11 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko
- 27/07/2016
- Hashize 8 years
Abagabo 11 bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyakabuye, mu karere ka Rusizi aho bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura zahabu batabifitiye uburenganzira ku nkengero z’umugezi uri mu murenge wa Gitambi witwa Njambwe.
Abafunzwe ni Mutuyimana Gaspard, Habimana Jean Pierre, Nyabyenda Bonaventure, Nsengumuremyi Gabriel, Bamporiki Eric, Ntibaziyaremye Enock, Ruticumugambi Boniface, Siborurema Dominique, Ntiyanyibagiwe Daniel, Bayibarire Felicien na Ntahombaye Selevate.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Sano Nkeramugaba yasobanuye ko ibikorwa nk’ibi byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butubahirije amategeko byangiza ibidukikije, kandi ko iyangirika ryabyo rigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima
SP Nkeramugaba yagize ati: “Hari inzira zemewe kugira ngo umuntu yemererwe gukora imirimo y’ubucukuzi, kandi unyuze muri izo nzira ahabwa ibyangombwa byemewe n’amategeko kandi agasabwa kugira ibikoresho byabugenewe mu rwego rwo kurinda impanuka abakozi be. Niyo mpamvu tubasaba gutungira agatoki ubuyobozi n’inzego z’umutekano umuntu wese mubonye anyuranya n’ibyo”.
Yakomeje agira ati: “Akazi k’ubucukuzi si akazi gakorwa n’ubonetse wese, ni akazi gasaba ubuhanga n’ubumenyi ku buryo iyo kadakozwe uko bikwiye kagira ingaruka mbi nyinshi harimo no kubura ubuzima”.
SP Nkeramugaba yasobanuye ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze bakoze ubukangurambaga mu rwego rwo kumenyesha abatuye u Rwanda ububi bwo gukora ubucukuzi butemewe n’amategeko cyane cyane ubw’amabuye y’agaciro bukunze gukorwa mu ijoro.
Yasoje asaba abantu guhagurukira icyo kibazo, bagatanga amakuru mu nzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi kugira ngo ubifatiwemo wese ashyikirizwe ubutabera, kandi yizeza abaturage ko iyo ntego yo guca imirimo y’ubucukuzi butatangiwe uburenganzira izagerwaho nibashyira ingufu hamwe.
Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Yanditswe na RNP