Yashyizweho kuri26 August, 2016 | 18:47

Menya impamvu 11 zishobora gutuma umugabo ata urugo rwe akagenda biturutse k’umugore we

Hari ubwo umugore yisenyera ntamenye ko ariwe nyirabayazana wo gusenyuka k’urugo rwe.

Kugira umugabo ni kimwe no kumugumana ni ikindi ,gusa bitewe nuko gutandukana (divorce) hagati y’abashakanye ari ibintu byeze, nta watinya ku vuga ko n’abagore baba babigizemo uruhare niyo baba batabizi kuko usanga bihera ku tuntu duto duto bigakomeza bigakura bityo bityo.

Mu nama zitandukanye MUHABURA.RW igenda igira abasomyi bayo, twabakusanyirije impamvu zishobora gutuma umugabo ata urugo rwe akagenda biturutse ku makosa ahora yisubiramo akorwa n’umugore we, turifashisha urubuga elcrema.

1. Guhora uvuga ibitagenda

Abagabo banga kubwirwa amagambo menshi, noneho rero iyo umubwira buri gihe ibitagenda bigeraho bikamurambira ,akumva akwiriye ku guhunga.

2. Guhora ushaka kumuhindura

Usanga umukobwa ajya gushakana n’umuntu wenda ugira inenge runaka akavuga ati nzamuhindura nitubana.

Iyo bikunaniye kumuhindura mutarabana, iyo mubanye ukamushyiraho igitutu usanga bimutera umutima mubi , igihe rero utabyirinze ukamuhoza ku nkeke ashobora kugusiga.

3. Kumugereranya n’abandi

Nta mugabo wishimira ko umugore we ahora amugereranya n’abandi,aba yumva umusuzuguye umwambuye agaciro ke.

Iyo ubigize akamenyero icyo akoze cyose ukakigereranya n’abandi agera aho akaguta akigendera.

4. Kutaba umunyakuri

Iyo uhora ubeshya umugabo wawe ntumubwize ukuri, utuma agutakariza icyizere, bisa nk’aho uba ugenda umwigiza kure yawe bikagera aho kumva atabana nawe w’umubeshyi.

5. Kutagira icyo umwungura

Nubwo abagabo benshi badakunda abagore babarenzeho mu bushobozi, ariko iyo uri umugore utagira icyo ufasha umugabo wawe mu muryango cyangwa no kumwungura ibitekerezo bizima , ntabwo aba akwifuza hafi ye.

Umugabo wese akunda umugore usobanutse wagira icyo amugezaho gishya mu nzego z’ubuzima zitandukanye.

6. Gusubiriza hejuru

Abagore bamwe usanga basubiriza hejuru, umugabo yaba atararangiza no kuvuga, umugore akaba yamusubije kandi wenda akamubwiza ubukana.

Nta mugabo ukunda umugore utamutega amatwi, niyo waba ukora ibyiza byinshi ariko iyo usubiriza hejuru, utamutega amatwi murabipfa.

7. Kumva ko ibitekerezo byawe ari byiza

Kugira ibitekerezo si bibi, ariko iyo wumva ko ibitekerezo byawe aribyo byakubahirizwa gusa mu muryango wanyu, bica umugabo intege.
Kwigira nyirandabizi bituma umugabo wawe aguhunga, muba mugomba kuganira ariko ntiwumve ko ari wowe uzi ibintu gusa.

8. Kwihinduranya

Hari ubwo usanga umugore yabaye umwana mwiza muri aka kanya, mu kandi ugasanga yabaye intare y’inkazi, ntumenye uko umutwara kubera kwihinduranya.
Ibyo bintu bisenya urugo kuko umugabo uramucanga akabura icyo afata n’icyo areka.

9. Gukunda imibonano mpuzabitsina cyane

Nubwo bisekeje ariko ni ukuri. Abagabo nibo bamenyereweho gukunda gutera akabariro cyane,iyo rero umugore ariwe ubikunda buri kanya biba ari ikibazo.

Iyo bimeze bityo usanga umugabo avuga ati ‘umugore uri aha arashaka kunyica’, ntanyurwa , cyangwa akumva ko umunsi yaba yagiye kure, wamuca inyuma.Ibyo nabyo bishobora kuba imbarutso yo kuguta akigendera.

10. Kutamwizera

Iyo uhora umugaragariza ko utamwizeye ndetse ntunanyurwe n’uruhare afite mu buzima bwawe, biba ari ikibazo gikomeye.

Iyo rero nawe aziko utamufata nka nimero ya mbere, nawe abona nta mpamvu zo gukomeza kugufata nka nimero ya mbere.

11. Kumuca inyuma

Iki cyo ni rurangiza, ntabwo ari abagabo benshi bihanganira kubana n’abagore babaca inyuma.

Hari ubwo usanga umugore arira ati ‘umugabo yarantaye’, cyangwa asigaye aza mu gicuku twaryamye ,nyamara wenda abigiramo uruhare.

Umugore ni ‘mutima w’urugo’ umugani w’abanyarwanda , ntabwo ariwe wagakwiye kuba nyirabayazana yo gutandukana n’umugabo we cyangwa wo gutuma mu muryango we hahora amakimbirane.
Hari ubwo umugore yisenyera ntamenye ko ariwe nyirabayazana wo gusenyuka k’urugo rwe. foto Internet
Yanditswe na Niyomugabo Robart/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


3 Comments

- January 2017

if уоu hаvе а bаd crеdit scоге аnd pгefеr to раy bасk s1оw1y, yоu shоuld trу tо find stаte 1icеnsеd tinyurl.com/jpuuur6#VzDJkwK 100 day lоаns with easy cгedit геquiгeмents.

cash loan in va
unsecured money loans
e cash direct
cash advance 90029
short term loans in 15 minutes

 >>>>>> tinyurl.com/htm2scp#JuIIuyJ

Igihozo brenda - October 2016

ndagisha inama mfite umkunzi ndamukunda cne kd nawe iyo mubajije abwira ko ankunda ariko ntamwanya ampa namuto kk no kumuhamagara sibyemerewe kk ngo aba ari busy cne kd sukubabeshya ndamukumbura nkifuza nijwi rye nkabura uko mbigenza nagerageza kumuhamagara ntanyitabe kandi njyewe mba nashize

ikimbabaza nuko iyo ngize amahirwe akanyandikira online ,ndamubaza niba akinkunda akabwira ko ankunda cyane .
nyuma yibi duherukana muntangiro zuyu mwaka namusabye ko duhura abwirako ari busy cne .

ikibazo mfite kinkomereye nuko kumwikuramo byarananiye burundu kuko tumaranye imyaka itanu dukundana kd ntazindi ngeso mbi muziho nibyo bintera agahinda

NB:mumbabarire ntimutangaze ifoto yanjye

IRGDUKUNDA PACIFIQUE DE BRYNE - September 2016

Natanga Igitekerezo Cyange Ngira Inama Umugorekudahubuka Abwira Umugabowe Ikintu Icyaricyocyose Yamwumviseho Murakoze

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe