Yashyizweho kuri10 October, 2018 | 08:47

Menya impamvu 7 zituma abantu basomana bafunze amaso ntawureba undi

Biragoye ko igihe abantu bari gusomana umwe yabona undi muburanga bwe cg barebana mugihe bakora icyo gikorwa akenshi kigaragaza ko abantu bishimiranye cg babyumva kimwe nkuko bakunze kubyita,bityo bigatuma bose bafunga amaso yabo ntihagire ureba undi.

Gusa ntibivuze ko hatari n’abasomana barebana,ariko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 15% aribo basomana bafunguye amaso.Bityo birumvikana ko ababikora bafunze amaso aribo benshi kuko bagera kuri 85% kubera ko bifite ikintu bisobanuye mu rugwiro abasomana baba bahuje.

Impamvu 7 zituma amaso yabantu bari gusomana aba afunze.

1.kureka iminwa ikaba ariyo ivuga gusa

Aha birumvikana ko nyuma yo kuvuga byinshi no kugaragaza bimwe mu bimenyetso ko bishimiranye,ikiba gisigaye nu gusomana maze bakareka iminwa ikaba ariyo ikora akazi kuko niyo iba ifite ijambo muri icyo gihe.

2.Ni ikimenyetso cy’umunezero

Akenshi biramenyerewe ko umuntu afunga amaso igihe ari kumva ikintu gishimishije.urugero aha twareba nk’igihe umuntu ari kumva indirimbo nziza,igihe umuntu ari gusenga,igihe umuntu asinziriye ndetse ni gihe umuntu ari kunywa akantu karyohereye.

3.Ni ikimenyetso cy’ukuri

Akenshi ntabwo umuntu amaso ye aba afunguye iyo ari ahantu h’ukuri cyangwa yizera kandi hari umutekano

4.Byongera ibyishimo cyangwa se bituma ibyishimo bizamuka

Mwibuke nk’abantu biga ibinyabuzima,iyo kimwe mubyumviro bitanu kitari gukora bituma ibindi bisigaye bikora neza.urugero nko kubantu batabona cyangwa batumva.Aha rero amaso iyo afunze icyumviro cyo gukoranaho kirazamuka bityo n’ibyishimo bikiyongera.

5.Ni ikimenyetso cyo kureka byose cyangwa gucika intege by’umubiri

Aha byerekana ko umuntu aba yaretse ibyo kwi hagararaho bityo umwanya ugaharirwa igikorwa.

6.Bigaragaza guhagarika indi mikino

Iyo amaso afunguye hari udukino dushobora gukorwa kandi igihe kirekire iyo umuntu ari kumwe nuwo akunda.Bityo gusomana bihagarika udukino twose dushobora gukorwa amaso afunguye tukaba twabarangaza.

7.Bigereranywa nko gufunguka kw’ibyumviro by’umubiri

Gusomana igihe kirekire ni nko gufunguka kw’ibyiyumviro by’umubiri naho gufunga amaso bigafatwa nko gufunga ibintu byose byabera hafi y’aho igikorwa kiri kubera hanyuma hakitabwa ku byishimo biba biri hagati y’abari gusomana ndetse n’iminwa.

Tubwire,Ese wowe bikubaho?Niba bikubaho se byakujemo bite cyangwa wumva bimeze bite?

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


8 Comments

James - January 2019

Murakoze tuzabigerageza turebe!
Gsa njya nkunda kubibona nko muri films

Akonkwa lebon - December 2018

Murakoze cyne kunama zanyu mukunda kuduha

Johnny C5 - November 2018

Bimbaho peee gusa nari ntarasobanukirwa Icyo bivuze
Ahubwo nakekagako mbiterwa nisoni

- November 2018

njye nibuka nahumirije tugitangiqa

- November 2018

Njye Sindabikora

ONES NIKORA - October 2018

NUKURI MURAKO

Ndimurukundo - October 2018

Murakoze Kubumenyi Muduhaye

Ndimurukundo - October 2018

Murakoze Kubumenyi Muduhaye

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe