Yashyizweho kuri16 January, 2018 | 12:22

Amagambo meza Abakobwa n’ Abagore bishimira kumva igihe cyose

Hari ibintu byinshi bitandukanye abakobwa n’abagore bishimira kumva bivuzwe n’abakunzi babo, nta gushidikanya bumva bakunzwe kandi ari ab’abagaciro bikaba byanatuma bazamura urugero rw’urukundo bafitiye abo bakundana ndetse no kurekana kwabo bikaba bigoye.

Dore amwe muri ayo magombo uhereye kuyo wakwita ko yoroshye kugera kuyakomeye bitewe n’uburemere yahawe.

13.”Uratekereza iki”: Iri jambo rituma umugore cg umukobwa yumva acyenewe,igihe umugabo we amusabye inama , ubwunganizi cg igitekerezo.

12.”Ese wiriwe ute mukunzi”: Igihe umugabo we amubajije uko amerewe,uko ari kwiyumva,uko umunsi we wari umeze; Ahita yumva ko umugabo amwitayeho, Buri mugore yifuza umugabo umwumva.

11.”Umunsi mwiza w’amavuko”: Nubwo bamwe mu bagore cg abakobwa bahisha imyaka yabo,Bumva ari iby’agaciro igihe umugabo yibuka umunsi w’amavuko w’umukunzi we kandi akanamukorera ikintu cy’agatangaza igihe bishimira uwo munsi.

10.”Urakoze mukunzi”:Abagore cg abakobwa benshi bumva badashimirwa, cyo kimwe n’abagabo babo babafata nk’ibisanzwe ndetse bakabona nta mpamvu yo kubashimira kubyo bagombaga gukora ,Mugabo jya ushimira umugore wawe igihe ya gutekeye, aguhanaguriye inkweto, akwandikiye ubutumwa kuko bituma ugira amuhate mubyo akora ibi bikaba ari utumenyetso tugaragaza ko umukunda bigatuma amwenyura.

9.”Ni iby’agaciro kuba ngufite”: Aya magambo yerekana umumaro umugore cg umukobwa imbere y’umugabo we.

8.”Uyu ni umugore wanjye”: Mugabo,uri mubandi gira uti” umugore wanjye/umukunzi wanjye”, ibi byongera umutuzo mu mutima, Umugore ashengurwa nuko umugabowe atewe isoni no kuvuga mubandi ko uwo barikumwe ari umugore we,bityo umugore akumva adatuje igihe umugabo we ahishe icyo aricyo mubuzima bwe akanahitamo kuvuga izina rye gusa adashyiszeho icyo aricyo kuri we.

7.”Mbabarira”: Biragorana ko umugabo asaba imbabazi, Abagabo benshi gusaba imbabazi birabagora kuburyo bumva baba bagayitse ariko bishimira gusaba imbabazi abakunzi babo ,Akenshi abagore cg abakobwa bahora bategereje ko basabwa imbabazi mugihe hari ikosa ryabaye.

6.”Nshobora kugusohokana?” Umugore cg Umukobwa yishimira ko bamusohokana, igihe umugabo we abiteguye kandi bikaba byiza kurushaho iyo ari umugabo wabitekereje umukunzi we atabimusabye.

5.”Ndagukumbuye”: Umugore cg umukobwa akunda iri jambo kuko rituma yizera ko umugabo akimutekereza ndetse anifuza kumubona,Byoroshya umutima we igihe yumva ko umugabo we acyeneye bya nyabyo kuba aho amubona neza.

4.”Uri mwiza”: Kuko umukobwa biba byaramutwaye imyaka n’imyaka ngo agire ubwiza karemano bw’imbere, bikamutwara imyaka myinshi yita k’umubiri we Agatakaza amasaha atabarika aho atunganyiriza umusatsi,igihe kinini imbere ye, indorerwamo, amafaranga menshi agura mukorogo ndetse n’imyambaro,Biramushimisha bihambaye iyo umugabo we abibonye akanashima umuhate yakoresheje amubwira atyo.

3.”Ese wakunda,Tuzashyingiranwe? “ : Umugore cg umukobwa akundanye igihe kinini abategereje n’amatsiko umunsi umugabo we azamubaza ibi kuko niho yizerako ibyo barimo atari imikino.

2.”Nda bikora”: Iri ni ijambo ritera akanyamuneza, rikomeye kandi rigaragaza ubushuti bukomeye aho umugabo asezeranya umugore we gukora icyo amusabye cg amwifujeho.

1.”Ndagukunda”: Iri jagambo ni umusemburo utuma abakundanye biyumvanamo birenze.Umugore ntajya arambirwa kuryumva niyo warimubwira igihe cye cyose mbese kuri we rimushimisha, Kuruta ibindi byose kuburyo utarimubwiye nibyo wamuhaga ucyeka ko bimushimisha wabireka,Ugukomera kwiri jambo ni ntagereranwa.

Yanditswe na HABARUREMA Djamal


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe