Yashyizweho kuri7 November, 2016 | 08:56

Inzira 9 zatuma ubushuti ufitanye n’umuntu burushaho gukomeza

Inzira 9 zatuma ubushuti ufitanye n’umuntu burushaho gukomeza
Ni byiza kubaka ubushuti bukomeye mu buzima n’abantu wihitiyemo, ariko ntibikunze kubaho kunshuti zose cyangwa nyinshi muzo waba ufite kubaka ubushuti bukomeye.
Ubushuti bwinshi abantu bagirana bugenda burangira nyuma nyuma y’igihe runaka, ariko hari ibintu bituma ubwo bushuti burushako gukomera no gukomeza kubaho, nubwo hashobora gushira imyaka cyangwa hagacaho igihe kirekire mwaratandukanye.

Ni gute ushobora gutuma ubushuti ufitanye n’inshuti yawe burushaho gukomera cyane?

Dore inzira 9 zatuma ubushuti buramba ufitanye n’inshuti yawe:

1. Guhitamo inshuti nziza

Mbere yuko utekereza kuba wagira ubushuti bwiza n’abandi ugomba guhitamo inshuti nziza mu buzima mbere na mbere.

Ni gute wamenya inshuti nziza? Ubushuti bwiza ni igihe uzaba wahisemo inshuti ushobora kwizera muri byose, abantu mushobora gusangira akabisi n’agahiye, abantu wumva iyo hari ikintu bakubwiye kandi nabo bakumva mu buzima iyo ubabwiye ibyawe byose.

Kugira ubushuti bwiza ni ikintu cyiza kandi cy’ingenzi mu buzima.

2. Kuba mushobora kunga ubushuti bwanyu

Igihe kirekire inshuti nziza zigira ugushwano kutumvikana mu buzima, ariko kuba mushobora kongera mu kiyunga ubushuti bwanyu bugakomeza kubaho ni ikintu cy’ingenzi cyane.

Kumvana mukanabasha gusabana imbabazi mukongera mukiyunga ni byiza kuko bituma ubushuti bwanyu burushaho kuramba. Ubushuti bwiza bwubakirwa kuri ibyo.

3. Gushimira inshuti yawe

Ba umuntu ushobora kwereka ko wishiiye cyangwa wanyuzwe n’ibyo inshuti yawe yagukoreye, kandi ugerageze kuyiba hafi mu gihe ikwiyambaje.

Ijambo murakoze cyangwa izindi nzira zose wakoresha kugira ngo ubushuti bwanyu bubahe kuramba. Ibi bintu ni byo wakora kugira ngo ubushuti bwanyu burusheho kuramba ubuziraherezo.

4. Kugira ubushuti butagira aho bubogamiye

Ubushuti butagize aho bubogamiye ni ingenzi kandi ni bwiza cyane. Inshuti zidafite aho zibogamiye kandi zitikunda zumvana zifashanya muri byose.

Inshuti nk’iyo ntitekereza inyungu zayo gusa ahubwo inakora ngo iharanire inyungu za bagenzi be. Izi nshuti zifashanya muri byose kandi ibihe byose ni zo nshuti wagakwiye gutekereza kugira mu buzima bwanyu kuko ubushuti bwanyu buzaramba bukanarushaho gukomera.

5. Kutagira ishyari

Ishyari ntabwo ari ryiza ku bushuti bwanyu habe na gato. Iyo ufite ishyari ry’ibyo inshuti yawe igeraho mu buzima, ntabwo ubwo bushuti bwanyu mwaba mufitanye bwazaramba ahubwo buhora ari bwa bundi buhoramo intonganya n’amakimbirane atarangira n’urwangano.

Inshuti nziza ni izishimira ibyiza mugenzi we cyangwa bagenzi be bagezeho kandi igahora iharanira ko yagezaho ibyiza n’udushya kuri mugenzi wayo ndetse n’abandi muri rusange.

6. Kugira itumanaho hagati yanyu

Kugira ubushuti burambye ni ikintu cyiza cyane kandi gishimisha uwari we wese. Ubushuti bwanyu ntago bwaramba mu gihe nta kuganira kuri muri mwe ngo mwungurane ibitekerezo munabazanye amakuru.

Gerageza ushake uburyo bwose wakoresha kugira ngo uganirize inshuti zawe mwunngurana inama n’ibitekerezo byo mu buzima busanzwe, bagasangira buri kimwe cyose kandi bakanaharanira inyungu za buri umwe.

7. Guharanira inyungu za buri wese

Iyi ishobora kuba intego nziza mu buzima kuko iyo ubushuti ari ubufashanya buba ari buharanira inyungu za buri wese. Gufashanya muri byose ni intwaro nziza mu buzima kuko ituma ubushuti bwanyuburushaho kuramba ndetse ubuziraherezo.

Byagakwiye kuba intego yawe guharanira inyungu za mugenzi wawe kuko byubaka ubushuti bukomeye cyane.

8. Gukunda inshuti zawe ukazikundira uko ziri

Kwemera ishuti zawe no kuzikundira uko ziri birushaho kuba byiza. Inshuti ntabwo ari ikwiyemeraho cyangwa ngo ikwereke ko hari aho mutandukaniye.

Inshuti nziza ni izizakubahira uko umeze kandi zikanakubahisha mu bandi. Ni inshuti idapfobya ibyo wahisemo ngo ishake kubita hasi kwereka ko ntacyo bivuze, ahubwo ikakungura inama n’igitekerezo cy’uburyo byabasha kugerwaho. Icyo gihe uzaba wahisemo inshuti nziza.

9. Kugira urukundo

Gerageza gufata inshuti zawe uko ushaka ko zabaho kandi uziheshe agaciro mu rugaga rw’abantu benshi, ujye ukunda abantu cyane cyane inshuti zawe nkuko wikunda.

Gufashanya muri byose no kugira umutima utabara ni iby’igiciro, kandi bituma inshuti zawe zihora zikubaha zikanakubahisha no mu bandi.

Umutima mwiza ni umutima ufashanya muri byose, umutima wumva bagenzi babo, ukagira inama buri umwe umwe mu nshuti ze ndetse n’izindi nshuti zo ku ruhande zihariye.

Ubushuti ni ikintu gikomeye kandi cy’ingenzi iyo kibungabunzwe uko byagakwiye kugenda. Izo zari inzira icyenda wakora kugira ngo urukundo n’ubushuti ufitanye na bagenzi bawe burusheho gukomera no kugira ubuzima burambye.

Yanditswe na Bizimana Jean Damascene/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

- November 2016

inama mutugira ninziza ziradufasha

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe