Yashyizweho kuri22 September, 2018 | 08:53

Inzira 4 zoroshye zagufasha kwegera umukobwa mu ruhame, ukaba wakigarurira umutima we

Bamwe mu bahungu cyangwa abagabo bagira ubwoba bwo kwegera cyangwa kumenyana n’umukobwa mu ruhame, mu gihe abandi batazi aho bahera biyegereza umukobwa. Ahubwo ugasanga bizera ko kumenyana nawe byoroshye byabera ahantu hatari abantu benshi.

Ariko burya mu ruhame niho hantu heza horoshye kuba wamenyana n’umukobwa ukamutwara umutima kuruta igihe ari wenyine.

INZIRA ZOROSHYE WAKORESHA

1.Gerageza guhuza nawe amaso

Ibisanzwe iyo ubonye umuntu uba ushaka ko mwahura.ariko burya kugirango uhure nawe neza,gerageza kumureba muhuze amaso.igihe muzaba muyahuje,uzamuhezeho ijisho.niwa komeza kubikora buri kanya,bizaba ikimenyetso kinini azahita ashaka guhura nawe.Nawe niyakureba inshuro eshatu, bizagaragaza ko ya kwishimiye.aha impamvu amaso ari amanyembaraga mu rukundo nuko ahura n’ubwonko vuba agatanga ubutumwa ako kanya.

2.Gerageza kwita kubyo ahugiyemo

Iyo usesenguye amarenga y’umuntu cg ibimenyetso by’umubiri,ntabwo wahita umenya neza ko yakwishimiye.ahubwo hari imyitwarire ye ureba ugahita umenyako adacyeneye ko muganira.ibyo ubibonye mureke kuko ntacyo wageraho.urugero nk’igihe ari kwiyumvira indirimbo cg ari gusoma igitabo,igihe ari kwirebera ku ruhande atari kukureba, igihe yafunze amaboko n’ibindi.igihe ubonye ibi, ntukamwegere kuko ibyo yakubwira nti byagushimisha.

3. Ihe gahunda yo guhura nawe ubwakabiri

Niba ubwo muherukana warabonye yarabyishimiye nawe warabyishimiye,gerageza kwiha gahunda yo kongera guhura nawe umuhe numero yawe ya telefone cyangwa imeli. Ubu buryo buzatuma ahora yibuka uko byari bimeze muhura bwa mbere.Bityo uzamenya ko yakwishimiye niya guhamagara cyangwa akakwandikira.nawe umwake numero ye ya telefone cyangwa imeli, niyaguhakanira uzamureke ubwo ntabucuti azaba ashaka.

4.Gerageza kwiyubaha no kwiyubahisha mu bandi

Iki nicyo kintu kingenzi cyagufasha kwiyegereza cyangwa gukurura umukobwa mu ruhame cyangwa ahandi hantu ahariho hose. Ariko niba ibyo utabyiyiziho ntumwegere, wibuke ko hari abakobwa benshi babyitaho hakabaho n’abandi batabyitaho. Bityo niba wiyizeye ko wiyubaha komeza urugendo.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

jmv - 6 January

muradushimisha pe

Izindi nkuru