Yashyizweho kuri26 November, 2016 | 21:07

EPISODE 2: Fiston yemerewe kujya kuba hanze y’ikigo muri Getho na Frank ariko ikibazo ni uko…………

Ubushize Angel yari aherekeje Fiston amugejeje kuri biro bikoreramo ubuyobozi bw’Ikigo (Adminitration), bari bamaze gusezeranaho gusa Angel amaze kubwira Fiston ngo azajye aza ku mureba mu ishuli yigamo amusuhuze gusa hari ikintu Angel yari agiye gusa Fiston n’ubwo tutigeze tubasha kikimenya ni muri iyi Episode

……………. Angel: Nonese uwagusaba ikintu hari ikibazo?

Fiston:Ntakibazo nukuri uburyo wangiriye neza nta kintu nakwima pe

Angel: Nonese waretse tukaza kongera kubonana nimugoroba ko abanyeshuli baragaruka hano mu kigo kwiga (yavugaga gukora Etude ya nimugoroba)?

Fiston: Nonese urumva naza kukubona gute n’ubwo ibyo wari unsabye byoroshye kandi nanakubwiye ko nta kintu wansaba ngo nkikwime kandi uzi neza uburyo wangiriye neza

Angel: Cyangwa reka tubireke basi tuzabonana ejo ku manywa ngewe nzaza kukwishakira ntugire ikibazo

Fiston :Urakoze nukuri nzaba ngutegereje, ahubwo reka njye mu biro kureba abayobozi ubwo nawe ugire ibihe byiza

Angel: Sawa kandi nkwifurije amahirwe muri iki kigo

Ubwo Fiston yahise yinjira mu biro akigera aho bakirira abantu yahise ahura na Frank nawe arimo gusohoka mu biro bya Diregiteri buri wese ari Fiston ari na Frank ahita amera nk’utunguwe cyane ko nta n’umwe wari uziko undi ashobora kuba aria ho ngaho ubwo barasuhukanije barishimirana biratinda hanyuma na Fiston aguma aho baganira bagera n’ubwo Diregiteri asohoka ahita abasanga aho nawe ahita abona Fiston aramusuhuza cyane amubaza uko urugendo rwagenze hanyuma amujyana mu biro by’ushinzwe kwandika abanyeshuli aramwandika.

Gusa nyuma Diregiteri yagarukanye na Fiston mu biro bye kumubaza amakuru ya maman we cyane ko bari baziranye bya hafi kuberako uwo mu Diregiteri yatahaga hafi y’iwabo ndetse ari nayo mpamvu yari aziranye na Frank.

Ubwo na Frank yahise aguma aho hafi nyine kuko Fiston yari yamusigiye ibikapu bye ariko nanone Diregiteri yaje gusohokana na Fiston ngo amujyane kwa Animateri amwereke aho kuzajya aryama bageze muri ya sale basizemo Frank kuko Diregiteri yari asanzwe aziko Frank aba hanze y’ikigo muri Getho ubwo Diregiteri yahise abaza Frank ati niko sha ubundi waretse ukajyana n’uyu musore mukararana ejo mu gitondo akazaza bakamuha aho kuryama sibyo byiza

Frank: Nawe yihuse yahise abwira Diregiteri ati “ariko n’ubundi ibyiza ni uko yaza tukajya tubana”

Diregiteri:Ubwo se sha urumva byamworohera kuba hanze y’ikigo akiza kwiga muwa mbere?

Frank: Biroroshye cyane kuko tuzaba tubana kandi ni hafi cyane ntago byajya bimugora nange nzajya musobanurira

Diregiteri: Nonese uwabanza ngahamagara Maman we nkamubaza niba bishoboka kuko urumva ntago yaje yiteguye kuba hanze y’ikigo hari byinshi mu bikoresho atazanye

Frank: Ibikoresho byo si ikibazo kuko nange nadabifite mu rugo kandi bihagije

Fiston :Erega nange ndumva kuba hanze aribyo byiza kuko nibwo Frank najya mubona hafi yange akansobanurira

Diregiteri: Sasa reka manze mpamagare Maman wawe mbimumenyeshe

Fiston: Maman ntago yabyanga yumvishe ko ari Frank tuzajya tubana

Ubwo Diregiteri ako kanya yahise ahamagara Maman wa Fiston amubwira ko umwana we yageze ku ishuli amahoro gusa Anahita amubwira ko umuhungu we agiye kuba hanze y’ikigo kandi anamusobanurira uwo bagiye kubana ko ari Frank ariko Maman Fiston ntiyamanza gusobanukirwa neza Frank uwo ariwe ariko abaza Diregiteri niba yumva aribyo byiza Diregiteri aramubwira ati ibyiza ni uko yaba mu kigo akazajya kuba hanze y’ikigo nyuma amaze nk’umwaka yaramenyereye muri rusange

Ubwo ariko Nyina ahita abwira Direigiteri ngo amumuhereze umuhungu we bavugane, Fiston na Maman we bavuganye Fiston nta kindi yamwakirije aho yahise amubwira ati uziko na Frank wo kwa Maman Yvette yiga hano maze niwe tugiye kubana…..

Ubwo Maman wa Fiston kuko yari amaze kumenya neza Frank uwo ariwe yumva arishimye cyane ko umwana we agiye kubana n’umuntu usanzwe amenyereye ikigo kandi akazaba amusobanurira nibwo Maman we yahise amubwira ati niba ari Frank ntakibazo mugende mubane nange mu minsi ya vuba nzaza aho kubasura mbazaniye ibikoresho muzaba mukeneye

Fiston yahise abibwira Diregiteri hanyuma nawe arabemerere gusa Diregiteri yabwiye Frank ati umenye neza ko…………

EPISODE ikurikira ni ejo ku isaha nk’iyi.


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

5 Comments

pascal - November 2016

karigisha ni keza cyn ndagakunda

sando calla - November 2016

kabisa ako gakuru kararyoshye ahubwo nimudukomereze amerwe aratwishe.

funny - November 2016

ko muri kuduha uduce dutoya rwose nimwonjyere

Emmanuel - November 2016

thanks a lot for this lovely story

Twahirwa - November 2016

twakomej muvandimwe ntutubihirize

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe