari bariyeri yayoborwaga n’interahamwe yari ikomeye yitwaga RUBAYIZA HASSANI na KIBUYE KARUNGU. Rubayiza niwe wari chef w’iyi bariyeri. Abatutsi bahungaga baturuka Mwendo muri Kigali, Kabusunzu na za Nyamirambo hejuru n’abari batuye aho, bakicirwa aho, nyuma bakabasuka mu byobo byari byaracukuwemo amabuye y’agaciro. Interahamwe zunganirwaga n’abasirikari, bi byatumye abahageze bose ntawarokotse.

3. Abatutsi biciwe mu Babikira b’Abakarikuta munsi ya Ste Famille

Abatutsi benshi bahungiye mu Babikira b’abakarikuta munsi ya Kiliziya Ste Famille. Interahamwe zabakuyeyo zibamanura ku rwobo bise CND, abana n’abagore bo zabiciye mu babikira. Ubu bwicanyi bwakozwe n’ibitero by’interahamwe byari biyobowe na NYIRABAGENZI Odette wari konseye wa Segiteri Rugenge na Angeline MUKANDUTIYE wari Insipegiteri w’amashuri muri Nyarugenge akaba yaratangaga n’imbunda aziha interahamwe, ari nayo mpamvu iwe bari barahise muri “etat major”. Angeline Mukandutiye nyuma ya Jenoside yahungiye muri Zayire, akaba yaratahutse mu mpera za 2019 muri gahunda yo kurandura imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ashyikirizwa gereza ya Mageragere kugira ngo arangize igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’Inkiko Gacaca adahari.

Uru rwobo rwataburuwemo imibiri yose ishyingurwa mu cyubahiro ku Rwibutso rwa Gisozi. Zimwe mu nterahamwe zabicaga narimo NKESHIMANA alias GIKONGORO, GATARI Fidele, BUGONDO, RWAGATERA Faustin wajyanaga abantu kubata muri CND.

4. Iyicwa ry’Abatutsi mu bitaro bya CHUK

Tariki ya 17/4/1994, mu bitaro bya CHUK hiciwe Abatutsi benshi barimo abarwayi bari baharwariye, abari babarwaje n’abahahungiraga. Ibi bitaro byarangwagamo ingengabitekerezo mbi cyane, abaganga bahawe imbunda mu mpera za 1993 babeshya ko ari izo kwirindira umutekano. Uwari umuyobozi w’ibitaro Dr KANYANGABO Faustin yemeye ko mu bitaro hazamo abasirikare bo kuhakorera mu rwego bitaga urwo kurinda umutekano, nyamara ari ukujijisha. Muri mata 1994, abo basirikari bari bayobowe na Ndagijimana Frederic alias Kamashini babanje kubarura Abatutsi kugirango hatabaho kwibeshya bakica abahutu. Hafi y’ibitaro hari interahamwe zari zirekereje, abo basohoye b’Abatutsi zigahita zibica.

Uwitwa NTEZIRYAYO Benoit, Edithe MUKAKABERA wari umuforomokazi n’uwari Responsable wa Maternity bafatanyaga n’uwo musirikare KAMASHINI Pierre kurara bagenda mu bitaro baka abarwayi indangamuntu ngo barebe ubwoko bwabo. Abatari abatutsi bakazibasubiza. Abatutsi, Edithe niwe wazibikaga akabasezerera mw’ijoro ngo nibatahe basanze ntacyo barwaye. Hafi y’ibitaro hari interahamwe zibiziranyeho nawe ntizijye kure zigahita zibica. Abo zitishe bicwaga n’abandi.

Abenshi bishwe ku itariki ya 17/04/1994. Abaganga, abaforomo n’abakozi b’ibitaro bya CHUK bagize uruhare mu kwica Abatutsi muri ibyo bitari harimo : Dr Ntezayabo Benoit wahamijwe jenoside n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Nyarugenge rumukatira adahari igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30) ; Dr Habyarimana Theoneste wakatiwe adahari n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Rugenge, igifungo cya burundu y’umwihariko rumuhamije ibyaha bya jenoside bigizwe no gusambanya ku gahato Marie Jeanne Mukarango yarangiza akamwica, urupfu rwa Murwanyashyaka Antoine rwabaye ku wa 12/05/1994 no kuba yarayoboraga amarondo na bariyeri. Dr Augustin Cyimana: yakoze jenoside muri CHUK, akomereza iwabo muri Komini Ntongwe afatanya na burugumesitiri wa Mugina Martin Ndamage. Nyuma ya jenoside yahungiye muri Zambia, aba n’umwe mu bashinze FDLR muri icyo gihugu, anayibera umuyobozi. Ageze muri Zambiya yakoze mu bitaro bya Lusaka. Hari kandi ba Dr Ernest Muvunandinda, Dr Laurent Ruboneza na Dr Buvenge Gerard nabo bavuzwe gukora jenoside.

Mu baforomo harimo : Ndayambaje Stefaniya wavukiye I Gihinga mu Karere ka Rutsiro, yari umuforomokazi akaba n’umuyobozi w’Ishami ry’abakozi ba CHUK (Chef du personnel). Yagize uruhare mu iyicwa rya bagenzi be b’abakozi b’abatutsi n’abarimu bo mu Ishuri rya Lycee Notre Dame des Citeaux I Kigali. Yakoranaga n’abasilikare barindaga CHUK akabaha lisiti z’abatutsi nyuma bakicwa. Ibyaha yamahijwe na Gacaca ni ibi: ubufatanyacyaha mu gukora lisiti z’abatutsi bazicwa, gushinyagurira abatutsi abizi neza ko bahigwaga, kujya mu bitero byahigaga Abatutsi muri CHUK, kwicisha umukobwa wari wasizwe muri CHUK n’ababikira. Ku wa 21/06/2008, Urukiko rw’Akagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30).

Bananeza Marie Josee: Akomoka muri Komini Bulinga (Gitarama). Yicishije abatutsi b’abarwayi, abakozi ba CHUK n’abahahungiye. Edith Mukakabera, Philomene Mukandamage ukomoka i Byumba na Marie Josee Bananeza bari bagize itsinda ryazengurukaga ibitanda byose by’abarwayi bababaza indangamuntu bityo bagakora lisiti bashyikirizaga abasilikare bari bayobowe n’uwari ubakuriye “Kamashini” wari umwicanyi ruharwa.

Josephine Mukaruhungo: Akomoka Kibilira. Yamaze abantu ku Kivugiza. Mu bantu yishe harimo umwarimukazi witwaga Edith n’abana be ndetse n’abana b’uwitwa Kamatari. Yitabiriye kandi inama zitegura Jenoside zabereye ku mwicanyi ruharwa wa Kivugiza witwaga Gaspard Nsengiyumva. Muri 1990 yagize uruhare mu gufungisha bagenzi be b’abatutsikazi ababeshyera kuba ibyitso by’Inkotanyi.

5. Iyicwa ry’abatutsi muri CARAES Ndera/Gasabo

Mu 1994 mu Murenge wa Ndera mu kigo cya CARAES hahungiye Abatutsi benshi baturukaga ku musozi wa Ndera, Rubungo, Jurwe, Murindi, Gasogi, Kanombe na Remera bizeye kuhakirira kuko hari mu kigo cy’abihaye Imana. Bahahungiye kuva ku itariki ya 8 -10/04/1994, bigeze ku itariki ya 10 mata interahamawe zitangira kubatera ariko ziri inyuma y’igipangu ntizibashe kwica benshi kuko nabo birwanagaho. Ikindi uko mubari bahahungye harimo abari bahunganye intwaro zabo za gakondo bituma bakomeza kwirwanaho bakoresha izo ntwaro zabo.

Tariki ya 11 mata 1994, abasirikare b’ababirigi baje gutwara abafureri n’abarwayi b’ababiligi bari baharwariye n’imbwa zabo. Interahamwe zimaze kubona ko abazungu bagiye, zakomeje kugabayo ibitero abandi bakomeza kwirwanaho. Interahamwe zimaze kunanirwa zahuruje abarikare I Kanombe bahagera tariki 17/4 ikigo baragisenya batangira kubateramo amagerenade babasohora hanze. Bamaze kubona ko bishe benshi, baragiye interahamwe zisigara zica abasigaye batapfuye. Byageze aho bajya no mu barwayi, uwo babonye asa n’umututsi wese bakamwica. Abatutsi biciwe muri CARAES bagera ku bihumbi 3500.

Kuri uyu musozi kandi hari hatuye bamwe mu basirikare ba Habyarimana bakomeye ari nabo, mbere ya Jenoside, bagize uruhare hamwe n’imiryango yabo, mu gukangurira abaturage baho gukora Jenoside. Hari hatuye n’abayobozi bakuru nka Mbonampeka Stanislas wari Minisitiri w’ubucamanza, Burugumesitiri wa Komini Rubungo Rurenganganizi Valens, Padiri Gakuba Déo wari umukuru wa Paruwasi ya Ndera n’abandi. Aba bose bakaba ari nabo bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye mu iseminari nto ya Ndera.

6. Iyicwa ry’Abatutsi ku Munini muri Nyaruguru

Ubwicanyi bwakorewe muri superefegitura yose ya Munini yari igizwe na Komini Mubuga, Rwamiko, Kivu na Nshili bwayobowe Superefe Damiyani Biniga.

Tariki ya 11/4/1994, ku Munini mu gasantere k’ubucuruzi haberaga isoko buri wa mbere w’icyumweru, Superefe BINIGA afatanyije na Burugumesitiri wa Komini Mubuga, NYIRIDANDI Charles bakoresheje inama abari baje mu isoko bababwira ko bagomba gufata imihoro bakica abatutsi ndetse bakanabatwikira. Uwo munsi Abatutsi batangiye guhungira kuri Superefegitura ya Munini babishishikarijwe n’abakonseye ba Segiteri Kibirizi, Gisizi na Gasave bababwiraga ko ariho bari bubashe kubarindira umutekano.

Abagerageje guhungira i Burundi bakumiriwe na Konseye wa Kibirizi bakajyanwa kuri superefegitura. Uretse izo Segiteri, abandi bahahungiye babaga baturutse muri Komini Rwamiko na Kivu zari zituranye na Mubuga.

Kuwa 12-13/4/1994 abajandarume boherejwe mu ngo z’abatutsi kureba abatari bahungiye kuri Superefegitura, abo bafataga ntabwo babicaga ahubwo bajyanwaga aho ku Munini. Nyuma yo kuhagera babayeho mu buzima bubi kuko bicishijwe inyota bitewe n’uko amatiyo yajyanagayo amazi bayaciye. Superefe Biniga yajyaga aza akabareba ubundi akongera akagenda.

Abatutsi bashatse guhungira i Burundi bagiye kugera ku mupaka, Burugumesitiri wa Komini Nshili, Kadogi yohereza Interahamwe zirabagarura, babajyana ahitwa ku giti cy’urubanza babashyira mu muhanda rwagati maze Interahamwe zirabagota zifite intwaro gakondo, zibicisha gerenade n’imipanga.

Tariki ya 16-17/4/1994, abahutu bari batuye ku Munini bafashijwe n’interahamwe zaho ndetse na bamwe bishe I Kibeho na Cyahinda bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Superefegitura ya Munini.

Ubwicanyi bwo ku Munini bwakozwe na BINIGA wari Superefe wa Munini, Burugumesitiri wa Komini Mubuga Charles NYIRIDANDI, Abakonseye ba Segiteri Kibirizi Ndahayo Athanase, Ntidendereza wa Gisizi ndetse n’uwa Gasave, n’abandi.

7. Abatutsi biciwe muri Komini ya Rwamatamu, Nyamasheke

Komini ya Rwamatamu, nimwe muri komine za Kibuye zari zituwe n’Abatutsi benshi. Kuva 07/04/1994 nibwo ibitero by’Interahamwe byatangiye gutera Abatutsi mungo zabo.

Tariki 17/04/1994 haje igitero kuri Komini Rwamatamu kirica, gitsemba Abatutsi bari bahahungiye. Rwamatamu, hakozwe ibikorwa by’iyicarubozo birimo kwica abana, gufata abakobwa ku ngufu, nyuma bakabajomba ibisongo mu maguru.

Ubwicanyi bwakozwe n’abasirikari n’interahamwe zari ziyobowe na Obed Ruzindana wahamijwe icyaha cya Jenoside n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25).

8. Abatutsi biciwe mu Bweyeye, Rusizi

Bweyeye ni agace gakikijwe n’ishyamba rya Nyungwe, kakaba kegereye Igihugu cy’Uburundi bigatandukanywa n’Umugezi wa Ruhwa. Muri Bweyeye ahaguye Abatutsi benshi ni muri ADEPR-Kiyabo hiciwe abagera kuri 28.

Kuva tariki ya 08/04/1994 Abatutsi batangiye gutotezwa babwirwa ko bishe Umubyeyi w’igihugu, nibwo batangiye kuhahungira bakarara basenga, bakirirwa basenga.

Kuwa 12/04/2019 ni njoro batewe n’interahamwe zije kubica barataka cyane umujandarume ahita arasa mu kirere interahamwe zisubira inyuma, ariko zisiga zimaze kwica Abatutsi 2: NYIRINKINDI Augustin na MUKAKARERA Petronile bafashe bakamujyana hepfo y’urusengero bakamusambanya ari benshi barangiza bakamutema ariko ntiyahise apfa ako kanya yajyanywe kwa muganga, nyuma aza kwicwa.

Kuwa 17/04/1994 saa 09h za mu gitondo batewe n’igitero gifite imbaraga kirabica bose. Mbere y’uko bicwa hari habanje kuba inama itegura kwica Abatutsi baho, ikaba yarabereye mu kabari ka Responsible wa Kiyabo NTAWUTAZAMUTORA Philippe afatanya kuyiyobora na MAJYAMBERE Juvenal wari umusirikare akaba yaravukaga i Bweyeye yari yaje muri Conge y’igihe gito. Bucyeye bwaho haje igitero cy’interahamwe za Bweyeye zari ziyobowe n’AYOBAHORANA Jonas alias GISANGANI wari umucuruzi w’imyenda ya caguwa, akaba yari yaranatojwe igisirikare. Barabatemaguye barabamara kandi na ba bajandarume bari aho.

9. Abatutsi biciwe i Kayonza, Umurenge wa Nyamirama no ku cyuzi cya Ruramira na Kabazeyi muri Rwamagana

Hagati y’Umurenge wa Nyamirama na Ruramira hari barrage yajugunywemo Abatutsi benshi babarirwa hagati ya 2500 na 3000. Bagiye babarohamo hagati y’amatariki ya ya 9 – 17/04 bakaba ari abari batuye Nyamirama, Ruramira n’abaturutse Nyarusange ya Rwamagana. Buri serire yabaga ihagarariwe kuri iyo barrage n’abicanyi bahaturuka, ab’i Rwamagana barohwaga n’interahamwe za Rwamagana baturanye muri serire, uvuye Nkamba/Ruramira akarohwa n’interahamwe z’iwabo, n’uturutse Gikaya ya Nyamirama akicwa n’interahamwe zo muri serire ye.

Mu murenge wa Munyaga ahiciwe Abatutsi benshi ni Kabazeyi hari ishyamba rya Leta. Mu matariki 12-13/04/1994 bari batangiye kwicwa. Bahakusanirije Abatutsi barenga 50 barahabicira biyobowe na Diregiteri wa Ecole Primaire ya Rweru, Rusine Jean Bosco.

Kuri Segiteri Kaduha ku wa 17/04/1994 naho hiciwe Abatutsi bari hagati 300-400. Aba bose bicishijwe cyane imiheto n’imyambi, imihoro, impiri ziteyemo imisumari,..

Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nyubako z’ubuyobozi, Komini, no mu nsengero kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.


Dr Bizimana Jean Damascene

Umunyamabanga Nshiingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG

  • admin
  • 17/04/2020
  • Hashize 4 years