Yashyizweho kuri12 May, 2017 | 16:16

Inzira zoroshye zo kwegera umukobwa muruhame, ukaba wakigarurira umutima we.

Bamwe mu bahungu cg abagabo bagira ubwoba bwo kwegera cg kumenyana n’umukobwa muruhame, mugihe abandi batazi aho bahera biyegereza umukobwa ahubwo ugasanga bizera ko kumenyana nawe byoroshye byabera ahantu hatari abantu benshi.Ariko burya muruhame niho hantu heza horoshye kuba wamenyana n’umukobwa ukamutwara umutima kuruta igihe ari wenyine.

INZIRA ZOROSHYE WAKORESHYE

1.Gerageza guhuza nawe amaso.

Ibisanzwe iyo ubonye umuntu uba ushaka ko mwahura.ariko burya kugirango uhure nawe neza,gerageza kumureba muhuze amaso.igihe muzaba muyahuje,uzamuhezeho ijisho.niwa komeza kubikora buri kanya,bizaba ikimenyetso kinini azahita ashaka guhura nawe.Nawe niyakureba inshuro eshatu, bizagaragaza ko ya kwishimiye.aha impamvu amaso ari amanyembaraga mu rukundo nuko ahura n’ubwonko vuba agatanga ubutumwa ako kanya.

2.Gerageza kwita kubyo ahugiyemo.

Iyo usesenguye amarenga y’umuntu cg ibimenyetso by’umubiri,ntabwo wahita umenya neza ko yakwishimiye.ahubwo hari imyitwarire ye ureba ugahita umenyako adacyeneye ko muganira.ibyo ubibonye mureke kuko ntacyo wageraho.urugero nk’igihe ari kwiyumvira indirimbo cg ari gusoma igitabo,igihe ari kwirebera ku ruhande atari kukureba, igihe yafunze amaboko n’ibindi.igihe ubonye ibi, ntukamwegere kuko ibyo yakubwira nti byagushimisha.

3. Ihe gahunda yo guhura nawe ubwakabiri.

Niba ubwo muherukana warabonye yarabyishimiye nawe warabyishimiye,gerageza kwiha gahunda yo kongera guhura nawe umuhe numero yawe ya telefone cg imeli. Ubu buryo buzatuma ahora yibuka uko byari bimeze muhura bwa mbere.uzamenya ko yakwishimiye niya guhamagara cg akakwandikira.nawe umwake numero ye ya telefone cg imeli, niyaguhakanira uzamureke ubwo ntabucuti azaba ashaka.

4.Gerageza kwiyubaha no kwiyubahisha mubandi.
Iki nicyo kintu kingenzi cyagufasha kwiyegereza cg gukurura umukobwa mu ruhame cg ahandi hantu ahariho hose. Ariko niba ibyo utabyiyiziho ntumwegere, wibuke ko hari abakobwa benshi babyitaho hakabaho n’abandi batabyitaho. Bityo niba wiyizeye ko wiyubaha komeza urugendo.

Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

Venuste - December 2017

Ewana Kbx Ndunva Aridanje Ndabashimiye Cyane Kuko Abahungubenshi Bumvako Kumenyana N’umukobwa Muruhame Bigoye None Ndumva Ubwoburyo Aribwobwiz Kandibworoshe Kubawamwigarurira Bitakugoye.

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe