Yashyizweho kuri25 September, 2018 | 09:22

Mugore: Reba ibimenyetso 22 byakwereka ko umugabo wawe arambiwe kubana nawe

Umubano mwiza w’umugore n’umugabo akenshi ukunze kubaho igihe bose bumva bishimanye ntawishisha undi buri kimwe bakigiraho uruhari rungana.Ariko hari igihe ibyo byose binanirana ugasanga ahari urukundo haje urwango kuburyo amakimbirane n’umwiryane mu rugo usanga aribyo biganje aho kugira ngo harangwemo umutuzo.

Ibyo byose kandi bishobora guterwa n’umwe muri bo utitaye ngo ni umugore cyangwa ngo ni umugabo bitewe n’imiterere ya muntu.

Ibi ni ibimenyetso byakwereka umugore ko umugabo we yarambiwe kubana nawe

1. Iyo muri kumwe aba buri gihe ahugiye kuri telefone acatinga,yikinira udukino
kuri
interineti ndetse yihamagarira cyangwa ahamagarwa.
2. Nta munsi numwe yagusaba imbabazi bibaye ko akubabaza cyangwa
yaguhemukiye
3. Ntabwo yaguha ubufasha igihe ubumucyeneyeho
4. Ibye byose biba ari ibanga ntabwo yakubwira ubuzima bwe bwose nk’umukunzi
we
5. Ntabwo akwitaho nk’uw’agaciro.Agufata nk’uko afata abandi.Mbese uba uri
umuntu usanzwe.
6. Ntabwo yatuma wumva utekanye ahubwo ibyo akora byose ni ibikubangamira
7. Ibintu byaba bibi cyangwa byiza bikubayeho mu buzima agaragaza ko we ntacyo
bimubwiye
8. Ntabwo yategura byibura n’akanya na gato ngo mube muri kumwe mwishimanye
kuburyo usanga kumarana nawe umwanya runaka atajya abiha agaciro.
9. Ntabwo yubaha inshuti zawe cyangwa ngo ahe agaciro umuryango wawe
10. Ntabwo ugira uruhari mu gutegura imishinga ye y’ahazaza
11. Inshuti ze n’umuryango we,nta kintu baba bazi kuri wowe bihagije cyo kuba
mwaba mu kundana.Mbese agerageza kubashisha ko mukundana
12. Ntabwo akubaha iyo muri kumwe n’umuryango we ndetse n’inshuti ze
13. Ntabwo yubaha ibintu byose bigufitiye umumaro
14. Nta na rimwe yishimira ko mugirana ikiganiro
15. Ntabwo uba uri kimwe mu byo atekereza bwa mbere
16. Yirinda bikomeye kuba mwakoranaho cyangwa mwakegeranya ibice by’umubiri
wanyu
17. Buri kintu ukoze cyose kimutera umujinya agahita arakara
18. Akunda kukugereranya n’abandi bagore aho ushobora kumva yijujuta avuga ko
umugore wa kanaka akurusha kwambara akaberwa n’ibindi byinshi.
19. Ibyo wamubwiye byose abisiga aho wabimubwiriye ntajya abyibuka nagato
20. Ahora akubwira ko acyeneye umutuzo ndetse n’umwanya uhagije
21. Ntajya yifuza na rimwe ko mwagirana ubwuzuzanye
22. Ntabwo yarota na rimwe mu buzima bwe yagusohokanye ngo ajye kugushimisha

Gusa nyuma y’ibi byose iyo bikomeje nta gisubizo gifatika cyabonetse,niho usanga hakurijemo kugirirana nabi byeruye mu gihe byabaga mu rwihisho bitagaragarira buri wese.Aha rero haba hacyenewe ko umwe ashaka uko yajya kure y’undi haba hifashishijwe amategeko cyangwa ubwumvikane hagati yabo bombi kuko iyo bitabaye bityo, birangira umwe ahasize ubuzima.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru