Yashyizweho kuri25 November, 2016 | 18:42

EPISODE 1: Fiston ageze ku ishuli bwa mbere ku marembo yinjira mu kigo ahura n’umukobwa…….

Fiston ni umwana wavukiye ndetse anakurira mu mujyi wa Kigali gusa yaje gutsinda ikizamini gisoza amashuli abanza bamwohereza kwiga mu Ntara y’Iburasirazuba ku kigo yari agiyeho kwiga mu mwaka wa mbere cyemereraga ko umunyeshuli yiga aba mu kigo cyangwa akaba yakwiga ataha iwabo ndetse no muri Getto byaba byemewe ntakibazo.

Fiston rero nk’umwana wakuriye mu Mujyi wa Kigali yagiye kwiga kuri icyo kigo kiri mu karere ka Kayonza, Intara y’I Burasirazuba ageze ku ishuli byabaye ngombwa ko ahasanga undi muhungu witwa Frank wari waraturutse mu gace kamwe na Fiston dore ko bose baturukaga mu karere ka Kicukiro, ndetse bose bari basanzwe baziranye ariko Fiston ajya kuza kwiga ntiyari aziko aje kukigo cyigaho uwo Frank.

Fiston rero kuko ajya kuva mu rugo iwabo bari basanzwe baziranye na Directeur w’icyo kigo yari agiye kwigaho ntibyabaye ngombwa ko ajyana n’iwabo ahubwo Maman we yahamageye Directeur amubwira ko amwoherereje umuhungu we ngo amwiteho urumva Fiston yakuviriye mu rugo ajya ku Ishuli hari ku wa mbere mu masaha y’ikigoroba nibwo yafashe imodoka imujyana ku ishuli ubwo rero urumva kuri we nibwo bwambere yari agiye ndetse akoze urugendo rurenga mu karere ka Kicukico yerekeza mu ntara y’I Burasirazuba usibye I Kabuga gusa ntahandi yari azi ubwo yagendaga mu modoka abaza abantu gusa kuko ikigo cyari kiri hafi y’umuhanda ndetse ari ukugera I Kayonza muri Gare ugafata aka motto k’amafaranga 300 kakakugeza neza ku marembo y’ikigo

Amasaha yaragiye aricuma Fiston ari mumodoka gusa amaherezo agera aho yumva shoferi aravuze ati bamwe bavuze ko baviramo I Kayonza muvemo vuba ndimo kwihuta ubwo Fiston yumva ko byanga bikunda yageze I kayonza niko kuva mu modoka afata ibikapu bye maze n’aba motari bahita bamusamira hejuru ababwiye ikigo bahita bamubwira bati kugerayo ni 300 icara kuri motto tugende.

Umuhungu yakwicariye kuri Motto n’ibikapu bye byose uko ari bibiri ndetse na Envelope irimo inkweto, ubwo motto yaragiye imuhagarika ku marembo y’ikigo hanyuma arayishyura yerekana ibyangombwa aho ku basekurite barinda ikigo amaze kubyerekana baramureka arinjira gusa akinjira imbere yahise abona umukobwa mwiza ariko ufite ikinyabupfura kidasanzwe hanyuma Fiston n’ubwoba bwinshi aramusuhuza

Fiston: Mwiriwe?
Umukobwa : Bite?
Fiston: ni byiza, none wamfashije ukanyobora ko ndi mushya hano?
Umukobwa: Ok ntakibazo ngwee banyita Angel (Enjo), niga hano mu mwaka wa kabiri
Fiston: Urakoze nange nitwa Fiston nje kwiga mu wambere nturutse mu karere ka Kicukiro
Angel: OK, None birashoboka ko wazana nkagutwaza igikapu kimwe nkakugeza aho ubuyobozi bukorera ukajya kwiyandikisha bakaguha aho kurara?
Fiston: Eeh, Eeh ngewe? Sha nyine nta kibazo nditwaza ahubwo handangire aho ibiro(Bureau) biri mze nijyane
Angel: Sha nta kibazo nukuri zana ngutwaze
Fiston:Sawa nukuri urakoze

Ubwo uwo mukobwa mwiza yafashe cya gikapu kimwe ndetse anafata kimwe kinini muri ibyo bibiri bagenda baganira

Angel: Ubu ntiwananiwe urugendo rungana gutya ukoze kuva I Kigali ukagera inahangaha?
Fiston: (N’Ubwoba bwinshi) …...Sha ntakibazo nukuri ndumva ntacyo bitwaye namenyereye kugenda cyane kandi urugendo runini ndi mu modoka
Angel:Sha nyine rero dore tugeze kuri Administration (Aho abayobozi bakorera) ngaha turahageze maze ngewe niga muri rirya shuli uzajye uza kunsuhuza kandi nkwifurije amahirwe masa sibyo?
Fiston: Nukuri urakoze cyane ubwo nzajya nza kukureba
Angel: Nonese uwagusaba ikintu hari ikibazo?

EPISODE 2 Ni Ejo nimugoroba


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

5 Comments

Cecile - November 2016

Nimukomeze ndumva iyi nkuru iryoshye cyane!!

Uwase - November 2016

Iriya Nkuru Ya Fisto Nimuyikomeze

- November 2016

Eeeehhhh nisawa jbs

Mamy - November 2016

akandi ni ryari se muvandi ngo tube turi hafi

Aime - November 2016

twagiye kbsa aka kantu twari twarakabuze

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe