Yashyizweho kuri23 October, 2017 | 11:15

Ibintu 6 by’ingenzi bigaragaza ko umukobwa atagifite agaciro imbere y’umuhungu

Akenshi iyo ubushuti hagati y’umuhungu n’umukobwa bigeze ku ndunduro (gusenyuka) , umwe aba atagifite agaciro imbere y’undi agashaka uko yahagarika uwo mubano. impamvu nyamukuru yo gusenyuka kuwo mubano ni uko umuhungu (umugabo) aba atakibona agaciro k’umukunzi we cg se umukobwa (umugore) akabona inshuti ye ntagaciro igifite imbere ye.

Aha turibanda ku abasore(abagabo) ibintu bibagaragaraho iyo batagiha agaciro abakunzi babo bityo igihita kiza mu ntekerezo zabo ari uko bahagarika urukundo ari nabwo bashaka inzira cg impamvu zo kuruhagarika burundu.Gusa hari abakobwa bacye bahita babivumbura ariko abandi bagashiduka byarangiye .

1.Umuhungu cg umugabo ahisha umukunzi we ibintu by’ingenzi.
Iki nicyo kintu cya mbere kigaragaza abahungu batagiha agaciro abakunzi babo.mugihe cyera yajyaga amubwira byose, ariko agatangira kumuhisha ibintu byose by’ingirakamaro mbese akabigira ibanga, akabyihererana.nkawe mukobwa , niwabona umukunzi wawe atangiye kuguhisha ibyo yajyaga akubwira by’ingira kamaro,ujye umenya ko ntagaciro ugifite imbere ye.

2.Niwabona akunda kwibaza byinshi cg akubaza byinshi.
Rimwe na rimwe iri kosa rikunze gukorwa n’abagore cg abakobwa, bibaho k’umusore igihe arambiwe urukundo ariko mu byukuri nuko aba abona umukunzi we ntagaciro agifite,yibaza ibintu byinshi ku giti cye,kubandi bakunzi be ndetse no kwibaza ku buranga bw’umukunzi we aba abona butagifite umwimerere.

3.Ahazaza he ntabwo uba urimo
Iyo agukunda ugifite agaciro kuri we,ashobora kureba ahazaza he muri kumwe ndetse ibi bigatuma mumubano wanyu mugira ibyo mutegura kuzageraho muri kumwe.Ariko iyo atakiguha agaciro,ntabwo mwarebera hamwe ahazaza hanyu nagato.bityo ibi bigatuma umubano utagira intego ya hazaza, kandi bizaba bigoye kuganira ku hazaza kugeza muhagaritse gukundana dore ko aba aribyo yifuza.

4.Amushimira gacye gashoboka cg bya ntabyo
Igihe umuhungu afitiye agatima umukunzi we,ahora amushimira kuri buri kimwe akoze,avuga ku bwiza bwe umutaka bihebuje akanagerageza ku mwenyura igihe cyose arebye muburanga bw’uw’ akunda.mugihe ibyo bitakigaragara, umukunzi we ntagaciro aba agifite,atangira kubona ko Atari ngombwa gusekera uwo akunda,nta kumushimira ahubwo aba yarigize icyabuze.

5.Kugirana nawe ikiganiro biragabanyuka cyane
Mugihe ugifite agaciro,yifuza guhora hafi yawe igihe cyose,kumva ijwi ryawe buri kanya, kukubona no kukumva biba ari ihame kuri we. ariko iyo atakigufitiye agatima,kuvugana nawe biba bigoye kuburyo biba Atari n’ihame, mbese bikagenda bigabanyuka kugeza ubwo bihagarara burundu.

6.Uhinduka igikoresho cy’imibonano mpuza bitsina gusa
Ubu nubundi buryo bugaragaza ko umuhungu atagifata umukunzi we nk’uwingirakamaro.iyo umuhungu akunda bihagije umukunzi we,imibonano mpuzabitsina ntabwo ari ihame, ariko iyo atakimufata nk’uwagaciro, ihita iba ihame ridakuka mu rukundo mbese urukundo ruba rushingiye kuriyo gusa maze umukobwa yashaka kubyanga umuhungu agahita ashinza umukobwa ko atakimukunda bikarangira urukundo rugahagarara burundu.

Yanditswe na Habarurema Djamal


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

5 Comments

fanny - 2 months ago

aha!biragoye kumenya uvugisha ukuri

- 2 months ago

aha!biragoye kumenya uvugisha ukuri

Gerard Kwizera - 2 months ago

Burya Hariya Umuhungu Arakwiye Kwereka Ko Umukobwa Amukunda Kuk Abimuhshje Umukobwa Arababara Mumutima Urukundo Ruragoye

- 2 months ago

gusa buriya,abakobwa ndabemera iyo atakigukunda ntutinda kubibona,kuko biramugoro kubiguhisha kabone niyo yaba afite icyo agukuraho

haleluya, - 2 months ago

none c,ubwo amubwije ukuri ko atakimushaka ntakomeze kumwicira future,???bakobwa mushishoze ndumva abahungu,ari abagome babi ??!!

Izindi nkuru