Yashyizweho kuri1 October, 2016 | 07:07

Menya Ibintu by’Ingenzi abakobwa babona ku bahungu bishobora kubakurura

Mu buzima bwa muntu, abantu bashobora guhura bwa mbere maze bagahita bakundana nta n’umwe uziranye n’undi cyangwa baziranye bitari cyane. Hari ibikorwa, imiterere cyangwa imyitwarire abagabo bagira ikunze gukurura abakobwa!

Ese wowe ni iki cyaba kigukurura ku bahungu muri rusange cyangwa ku mugabo wishakiye ku buryo wumva amarangamutima yawe akwemeza kumukunda?

Urubuga slate.fr rwabajije ibibazo abakobwa tandukanye bagenda batanga ibibakurura kurusha ibindi ku gitsina gabo.

Mu byagaragaye, indoro y’umusore akenshi iba igaragaza icyo ashaka ikunze gukundwa n’abakobwa benshi. Ariko akenshi ngo biba byiza iyo ndoro itabeshya ni ukuvuga igaragaza ibiri mu musore cyangwa umugabo.

Ikindi abakobwa bakunda ngo ni abasore banini bafite n’amazuru manini cyangwa aringaniye kuko akenshi bahita biyumvisha ko umuntu munini aba ashoboye gukora, kandi yanarinda umukunzi we.

Umusatsi utari irende cyane na wo ni kimwe usanga abakobwa bakunda kandi bakanakunda umuhungu usabana kandi udapfa kurakazwa n’ubusa.

Dukomeje ku myitwarire, umuhungu utuma abantu bose bamwitaho nk’umuhanzi cyangwa umunyacyubahiro kandi akaba anafite ijwi ryiyubashye.

Kubera ko abakobwa benshi bakunda gusohokanwa, hari n’abandi bakunda abasore babasohokana maze bakabashimisha nko muri week-end, cyangwa mu yandi ma-sorties.

Hari kandi abandi bakunda umusore cyangwa umugabo ukunda kwitegerezanya ubwuzu ibice byabo by’umubiri bitandukanye nk’amabere, amabuno, cyangwa mu maso.

Hari n’abandi bakururwa n’ubumenyi bw’umusore; ni ukuvuga amagambo yuzuye ubwenge haba mu buzima busanzwe cyangwa se no mu bumenyi bwo mu ishuri.

Kuba tuvuze ku byo abakobwa babona ku bahungu ntibivuze ko abahungu bo ntabyo babona ku bakobwa bibakurura kuko bimwe muri ibi babihuriraho. Kandi akenshi abahungu bo bakunze gukururwa n’isura nziza cyangwa imiterere myiza y’umukobwa mbere yo kumenya neza umukobwa.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


6 Comments

Don de Dieu Iranyibutse - March 2019

Ego Murkoz.Mbga Birashka Ko Umukobw Akwiyumvir Kugez Aho Umengo Yokwiha?Iknd Je Niyumvir Ko At Mukobwa Yobwira Umuhngu Ibyo Amwipfuzah?

ndikumwenayo phanuël - October 2016

muradushimisha kunkuru mudushi kiriza mukomere caneeeeee.

NKURIZA ALPHONSE - October 2016

jyewe mbona kuzabona umugore bizangora abakobwanibenshi ariko kubona ufitegahunda ntibyoroshye

murwanashyaka - October 2016

abakobwa bana kururwa n,umutungo w,umuhungu!

ishoborabyose samuel - October 2016

Muraho bavand?
yesu ashimwe
Muratwigisha bikatunyura cyane
kuburyo mutabyumva
none
Mwazaduha email yanyu
iyange ni
Macaliwamamaye@gmail.com
muzanyandikire
haribyo nshaka kubabaza
Murakoze.

ishoborabyose samuel - October 2016

Muraho bavand?
yesu ashimwe
Muratwigisha bikatunyura cyane
kuburyo mutabyumva
none
Mwazaduha email yanyu
iyange ni
Macaliwamamaye@gmail.com
muzanyandikire
haribyo nshaka kubabaza
Murakoze.

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe