Yashyizweho kuri11 September, 2016 | 07:16

Ndagisha inama: Maranye imyaka 3 n ’umugabo ariko kureka inkumi byaramunaniye

Hashize imyaka irenga ibiri nsezeranye n’ umugabo wanjye tukaba tumaze no kubyarana umwana umwe , mbere y’uko nsezerana n’umugabo wanjye twari tumaranye igihe kingana n’imyaka itatu, n’ubwo twabanye nari nzi neza ko agira ingeso imwe kandi yambangamiraga, gukunda abakobwa cyane.

Umugabo wanjye twabaga turi mu modoka anjyanye nko ku kazi ,tugiye gutembera cyangwa n’ahandi, hacaho nk’umukobwa mwiza ukabona avuye mu bye agahita ahinduka nkahita nkora ku buryo agaruka mubyo twarimo.

Mu minsi ishize namufashe yasohokanye n’umukobwa muto rwose , ariko yansabye ko ngomba kumufasha guhinduka muba hafi mu kazi, nsohokana nawe ,dutahana, ndetse no kuba turi kumwe n’umwana wacu. Ibyo byose narabikoze hashira igihe kingana n’igice cy’umwaka.

Nyuma yaho agatima kanze kuguma hamwe kuko nongeye nkamufata yanciye inyuma. Ibyo byanciye intege bishoboka cyane , tuganiriye ambwira ko ankunda by’ukuri kandi nkaba ntacyo njya mbura nakimwatse kandi ko uko nifuza kubaho nabyo mbibona .

Nyamara ibyo ntibihagije kuko kubona umugabo wawe arimo akorera abandi ibyo yagakwiye kugukorera nta mahoro biguha na gato.

Umugabo wanjye namusabye ko twatandukana kuko byamuha amahoro yo gukomeza gahunda ze zose yiberamo ntacyo yikanga , ariko yaranze ndetse ambwira ko naba nibeshye kandi ko umwana wacu byamugiraho ingaruka.

None bakunzi ba MUHABURA.RW ndabasaba ngo mungire inama kuko mfite ubwoba ko yazanzanira SIDA kandi ndayitinya.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


5 Comments

jacques Nahayo - October 2016

Kowumva Ariyongeso Wokwihangana Kuko Gkurusugusambura Wokwihangana Ukamusengera Ivyobizoher

mugabo emmanuel - September 2016

mbere nambere njewe ndagusaba kwihangana, ark uwo mugabo niba agukunda kdi nawe ukabibona,ndagirango umubwire ko agomba kureka izongeso niba bidashobotse uziyambaze imiryango niba adashaka ko mutandukana nibinanirana uzifashishe n’ubuyobozi butanye hato atazakuzanira izondwara,nkusabye kwihanana kdi kwihangana bitera kunesha ijoro ryiza

akazina nitwa Ineza david - September 2016

jewe ndumva ,wamwegera mukabiganiraho ,yangakumva , ukitura ubutungane ,bukaba sambusa ,umwe agaca ukwiwe , thanks

- September 2016

Yokwihangan Akarek Kugum Ashuh Cn Ivy Bitum Upf Hatarager

TWIRINGIYIMANA EMMY - September 2016

Umva gutandukana numugabo ntabwo ariwo mutiwikibazo ahubwomubehafi muganire ukomwakubaka urugo rwanyu

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe