Yashyizweho kuri10 June, 2017 | 05:42

Menya ibintu abakobwa bakunda kubeshya abahungu

Ibinyoma ni bimwe mu bintu bikunze kuranga urukondo rw’ uburyarya aho usanga bamwe bumva ko haribyo bagomaba kubeshya kugirango bagire icyo babona cyangwa bunguka bivuye muri ibyo binyoma.

Twagerageje kubakusanyiriza ibinyoma abakobwa bakunda kubeshya abahungu muri rusange.

1. Ndaba niteguye mu munota umwe : Iki ni kimwe mu binyoma abakobwa bakunze kubeshya abakunzi babo.Nibyo baba bakeneye kugaragara neza kandi bitwara umwanya munini nko kwisiga , kuborosa amenyo , gutunganya umusatsi .... ariko ningombwa kumenya ko biri bugutware umwanya munini, nibyiza ko abakobwa bajya bavugisha ukuri nyako ku gihe biri buze kumutwara bityo ntatume umuhungu amara igihe kinini yica ibyo yakagombye kuba akora amutegereje.cyangwa akobikora ,mbere kuko gahunga aba ayizi.

2. Ndi mu mihango : Iki nacyo n’ikinyoma bamwe Abakobwa bitwaza nk’impamvu ituma batakora imibonano mpuzabitsina, ariko mu byukuri ntabwo akenshi ari uko baba bari mu mihango ahubwo ari ukubera ko batari muri uwo mwanya wo gukora imibonano mpuzabitsina, cyangwa se barakarayije n’abakunzi babo kubera impamvu zitandukanye.

3. Nta Telefone ngira : Iki kinyoma ubundi abakobwa bakunze kukibeshya abasore batishimira, cyokoza abenshi ntabwo bakoresha iki kinyoma babigambiriye ahubwo ni ukugira ngo bace intege abo basore batishimira maze bareke kubiruka inyuma.

4. Ntabwo ndakaye Iki nacyo kirakunzwe cyane mu bakobwa,uba ubona mu maso ye ko yarakaye, isura ye yahindutse, ariko wamubaza ngo ko warakaye cyangwa ngo ko wababaye akakubwira ngo ntabwo yarakaye.

5. Ntabwo nigeze numva telephone isona : Iyo umugore cyangwa umukobwa yarambiwe umugabo we cyangwa hari umuhungu umutesha umutwe adashaka, iki nicyo kinyoma amubwira, akenshi aba yumvise Telefone isona ariko ntashake kuyitaba, ahubwo agahita ayishyira muri Silence.

6. Ntabwo nonaha nditegura ibyo gukundana : Iyo umusabye umukobwa ko mwakundana agusubiza ko adashaka gukundana ndetse akaguha n’ubusobanuro ngo butuma adashaka gukundana vuba .

Hari abakubwira ko badakeneye abahungu babashyira mu byago cyangwa ko badakeneye umuntu wababaza, rimwe na rimwe umukobwa nk’uwo azagusubiza aya magambo “ntabwo mbishaka nshuti” ariko ukuri ni uko niba uwo mukobwa nta mukunzi wundi afite amukeneye, bityo nakubwira gutya ntugacike intege ahubwo ujye ukomeza umuhatirize.

Yanditswe na Salongo /MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe