Yashyizweho kuri24 October, 2018 | 07:14

Menya ibintu bitanu Umukobwa agomba kwirinda akimenyana n’umuhungu bwa mbere

Ubundi gukunda ndetse no gukundwa biratandukanye,bityo hari amwe mu makosa abakobwa bakunda gukora mu gihe ahuye n’umuhungu maze akamusaba urukundo. Bityo niyo mpamvu twabahitiyemo kubasangiza bimwe mu bintu 5 umukobwa atagomba gukora akimenyana n’umuhungu.

1.Kugusohokana ngo musangire ukazana inshuti zawe zose

Bishobora gutuma umuhungu abura ibiganiro cyangwa ntimubone umwanya wo kuganira byimbitse ngo mumenyane. Ashobora no gutekereza ko uri umukobwa utazi kwifatira icyemezo ukitwaza abandi.

2.Kumusaba amafaranga

Ntimuramarana igihe ariko utangiye kumusaba amafaranga
ashobora gutekereza ko aricyo kikugenza nawe akemera akayaguha nawe afite icyo ashaka kugukuraho cyangwa agahita akwicaho.

3.Kuvuga nabi uwo mwakundanaga mbere

Bigaragaza ko utagira ibanga kandi niba utabasha kubaha uwo mwakundanye nawe ntiwiyubaha.

4. Kunywa ugasinda

Ni ikibazo gikomeye cyane kuko ushobora kuvuga cyangwa
ugakora ibintu uzicuza nyuma. Umuntu ashobora no kuguhemukira wasinze akagukoresha icyo ashaka kuko udafite ubushobozi bwawe bwose.

5. Kwambara ibintu bigaragaza cyane ibice by’umubiri bitandukanye

Bishobora kurangaza uwo musore bikanamuha ubutumwa ko icyo ushaka ari kuryamana nawe maze nawe akaba aribyo aharanira, ntiyite kubyo muvugana maze yakugeza mu buriri ibyanyu bikaba birangiriye aho.

Salongo Richard /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru