Yashyizweho kuri14 September, 2016 | 21:12

Nshake umukobwa cg umugore? ko Natanye n’umugore wanjye

Bakunzi ba MUHABURA.RW Nakunze kubona mutanga inama kubibazo bitandukanye none nanjye ni mungire inama. Ndi umugabo, natandukanye n’umugore imbere y’amategeko mu mwaka wa 2012.

Twari dufitanye abana batatu. Narabasigaranye bariga neza nta kibazo bafite. Ndabakunda nabo barankunda, ariko murumva ko bakiri bato. Umukuru ubu afite imyaka 9 naho umuto afite imyaka 6.

Mbana na mushiki wanjye niwe umfasha kubarera neza. Ndifuza gushaka undi mugore ariko mfite ikibazo nshaka ko mungira inama.

Nshobora gushaka umukobwa, ikibazo mfite ni uko byatuma mbyara abana benshi maze bigatuma mbaha uburere budakwiye kubera ubwinshi bwabo. Kandi na none sinizeye ko azankundira abana, kandi ndamutse menye ko atabakunda byazana umwuka mubi hagati yanjye nawe.

Nshobora gushaka umugore ufite abana. Aha naho ni ikibazo kuko burya ababyeyi ntibarera kimwe. Hari igihe abana bananirwa kumvikana mugiye baba batari mu kigero kimwe, cyangwa se abana bummwe ntibishimire umubyeyi utarababyaye. Na none nabo baba ari umutwaro kuko baba babaye abana benshi. Kandi na none uwo mugore nawe yabyara, bigatuma dukomeza kugira abana benshi.

Sinshobora kongera kubana n’umugore twatandukanye kubera ko yashatse undi mugabo. Iyo rero ntekereje ibyo, numva nakomeza kuba njyenyine, ariko nabyo birankomereye kuko numva ngomba kugira uwo tubana.

N.B: E-mail yanjye ntumuyitange.

Mungire inama z’icyo nakora?
Murakarama.

Yanditswe na chief editor/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


4 Comments

Edithe - November 2016

Wamugabowe ibibaz’ufite burumvikana ariko ntakundi amaherezo uzanashaka kuko byangabukunda uracyari muto wavuzeko umwana wawe mukuru afite imyaka9? none uzajyeza ryari uriwenyine? ngomushicyi wawe arabagufasha nonese ntago azashaka agomba gushaka kd kabone niyo washaka abakozi wazajyeza ryari? ese wowe uzabaho wenyine kuzajyeza ndyari? twese ukodushaka kubaho ntibyashobaka ahubwo wewe tecyereza niba wazana umugore mukibanira ufite icyibazo cyabana benshi muzabiganiraho ufite3 mushobora kubiganiraho mukabyarana2 bakaba5 sabo wowe fata umwanya ubitecyerezeho nukuri izibonera igisubizo komeza wihangane.

RWABUGANDE Thomas - September 2016

Ikibazo ufite cyo kuba wenyine kiroroshye ,Ariko ibikomeye biraha:1.abana bazagira umutima mubi kubera mukase ukoyaba abafata kose.2.Urukundo bagukundaga ruzagabanuka.3.Ibyowabakorera byose ntibyabanyura kuko baba batabikorerwa na ababyeyi babo bombi.4.ntibaza kubeshye ntamugore,ntan’umukobwa wagukundira abana bagera kuri3 .5.Abana nabo ntibashobora kumukunda, yabakorera ibyiza bumva ko iyo aba arinyina aba abakoreye ibirenze. mfite ubuhamya bwabyo kuko mama yadusize gutyo Kandi nari mfite imyaka11 narabyiboneye ndabizi.sinashobora kwandika ibirenze ibi gusa bibaye byiza umugore wamureka.

hitler - September 2016

umva gumana nuwo mushiki wawe kdi nanashaka abana nabo bazaba barakuze kdi nujya wumva ukeneye kwishimisha abagore barahari kdi niba batazaba barakuze uzashaka umuyaya wakana kajya kagufasha ukazana numuhungu uzajya ubatekera uwomuhungu uzajya anakubera imbogamizi yokuba watereza uwomuyaya kdi nakazi gskorwe neza

hategekimama’etienne - September 2016

wamugabowerero’ugiyekwishyiramungorane’warer’abana’ufite

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe