Yashyizweho kuri3 September, 2016 | 19:52

Umugabo ugenzwa n’irari ry’umubiri gusa burya aba azi gutereta

Nyuma yo gusesengura ubutumwa butandukanye bw’abakunzi ba MUHABURA.RW bagisha inama, byagaragaye ko ikibazo kigaruka cyane ari icy’abakobwa bakundana n’abagabo batandukanye n’abagore(divorced) nyuma bakabigarika.

Mu gushaka kumenya impamvu y’iki kibazo, twakoze isesengura nyuma twitabaza n’inzobere mu by’imyitwarire n’imiterere ya muntu.(psychology).

Aha hari ibibazo wabanza kwibaza bitatu:

1.Kuki abakobwa benshi bakundana n’abagabo batanye n’abagore?

2.Ese gutana n’umugore hari ingaruka bigira ku bagabo?

3.Ese n’abagore bananiranywe n’abagabo iyo batanye bitwara gutyo?

Mu gushakira hamwe ibisubizo, ku kibazo cya mbere byagaragaye ko abakobwa muri kamere yabo harimo kugirira impuhwe umugabo cyangwa umusore ubabaye ndetse no kugerageza kumuba hafi no kumwihanganisha.

Aha rero bivuga ko cya gihe umugabo aba amaze gutana n’umugore atangira gushaka umwana w’umukobwa abwira agahinda ke akenshi bikazarangira bikundaniye.

Umwe mu bantu twaganiriye kuri iki kibazo, akaba n’inzobere muri psychology. Yatubwiye ko gutana n’umugore mwari mwariyemeje kubana akaramata ari ikimenyetso cyerekana ko umuntu aba yabihiwe n’urushako ndetse nta n’imbuto nziza z’urukundo yabonye.

Ibi rero bikaba bivuga ko mu by’ukuri usanga abashakanye nyuma bagatandukana baba bafite ihungabana mu byiyumviro kuburyo nta rukundo nyarwo baba bakifitemo. Uretse no kugira urukundo ndetse ngo no kwemera ko rubaho biba bigoranye.

Kongera gukururana n’inkumi ku mugabo wananiranywe n’umugore rero, biterwa ahanini n’irari ry’umubiri. Hari n’ubwo ngo usanga bene uwo yumva ashaka nawe undi babana akamutura ibyo mugenzi we yamukoreye bisa mbese nko kwihimura cyangwa kwihorera.

Aha ariko usanga ariho bamwe bahera bibeshya ngo wenda nimusanga nkamuhoza amarira uwa mbere yamurijije, nkamukunda nkabimwereka, bizatuma ankunda ananyubahe nyamara ntago ukwiye kwirengagiza ko n’uwo bananiranywe bari barigeze gukundana cyane kandi ntuba uzi neza intandaro yo gushwana kwabo.

Ibyo byose rero nibyo bituma umukobwa akundana n’umugabo nk’uwo byanarimba bakaryamana ubwo urugendo rwabo rukaba rurangiriye aho. Umugabo ugenzwa n’irari ry’umubiri gusa kandi burya aba azi kuguyaguya no kwiyorobeka ari nako abikora ku bandi iyo aharurutswe uwa mbere.

Ku bijyanye no kumenya niba koko ibi biba ku bagore gusa, muganga yatangarije MUHABURA.RW ko abantu bose ari kimwe ariko mu muco nyarwanda umugore watandukanye n’umugabo kongera kubona umusore umukunda bihira bake. Gusa n’iyo amubonye ntashobora kumukunda cyane ngo anamwizere kubera ko aba asa n’uyoborwa n’ihungabana naho ibyiyumviro by’urukundo nyarwo byo biba biri kure.

Gusa na none kuko aba yumva amufashe nabi akamucika byamugora kubona undi agerageza gukora iyo bwabaga ngo arebe ko bakomezanya mu gihe umugabo we afata umwe yamuhaga agafata undi.

Gusa aha ntimwitiranye umugabo cyangwa umugore wapfakaye n’uwashwanye n’uwo bashakanye kuko gupfakara n’ubwo bibabaza ariko nta hungabana bitera. Bikunze no kugaragara ndetse ko abagabo bapfakaye bongera bagashaka bakubaka rugakomera.

Mu izina rya MUHABURA.RW rero, twabasabaga kujya mwitondera abagabo batandukanye n’abagore cyangwa abagore batandukanye n’abagabo, mukareba neza niba umuntu ugiye gukunda atazakwitura ubuhemu yagiriwe n’uwo babanje kubana.

Mu gushakira hamwe ibisubizo, ku kibazo cya mbere byagaragaye ko abakobwa muri kamere yabo harimo kugirira impuhwe umugabo cyangwa umusore ubabaye ndetse no kugerageza kumuba hafi no kumwihanganisha.

Yanditswe na Sarongo Richard /Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe