Yashyizweho kuri18 October, 2016 | 09:59

Ibimenyetso 10 byakwereka ko urukundo ufitanye n’umukunzi wawe rwakonje

Rimwe na rimwe bikunze kugorana kuba wamenya ibimenyetso byakugaragariza ko urukundo wakundanaga n’umukunzi wawe rwarangiye.

Ariko hari igihe ubasha kuba wabikeka mu gihe ubona ko ishyamba ritakiri ryeru, rutakimeze neza nkuko rwabaga rumeze.

Hari igihe umwe muri mwe aba atishimye bikaba byagucanga ntumenye impamvu yabyo.

Dore ibintu 10 byakugaragariza ko urukundo rwanyu rwasinziriye:

10.Ubona uri nde?

Ugitangira gukundana n’umukunzi wawe nta kintu na kimwe muba mutaraganiraga. Igihe cyose mukaba maraganiraga amanywa n’ijoro, aka yari inshuti yawe nziza ubona ko ntacyo itakurutira mu buzima bwawe.

Iyo hashize igihe aratangira aka kubaza ibibazo byinshi, ugasanga atakikwikoza. Rimwe na rimwe wamuhamagara akakubwira ngo urinde ko ntakumenye? Icyo gihe aba yarakwikuyemo ushaka nawe wakuramo akawe karenge.

9.Ntabushake bwo gutera akabariro agira

Ese umugabo wawe cyangwa umugore wawe yaba atagishaka ko mutera akabariro? Ugasanga iyo ngingo ntacyo imurebaho, wabimubwira akakureba nk’icyo imbwa ihaze.

Ese yaba akubwira ko yumva atameze neza mu gihe ubimusabye ko mutera akabariro? Bizakwereka ko nta bushake acyigufitiye yaguhaze. Uzamenyeko umubano wawe nawe warangiye.

8.Ibyumviro byawe?

Mukiri mu rukundo rwanyu mwabaga mwumva mu meze nkabari muri paradizo. Ukumva imibonano yanyu ntacyo mwayinganya. Ariko nyuma y’igihe gito ugasanga ntabwo amaraso yawe n’ay’umukunzi wawe ntibigihura ngo bibe byakururana.

Iyo wumva umutima wawe utakimushaka ushaka wakuramo akawe karenge kuko urukundo rwanyu ruba rwarakwamye.

7.Kutaguhamagara

Mucyiri mu rukundo rwanyarwo yaguhamagaraga inshuro zitabarika, akakwandikira ubutuma bugufi ndetse rimwe na rimwe akakoherereza n’amagambo meza ajyanye n’urukundo; amwe tuzi ku izina ry’imitoma.

Ariko ubungubu ugasanga ni wowe wigora ukamuhamagara ngo ubashe kumva ijwi rye. Ugatangira ukibaza ngo ni iki cyabaye? Nta kwirushya uzahita wibwira ko umutima we utakigutekereza habe na gato.

6.Gutinda mu rwiyuhagiriro

Ese umwanya umugabo wawe cyangwa umugore wawe amara mu rwiyuhagiriro ungana ute? Ese mu by’ukuri afata igihe kirekire arimo aroga?

Nubona atangiye kujya atinda mu rwiyuhagiriro wamubaza akakubwira nabi, uzamenye ko wowe nta mwanya na muke akiguha mu mutima we. Iki kizakwere ko urukundo rwanyu rwanyagiwe.

5.Iyo nta byishimo akigira

Ugihura n’umukunzi wawe mu minsi ya mbere urukundo rwanyu mwasaga nkaho musigaye mwitwa ba Bwana na Madamu Byishimo; ariko ubungubu musigaye murebana ay’ingwe ukibaza impavu ukayibura.

Akaba yarajyaga agutungura ukabona aguhaye impano idasanzwe, ariko ubu ntakikwikoza. Niyo atashye aza ajya mu buriri nta kuvuga menshi kuko aba atakiri barimenshi. Ibi ni bimwe mu bintu bizakwerekako urukundo rwanyu ntarugihari, ari ugukura yo amaso.

4.Kuba nta nshuti yawe n’imwe agishaka kumva

Ese mwaba mwaratumiraga inshuti zanyu mugasabana ku buryo bushimishije? Ese umugabo wawe ahora ahuze cyane nta mwanya afite? Mu gihe atagishaka ko inshuti zawe zibagenderera cyane uzamenye ko nta rukundo rwinshi akigufitiye.

Ibi bizahite bikwereka ko nta rukundo akigukunda, kuko ntago uri umuntu w’ingenzi mu buzima bwe. Uzahite ukurayo amaso.

3.Gutinda ku kazi

Ese inshuti yawe y’umuhungu cyangwa y’umukobwa yaba ikubwira ko akazi kaba kayibanye kenshi cyane? Yego rimwe na rimwe yajyaga ku kzi agatindayo. Ariko ubu arapanga n’akazi kadashoboka ka nijoro kandi ntako agira.

Agatangira akakubwira ati, ‘njye sinkunda umunru ushaka kungendaho cyane ngo angenzure buri mwanya.’ Iki gihe uzahite ubona ko nta rukundo akigufitiye kuko hari izindi gahunda aba yigiriyemo zitandukanye nuko yaguha umwanya mukagira ibyo byinshi mugeraho.

2.Kwiyibagiza ibihe byiza mujya mugirana

Ese umukunzi wa yaba yaratangiye kujya akwereka ko atakiwitayeho? Ari ntibindeba? Ugasanga niba mwarajyaga musohokana nko muri wikendi ntibikibaho cyangwa se ntago umunsi mukuru nk’umunsi w’amavuko mukiwizihiza.

Atangira akwereka ko nta bushake bwinshi akigufitiye kandi nta n’umwanya aba afite; ndetse rimwe na rimwe akakubwira ko aba yabyibagiwe. Nubona ariko bimeze uzahite wibwira ko urukundo rwanyu ari hafi ya ntarwo.

1.Kukubera nk’intamabara ya III y’isi yose

Ese waba wumva umeze nk’umuntu urimo kurwana intambara mu mutima wawe? Niba wowe n’umukunzi wawe muhora mu ntambara z’urudaca uzamenye ko hari ikitagenda neza hagati muri mwe.

Ni ibintu bisanzwe ko abakundana hari igihe bagira intambara mu buzima bwabo bakaba barwana, arko mu gihe uzabona mutangiye kujya murwana mupfa ubusa uzamenye ko ishyamba atari ryeru, urukundo rwanyu rwakonje.

Yanditswe na Bizimana Jean Damascene/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


6 Comments

- May 2019

Sha nukr je ndafis umukobw twahr dukundany arik har bimw murb mbony ngah yagy akr rimw na rimw nkamubz ic bivak nthagr ivy abivgak arik rer nsinameny ic birik biravak nn muhung j ub nabuz ay ncir nay mir nn wumv nkor ik?

- October 2016

Gukunda nibyiza Cyane
Cyane!GUkunda Ugukunda Ariko?dukwiye
kubijyiramo Ubwenjye.

MUHIRE FABIEN - October 2016

NANJYE NAKUNZE UMUKOBWA DUHUYE UBWA MBERE NONE HASHIZE IMINSI ITATU NAGIYE IWABO BAKAMBWIRA KO NTAWUHARI KANDI BWIJE IBYO BIKAMBABAZA KNDI UBWO NARIMUJYANIYE IMPANO NUKO NSANGA NTAWUHARI NYISUBIZA MURUGO UWO MUKOBWA YITWA DEBORA NONE MUNGIRE INAMA

Karibuso J.Zoo - October 2016

Gutinda Muri Dushese Binyagiza Urukundo Gute Kandi Mwa Namwe Muri Muribamwe Basenya Ingo Zabantu Ubwo Ibyo Nibaharuwo Ntacyo Byaribitwaye Urugorwe Ntimwarusenya Kontindamose Kandi Jye Namadam Akabari Pata Narugi Ubwo Madam Abibonye Ntimwabamunsenyeye Kandi Ntakibazo Dufitanye Mujye Mubanza Mushishoze Ubwose Ko Muhamagara Gake Kuko Nziko Musanga Murugo Tukiri Abasore Kotutabanaga Cyangwa Mushakango Abantu Bazarare Umunyu Cyangwa Isukari Ngo Bariguhamagarana Mushaka Guteza Abantu Ubukenesha Mwagiye Mureba Aho Vision Igeze

nsengiyumva - October 2016

Murakoze cane turabakunda murutwubaka

nsengiyumva - October 2016

Murakoze cane turabakunda murutwubaka

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe