Yashyizweho kuri16 August, 2018 | 06:57

Wamenya ute ko umukobwa agukunda?

Kugira ngo umenye ko umukobwa agukunda hari ibimenyetso akora byerekana ko agukunda. Ibimenyetso bikurikira ni ibyo abantu besnhi bakunda guhurizaho.

-  Akubaha uko uri: Arashima, agushima uko akubona. Ushobora kuba hari aho ufite intege nke ariko akagukunda abizi.

- Ntagusaba ibyo udafite: Bisigaye byarateye ko abakobwa bamara gukundana n’abahungu bagatangira kubagerekaho imitwaro. Umukobwa ugukunda ubona ntacyo agutegerejeho usibye urukundo umukunda.

- Ntagira ishyari: Umukobwa ugukunda urukundo rw’ukuri ntaguterera induru ngo akubuze amahoro ngo uganira n’abandi bakobwa, ubona akwizeye kandi yiteguye kuguha uburenganzira bwawe.

- Igitangaje ni uko umukobwa ugukunda ashobora kukwemerera mugakora byose by’urukundo ariko agatinya ko mwahuza igitsina. Aba yanga ko urukundo rwanyu rwakwicwa no gupfundura agaseke hakiri kare harimo nuko ushobora kumutera inda mukiri bato urukundo n’imibereho bikangirika.

Urukundo gusa ni amayobera byose bisaba gushishoza umusore n’inkumi bakirinda guhubuka, turabizi ko amaraso aba ashyushye kandi urubyiruko rumeze nk’impumyi ku bibazo birwugarije; nk’uko.

Usibye ibimenyetso twabonye haruguru, wowe ubona ari bihe bimenyetso byerekana ko umukobwa akunda umuhungu?

Salongo Richard Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


2 Comments

mugisha jean paul - June 2019

kubwange numva ankunda yagombye kumfuhira nkuko nange mufuhira kuko atabikora nukonubund ntacyobyaba bimubwiye kd ukotubizi uwo ukunda uramufuhira.

nkunzimana Guy fernand - September 2018

kubwanj menyako ankunda iyo yipfuz kuba aha mbandi kandi iyo yereka burumwe ko ankunda ndavuga kwemeza abandi ko ankunda

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe