Yashyizweho kuri22 September, 2016 | 11:03

Abagore n’abakobwa batangaje ibintu biranga umugabo mwiza

Mubuzima busanzwe Hari uburyo umugabo bashobora kwitwara mu rugo,ugasanga bishimisha umugore we kandi bikifuzwa n’umugore uwariwe wese nkuko bamwe mu bagore twaganiriye babidutangarije mu kiganiro kirambuye.

Abagore n’abakobwa batangaje MUHABURA.RW ibintu biranga umugabo mwiza mu’ ingingo esheshatu zikurikira

Umugabo umenya guhahira urugo : Umugabo ni urumenyera ibikenewe ,akaruhahira mu bushobozi bwe afite kandi ntagire icyo yima umugore n’abana,abaha ibyo bakeneye.

Umugabo ujya inama n’umugore : kujya inama n’umugore wawe nabyo ni kimwe mu bimenyetso biranga umugabo mwiza, ujya gukora ikintu runaka akabanza kuganira n’umugore we bagafatira umwanzuro hamwe,ntagire icyo akora mu ibanga,cyangwa ngo usange ahisha umugore.

umugabo wumva umugore : Gutega amatwi umugore nabyo ni kimwe mu biranga umugabo mwiza uzi kubaka kuko iyo abasha kumva ibyifuzo by’umugore biba bigaragraza ko amuha agaciro kandi amwubaha

umugabo urata umugore we : umugabo ujya mu bandi ukabona atewe ishema n’umugore we kandi akamwubahisha.Uwo aba ari umugabo nyawe kuko biba bigaragaza ko agukunda by’ukuri

umugabo utavuga nabi : Umugabo uhorana umunabi wicara atukana n’abari mu rugo cyangwa ugasanga akunda kubwira nabi umugore,ngo aba atari mwiza, kuko umugore aba akeneye kumva umugabo we babanye mu mahoro nta mwiryane ubarangwaho.

umugabo wishimira umugore : Umugabo wishimira umugore kandi akamushimisha cyane cyane mu buriri ngo aba atagira uko asa ,ngo kuko umugabo ukunda umugore we by’ukuri ashimishwa n’umugore na we gusa ku bijyanye no kubaka urugo.Iki ngo ni ikintu cy’ingenzi cyane gishobora kwereka umugore ko umugabo ari mwiza.
Iyi niyo myitwarire y’ingenzi aba bagore twaganiriye badutangarije nk’ibiranga umugabo mwiza ukundwa

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


6 Comments

BARUTWANAYO Adelin - October 2016

Murakoze kwizo nama mutugiriye,nuko rero bibwirwa benshi bikumva benevyo.

saifullah ramadhani - September 2016

ndashakisha incutiyanjeyitwa jaqueline papawe yitwa joji akabaubu arimubuganda twabananawe murwanda mumutara akagari musenyi twaburanyenawe aja yuganda naje nja bujumbura nomeroyanjeni0753214920 ndiTanzania

saifullah ramadhani - September 2016

mubyukuri umugoremwiza nuwubahaumugawe akitahonumuryangowe

- September 2016

naho umugore mwiza we arangwa Niki?

John Ndabazi - September 2016

Ndagisha Inama,nakundanye N’umukobwa Twigana Secondary Tumaranye 6ans Arankunda Kdi Nanjye Ndamukunda.Ariko Akibikoza Imiryango Bahise Bamubwira Bati Nutamureka Umwe Muri Mwe Arabigenderamo,Yahise Aza Arabimbwira Ansaba Gushaka Indi Nshuti Kuko Atashobora Kurwana Urwo Rugamba Ikibazo Ashaka Ko Tuguma Tumeze Nka Mbere Kuburyo Uwatubona Wese Yabona Ko Dukundana Tu Kdi Ngo Arashaka Kuba Inshuti Y’imbere Y’uzamusimbura.Mbigenze Nte?

John Ndabazi - September 2016

Nakundanye N’umukobwa Turi Secondary Hashize 6ans Dukundana Kdi Ndamukunda Byuzuye Nawe Mbona Ankunda Mu Buryo Bwose Namugerageje.Ariko Yabikojeje Ababyeyi Bamvera Uwatsi Ngo We Cg Njye Umwe Azahasiga Agatwe Niyanga Kundeka None Yaransanze Ati Shaka Indi Nshuti Kuko Njye Ntuzambona Kuko Ntashoboye Kurwana Urwo Rugamba.Ikibazo Arashaka Ko Dukomeza Nk’abakundana Kuburyo Uwatubona Yabona Ari Nka Mbere Tugifite Umugambi Wo Kubana Kuburyo Anifuza Kuba Inshuti Y’imbere Ya Chr Ugomba Kumusimbura.Mbigenze Nte Mumpe Inama Rwose

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe