Yashyizweho kuri3 February, 2020 | 11:47

Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru MUHABURA.RW buramagana ihohoterwa rya korewe umuyobozi wacyo

Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru MUHABURA.RW bubabajwe cyane n’ihohoterwa rya korewe umuyobozi wacyo Ruhumuriza Richard mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboyi ubwo ya kubitwaga agacirirwa ho ikarita y’akazi ndetse bakanamumera igikoresho cy’akazi bikozwe n’umuyobozi w’umurenge wa Niboyi witwa Havugarurema J M V afatanyije n’abandi bantu bari bambaye sivile, ubwo yari mu bikorwa byo gutara Amakuru ahazwi nka sahara mu murenge wa NIBOYI , ikubitwa ry’uyumuyobozi ryabaye tariki 18 Ukuboza 2019

Uyu muyobozi ya kubiswe ubwo abaturage bahamagaraga ku kinyamakuru muhabura ngo kibakorere ubuvugizi , yahisemo kwigirayo agezeyo yahasanze umuyobozi w’Umurenge wa Niboyi yicaranye n’abandi bantu benshi biteretse inzoga , baramusifura baramutangira bamubaza ibyongobwa arabibereka ikimara kubibereka bahise bamubaza ngo ninde wa gutumye, atariyisobanura umuyobozi w’umurenge wari ufite icupa ry’inzoga yahise arishyira hasi ahita amunigisha umugozi w’ikarita yari yambaye mu’ijosi amutera amakofe mu mbavu, abandi bari kumwe nawe bakubita aho babonye hose, abaturage bavuza induru bamutabariza abandi bafata amavidewo [VIDEO] ku materefone yabo.

KANDA HANO UREBE IBYO BAMUKOREYE KURI VIDEO ZAFASHWE N’ABATURAGE

Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru MUHABURA.RW bwa maganye bikomeye Ibikorwa bya korewe umuyobozi wa MUHABURA.RW bikozwe n’umuyobozi w’umurenge wa Niboyi witwa Havugarurema J M V afatanyije n’abandi bantu bari bambaye sivile.

Hashingiwe ku ingingo 24 mu gitabo cya RWANDA MEDIA COMMISSION KU MAHAME NGENGAMYITWARIRE Y’UMWUGA W’ITANGAZAMAKURU MU RWANDA Aho IVUGA KURENGERA UMUNYAMAKURU Igira iti” Hashingiye ku mwugawe wihariye , umunyamakuru ,aho ari hose mu gihugu agomba kugira uburenganzira busesuye ku mutekano we uw’ibikoresho bye, ku kurengerwa n’amategeko no ku iyubahirizwa ry’agaciro ke nta mananiza nta n’ikibanje gusabwa’’.

Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ,mu kugaragaza uko wumva ibintu, mu kugaragaza icyo umutimanama w’umuntu wemera n’ubwitangazamakuru buteganyijwe kandi bushyigikiwe n’Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda ryo muri Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru MUHABURA.RW bwa maganye bikomeye Ibikorwa bya korewe umuyobozi wa MUHABURA.RW Kandi bwifatanyije n’abanyarwanda bose bubizeza ku tazacika intege n’ubwo bikomeye.

JPEG - 208.6 kb
umuyobozi w’Umurenge wa Niboyi witwa Havugarurema J M V Turamwamagaye nabo bafatanyije guhohotera umuyobozi wa MUHABURA

Ubwanditsi MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe