Yashyizweho kuri13 September, 2019 | 08:54

’Ko umuhungu nikururiye ansenyeye urugo kandi nkunda umugabo wanjye’ Mbigenze nte ?

Umugore ufite umugabo n’abana babiri avuga ko yakoze ikosa ryo guca inyuma umugabo we aryamana n’umuhungu uzi icyo gukora none kumwikuramo byaramunaniye bityo akaba asaba inama abasomyi ba Muhabura.rw.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Muhabura.rw,umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 utifuje ko amazina ye atangazwa aragisha inama kubyo yakora,ku kibazo afite cyo kuba yaraciye inyuma umugabo we akaryamana n’umusore we ashimangira ko ashoboye akazi ko mu gitanda none akaba agiye kumwibagiza umugabo we bidasubirwaho.

Uyu mugore twise Annet (izina twamuhimbiye) yavuze uko byagenze ayu mugore yagize ati “ Ubundi ubusanzwe umugabo wanjye tumaze kubyarana abana 3 afite imyaka 42 ariko kuva twatangira kubana sindabona na rimwe aha agaciro cyane igikorwa cyo gutera akabariro, afite akazi akora ku buryo ataha nka saa tatu z’ijoro yananiwe agatinzwa no gufata amafunguro ubundi agahita yiryamira.

Umugabo wanjye nta munsi n’umwe ajya yiha wo kuruhuka ahora mu kazi, n’iyo duteye akabariro ni nko kubipa( agahe gato) ubundi agahita agwa agacuho kubera umunaniro avana mu kazi, Mpora nifuza gukora imibonano mpuzabitsina ngashira ipfa ariko narabibuze kandi mfite umugabo. Gusa urukundo rwo rurahari kandi nta kintu adakora ngo yite ku muryango.

Nyirabayazana rero ni umusore duheruka kuryamana kubera numvaga nifuza gukora imibonano mpuzabitsina nkayihaga, Uwo musore yabinkoreye neza ku buryo byanteye ibyishimo bidasanzwe kuri uwo munsi, naratashye mu rugo nkajya nisekesha ubusa ku buryo abo tubana bambazaga icyo ndi guseka nkakibura nyamara ibitekerezo byanjye byari byibereye ku bihe byiza nagiranye n’uwo musore.

Uwo musore tujya kuryamana natekerezaga ko ari rimwe risa bitazongera kubaho, nyamara kugeza ubu tumaze kuryamana inshuro 4, kandi rwose ampora mu ntekerezo ku buryo kumwibagirwa byananiye,buri gihe nsigaye numva najya kumwirebera akandyohereza, umugabo wanjye nawe akomeje kumbaza impamvu asigaye abona mfite akanyamuneza nkabura icyo musubiza.

Ndi kwibaza uko bizagenda umugabo wanjye nabimenya, nonese nemere ngume hamwe njye nkomeza nifuze gutera akabariro mfite umugabo ? uwo musore nerure muhakanire kandi ankemurira ikibazo umugabo atankemurira? Nayobewe icyo nakora mungire inama”.

Ubwo se Koko wamugira iyihe nama ko ibye bitoroshye?

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


11 Comments

Umutoni baby - October 2019

mwiriwe neza bakunzi ba Muhabura.rw mungire Inama nkundana n’umugabo ariko afite undi mugore n’umwana1,kandi mfite umwana 1,uwo Mugabo ndamukunda tumaze amezi atatu tumenyanye, ariko arandyohereza muburyo bwose,akanshimisha boshoboka, ariko ajya gusura Umugore we,kandi ambwira ko najye ankunda, none byatumye ntandukana nuwo twabyaranye dupfuye ko yanderegaga 7years ago kandi nshaka umugabo kko ndakuze bihagije kuko mfite 29years none mungire inama yicyo nakora

eddy - October 2019

Umutoni,twandikire muri email uko bimeze maze abakunzi ba muhabura bose bakugire inama yubaka.urakoze

Reply
bert - September 2019

mureke rwose kuko ndumva urimo kwisenyera woe ganiriza umugabo wawe umwereke icyibazo ufite ndahamyako uzabona igisubizo kirabye

marie claire - September 2019

uwo mugore agumane nuwo musore kuko amukemurira ikibazo pe umugabo x ko byamunaniye nareke umusore amwereke ahobatandukaniye da.

marie claire - September 2019

uwo mugore agumane nuwo musore kuko amukemurira ikibazo pe umugabo x ko byamunaniye nareke umusore amwereke ahobatandukaniye da.

Merthus - September 2019

Inama nakugira nuko wareka uwo musore ugakunda umugabo wawe ubundi ntacyo azakumarira uretse kugusenyera urugo byonyine

Merthus - September 2019

Inama nakugira nuko wareka uwo musore ugakunda umugabo wawe ubundi ntacyo azakumarira uretse kugusenyera urugo byonyine

Mariro david - September 2019

Uwo mudamu nareke uwo musoro kuko ibyobyishimo niwe birahari we niyereke umugabowe ikibazo gihari ngo maze arebe ukuntu amukorera umuti byimbitse

Vava - September 2019

Komeza ukemure ikibazo cyawe kuri uwo musore, ariko wibuke ninshingano zo murugo zo kwita kubana bawe numugabo wawe kuko nta muntu waremewe kutishima. Niba uwo mubana adashoboye kukuryohereza, ukaba wabonye uwo kubikora ukanezerwa, bikore rwose. Nicyo byeremewe. Nta waremewe guhora ababaye. Gusa uzirikane inshingano zawe nazo uzakora zose kandi neza, wabaye umugabo , ntuzigere umusuzugura narimwe, kuko wari waramuhisemo. Urakoze. Nukenera ibirenze aho uzampamagara kuri 0782796458. Merci.

Mwesigye theophile - September 2019

Igitekerezo cyangye uwo mudamu nagerageze yikuremo uwo musore maze aganirize umugabo we ntagucika intege amwereke buryo kyi imibonano aringenzi hagati yabashakanye umugabo nawe azavaho abyumve arega kuganira kucyibazo nibwo gicyemuka uko niko kuri murakoze.

Emmanuel - September 2019

Igitekerezo:uyumuma agomba kureka uyumusore hakirikare inzira zikigerwa umugabo nabimenya bizarushaho kuzamba niyihangane ajye abikorana numugabowegusa abasore barigusenya ingozabandi uwomusore namenyako wahukanye nawenago muzagumana mureke

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe