Yashyizweho kuri27 June, 2019 | 18:33

Dore inzira 4 zoroshye wakoresha ukegera umukobwa mu ruhame bikarangira umwigaruriye

Bamwe mu bahungu cyangwa abagabo bagira ubwoba bwo kwegera cyangwa kumenyana n’umukobwa mu ruhame mu gihe abandi batazi aho bahera biyegereza umukobwa ahubwo ugasanga bizera ko kumenyana nawe byoroshye byabera ahantu hatari abantu benshi.

Ariko burya mu ruhame niho hantu heza horoshye kuba wamenyana n’umukobwa ukamutwara umutima kuruta igihe ari wenyine.

1.Gerageza guhuza nawe amaso

Ibisanzwe iyo ubonye umuntu uba ushaka ko mwahura.Ariko burya kugirango uhure nawe neza,gerageza kumureba muhuze amaso ubwo igihe muzaba muyahuje,uzamuhezeho ijisho.Niwakomeza kubikora buri kanya,bizaba ikimenyetso kinini kizatuma ahita ashaka guhura nawe.Nawe niyakureba inshuro eshatu, bizagaragaza ko ya kwishimiye.

Amaso yanyu azaba akoze igikenewe mu mwanya wacyo kuko ari amanyembaraga mu rukundo bitewe nuko ahura n’ubwonko vuba agatanga ubutumwa ako kanya.

2.Gerageza kwita kubyo ahugiyemo

Iyo usesenguye amarenga y’umuntu cyangwa ibimenyetso by’umubiri,ntabwo wahita umenya neza ko yakwishimiye ahubwo hari imyitwarire ye ureba ugahita umenya ko adacyeneye ko muganira.Ibyo ubibonye mureke kuko ntacyo wageraho.

Urugero nk’igihe ari kwiyumvira indirimbo cg ari gusoma igitabo,igihe ari kwirebera ku ruhande atari kukureba, igihe yafunze amaboko n’ibindi.igihe ubonye ibi, ntukamwegere kuko ibyo yakubwira nti byagushimisha.

3.Ihe gahunda yo guhura nawe ubwa kabiri

Niba ubwo muherukana warabonye yarabyishimiye nawe warabyishimiye,gerageza kwiha gahunda yo kongera guhura nawe umuhe numero yawe ya telefone cyangwa imeli. Ubu buryo buzatuma ahora yibuka uko byari bimeze muhura bwa mbere.

Ubwo uzamenya ko yakwishimiye niya guhamagara cg akakwandikira.nawe umwake numero ye ya telefone cyangwa imeli, niyaguhakanira uzamureke ubwo ntabucuti azaba ashaka.

4.Gerageza kwiyubaha no kwiyubahisha mu bandi

Iki nicyo kintu kingenzi cyagufasha kwiyegereza cyangwa gukurura umukobwa mu ruhame ndetse n’ahandi hantu aho ari hose. Ariko niba ibyo utabyiyiziho ntumwegere, wibuke ko hari abakobwa benshi babyitaho hakabaho n’abandi batabyitaho. Bityo niba wiyizeye ko wiyubaha komeza urugendo.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


4 Comments

Ndihokubwayo - July 2019

mbese wabigenza gute mukumenya kwariwe yakwishimiye mubimenyetso agira?

ndizeye charles - July 2019

murakoz ututunt nutwubwenge

MUNYAKAZI Claude - July 2019

Ibibintu bizafasha abasore benshi

- July 2019

Nivyiza Utundi

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe