Yashyizweho kuri7 December, 2016 | 15:05

Menya imyumvire abantu benshi bagira ku mibonano mpuzabitsina idafite ishingiro na gato

Hari imyumvire abantu benshi bagira ku buzima bw’imyororokere cyangwa se no ku mibonano mpuzabitsina idafite ishingiro na gato. Iyi ni imwe muri iyo.

Abagabo nibo bakunda imibonano mpuzabitsina cyane kurusha abagore, ngo abagore nibo baryoherwa nayo cyane kurusha abagabo! Ibi sibyo na gato. Impamvu yo gutekereza gutya ni uko akenshi umugabo cyangwa umuhungu ariwe ufata iyambere mu kwegera umukobwa cyangwa umugore, akamuganiriza, akamugezaho ikifuzo cye.

Nkuko byemezwa n’abahanga muri psychologie, aba bombi bafite ubuzima bw’imyororokere butandukanye, nta n’umwe ukunda imibonano mpuzabitsina kurusha undi cyangwa ngo aryoherwe nayo kurusha undi.

Uburebure bw’igitsina cy’umugabo bufitanye isano n’indeshyo y’intoki ze! Ibi nabyo nta shingiro bifite, nkuko byemezwa n’abaganga. Nta mahuriro kandi n’indeshyo y’ibirenge bye, cyangwa iy’ikindi gice cy’umubiri.

Kwikinisha bitera ubuhumyi, cyangwa gupfa amatwi. Iyi ni imyumvire yakwirakwiye cyane cyane ahagana mu kinyejana cya 18, kubera imyizerere ya Kiliziya gatolika yari yiganje cyane, aho kwikinisha byafatwaga nko kubura ubwenge cyangwa ingeso yaturukaga kwa shitani.

Ushobora kwandurira imitezi, mburugu n’izindi ndwara mu bwiherero rusange...Ibi nabyo sibyo kuko izi ndwara zihuriye mu rwunge abahanga babatije MST zandurira mu mibonano mpuzabitsina gusa. Mikorobi zizitera ntizishobora kubaho igihe ziri hanze y’umubiri w’umuntu.

Abagore ntibakora imibonano mpuzabitsina n’umuntu badafitanye urukundo. Aha ho ndumva nta bisobanuro byinshi umuntu yatanga, ni ngombwa gusa gutandukanya urukundo no kuryamana n’umuntu, bishobora kuba ikimenyetso cyo kubaha uwo babikoranye ariko ashobora kuba atamukunda na gatoya.

Igitsina cy’umugabo gishobora kuvunika ? Sibyo, ntikavunika nta gufa kigira. Hashobora kubaho impanuka iteza gukomereka kwacyo gusa, nko mu mibonano mpuzabitsina ya huti huti, gukira nabyo ntibitinda ku kibazo cyo gukomereka nk’uko.

Hari abantu bashobora gukora imibonano mpuzabitsina amasaha menshi ( sexe tantrique)...ikigereranyo kivuga ko imibonano mpuzabitsina imara hagati y’iminota 3-7. Kumara amasaha menshi birashoboka ariko iyo ntiba ikiri igikorwa cy’umubiri, ahubwo iba yabaye igikorwa cya roho

Yanditswe na Niyomugabo/Muhanura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

2 Comments

Eliezel - 1 week ago

Birashoboka Kugira Inoki Ziresha Nigi Tsina Ufite

- 1 month ago

Arko Komutavuga Ko Umugore Ugira Umwanda, Uhorana Amaganya, Utajyupfa Kunyurwa,kutubaha Nokutita Kumugabo, Iyo Sintandaro Yokumuca Inyuma. Ndamufte Umeze Gutyo Aiko Nabuze Icyonakora. Ahaaaa?!

Izindi nkuru