Yashyizweho kuri23 October, 2016 | 18:26

Mugore cyangwa Mukobwa, Dore ibintu 16 bizakwereka ko Umusore Agukunda

Biragoranye cyane kuba wakibwira ko umusore cyangwa umugabo agukunda, ariko hari ibintu byinshi muri rusange byakwereka ko umusore cyangwa umugabo yagiye mu rukundo n’umukobwa cyagwa umugore.

1. Ikizakubwira ko yaguye mu rukundo nuko uzabona ashaka kumara igihe kinini cyane muri kumwe. Akumva umwanya munini yawumara muri kumwe kurusha uko yawumara arikumwe n’inshuti ze z’abagabo cyangwa abahungu.

2. Ikizakubwira kandi ko yaguye mu rukundo kandi nuko azumva yamara umwanya munini akuvugisha cyane cyane mu gihe ari kuvugira nko kuri telefoni. Ntazigera yumva mwatandukana kuko abayumva afite byinshi byo kukubwira.

3. Ikindi kandi kizakubwira ko ari mu rukundo ni igihe uzajya ubona aguha impano za buri gihe kandi akaziguhera ku gihe. Izi mpano zidasanzwe wakira zizakwereka ko agukunda ariko atarabikubwira kabone nubwo wowe utaba ubyitayeho.

4. Ikizakubwira ko agukunda nuko uzabona agukorera nk’ibintu birenze akemera akigora akabikora kabone nubwo we byaba bimuvunnye. Ariko ntabwo azigera akwereka ko bimuvunnye, azabigukorera kurusha uko yakabikorera undi muntu.

5. Uzamenya ko yaguye mu rukundo ntabikubwire igihe azajya yishimira guhora akureba, wakebuka ugasanga mwahuje amaso ubundirimwe na rimwe akanaseka. Azajya ahora akureba mu gihe utari ku mureba ubundi nuhindukira ase nuwikangamo.

6. Ikintu kizakwereka ko agukunda ariko yabuze uko abikubwira nuko akenshiuzajya ubona ashaka kuba yajya aguhobera gusa. Ibi bizakwereka ko yaguye mu rukundo, akumva yaguhobera ubutakurekura.

7. Uzamenya kandi ko umusore agukunda ariko atarabikubwira mu gihe uzumva ari kukuvuga cyangwa akuvuganira neza mu ruhame rw’abandi bantu. Akumva yakora ikintu cyose gishoboka kugira ngo umererwe neza.

8. Ikindi kizakwereka ko umusore yagukunze nuko uzumva akenshi aguhamagara kabone nubwo nta kintu cyokukubwira yaba afite. Igihe cyose akaba umuri mu bwonko bwe akumva araguhamagaye nta kintu gifatika yagira ngo akubwire.
9. Ikizakubwira ko kandi yagukunze nuko uzawumva arimo arashaka guhora yibuka ibintu byose yakuvugishije kabone nubwo bitaba bifite agciro. Ibi bizakwereke ko agukunda by’ukuri. Amgambo mwavuganye ukumva arimo kuyasubiramo mu mvugo ye.

10. Ikindi kintu kizakubwira ko agukunda nuko akenshi uzasanga ashaka gufata akaboko kawe cyangwa ikiganza cyawe mu ruhame rw’abantu.

11. Igihe uzabona yitoye akaguhamagara ugasanga nimero zawe za telefoni azizi mu mutwe kandi mutari musanzwe muvugana. Ibi bizakwereka ko yagukunze kuko uzibaza cyane uburyo yabonye nimero zawe.

12. Ikindi kandi kizakubwira ko ari mu rukundo ni igihe ibintu byose uzavuga bizajya biushimisha, ukabona aritoye aramwenyuye cyangwa se arasetse muri nko kuganira kuri telefoni cyangwa murebana amaso kuyandi.

13. Ikindi kandi kizakubwira ko agukunda ni igihe uzabona ashaka kandi afite n’amatsiko yo guhura n’inshuti zawe aho ziva zikagera. Akumva ashaka kuganira nazo kandi atanazizi, wenda rimwe na rimwe ari ukuzumva gusa.

14. Ikizakubwira koagukunda nuko uzajya ubona yishimira yuko wishimye, ugasanga ibyishimo byawe nibyo bye. Akumva nta kintu na kimwe yakora cyakubabaza. Akishimira ndetse akanaharanira guhora akora icyagushimisha.

15. Uzamenya ko yagukunze ariko yabuze uburyo abikubwira igihe uzabona kubwira ko agukumbuye igihe mumaze nk’akanya mutari kumwe cyangwa igihe mutavugana, urugero, nko kuri telefoni.

16. Uzamenya kandi ko umusore cyangwa umugabo agukunda igihe uzajya ubona ari kukubwira nk’ibyabaye cyangwa ibiri kuba kuri we. Ibi bizamushimisha cyane guhora akubwira ibiri kuba cyangwa akakubwira ibigezweho.

Yanditswe na Bizimana Jean Damascene/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

josiane usabiyera - October 2016

None igihe ubona ko yashize ariko akabura aho aguhera kandi ubishaka wakora iki?

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe