Yashyizweho kuri9 March, 2020 | 11:30

Dore ibimenyetso simusiga icumi bigaragaza urukundo rw’agahararo

Iyo ukunda umuntu urukundo rw’agahararo, wowe uba wumva umukunda nyabyo kimwe n’uko urukundo rw’ukuri na rwo rujyana n’ibyiyumviro.

Urubuga www.topsante.fr ruvuga ko urukundo ari amayobera kandi kuruhishura by’ukuri bitoroha gusa, ngo hari ibintu by’ingenzi wagenderaho ukamenya niba umuntu agukunda urukundo rw’ukuri cyangwa urw’agahararo.

1.Uru rukundo ruba rushingiye gusa ku byo umuntu yashimye ku wundi bigaragara inyuma

2. Urwo rukundo rutuma umuntu atabona aho undi afite intege nke n’ibyiza afite rukabikabiriza.

3. Uru rukundo rugereranywa n’akazu kubakishije umucanga gusa kuko rutaramba cyangwa ngo rumare igihe: rurashyuha, rukamenyekana henshi ariko rurangira vuba. Aha ngo ukunda umuntu nyuma y’ukwezi wabona undi umurusha ibyo wakurikiye kuri we ukaba uramuretse wagukiye wa wundi.

4. Iyo havutse akabazo gato hagati y’abakundana, uru rukundo ruhita ruhagarara, mbese urukundo rw’agahararo ntiruzi kwihangana.

5. Uru rukundo rutangira kandi rukemeranwaho nta gihe cyo gutekereza kibayeho, rufatiraho, kandi nta gihe cyo kumenyana rugira.

6. Urukundo rw’agahararo ruba rufite impamvu ariko zishingira cyane ku ku kwikunda.

7. Urukundo rw’agahararo rugendera ku marangamutima y’abandi ntirwigera rwifatira icyemezo.

8. Urukundo rw’agahararo rubuza amahoro. Kuko ruba rwarakurikiye imimerere igaragara inyuma nk’uburanga cyane cyane, imyambarire n’ubutunzi. Iyo ibyo byose uwari wabikurikiye atakiri kubibona kuri mugenzi we atangira kubura amahoro yibaza uburyo agiye kwishakira abandi babifite ndetse anibaza uko agiye kuruvamo n’uwo utakiri kumugaragarira nka mbere.

9. Urukundo rw’agahararo nta kuri rugira, ruriyoberanya, rurirarira. Guhishanya biraruranga,urufite ntiyigera yumva yakwiyereka mugenzi we uko ari, ahora yirata ibyo afite n’ibyo adafite yaba imitungo, imibereho n’amateka y’ubuzima akurikije uko abona mugenzi we, nubwo ashobora kuba amwibeshyaho.

10. Uru rukundo rw’agahararo nta ntambwe rutera n’iyo rwayitera ruba rugira ngo rwigerere kuri bimwe mu byo rwakurikiye nk’ubutunzi cyangwa se igitsina.

Aha ni hamwe ukunda azajya akosereza mugenzi we nabimubwira yumve ntacyo bimutwaye, nta mbabazi yamusaba cyangwa ngo yihatire kwihana iryo kosa ubutazarisubira. Naramuka amusabye imbabazi ntazabikorera kuko yumva yahemukiye mugenzi we, ahubwo azazimusabira kugira ngo icyo amutezeho atagihagarika.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


11 Comments

Nduwayesu Elisa - 2 weeks ago

Igitekerezo Sikeshi Urukundogwagahararo Rumara Imisi Kukobiragoyekumenyako Umukobwagukunda

VALENSI - 1 month ago

Igitekerezo MURAKOZE CYANE WAMENYA UTE? KUMUKOBWA AKUBESHA

Turyatunga deo - 2 months ago

Murakoze cyane ubu murikigihe abantu benshi bakurikira ebyo umsore afite na basore bamwe bagakuri kira ibyo umukobwa afite bene urworukundo rura ngira vuba abafite urworukundo ndaba bwira ngobahinduke kuko urukundo nyarwo rwihanganira byose

ndikumana - 2 months ago

thank you

JANVIER Ndagijimana - 2 months ago

Ndabashuhuje kandi mbashimira kubw’iyo ngingo gusa igitekerezo cyange nuko mwazadushakira nab’indyarya.

ODETHA - 2 months ago

Igitekerezo nangendakunda arikobijyabimbaho

Masengesho daniel - 3 months ago

Murakoze kwizo ngingo ziranga urukundo rwagahararo ariko mutubwire ibiranga umukobwa utagukunda

Nitwa Ngendahayo Epimaque - 4 months ago

Ndabashimiye Kuburyo(bwose)bushoboka(pe) aho Mpakuye (Igisubizo) Cyicyibazo Narimpfite Murakoze

Nitwa Ngendahayo Epimaque - 4 months ago

Ndabashimiye Kuburyo(bwose)bushoboka(pe) aho Mpakuye (Igisubizo) Cyicyibazo Narimpfite Murakoze

nfitumukiza/moses - 4 months ago

nukuriibyomuvunga nanjenjambibona/murakozecyane

Jojo Gervais - 5 months ago

Turabashimiy Kubwivy Bimenyets Vyurukund Rwagahararo Arik Nanjye Mfitikibazo Ndi Numugenzi Arik Kensh Ntampumwany Ngo Tuyang Arik Iyo Ndamwandikiy Sms Aranyemez Kwankund Arik Twahurir Nko Mukayir Ntiyiger Amp Umwany Ukwiy Wo Guterinkur Nn Munyumvir Ankund Uw Munt!!?

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe