Yashyizweho kuri15 November, 2016 | 06:46

Yashyingiranywe n’inzoka yizera ko ari uwari umukunzi wagarutse mu buzima[REBA AMAFOTO]

Umugabo wakomerekejwe bikomeye n’urupfu rw’uwari umukunzi we yahisemo kwibanira n’inzoka ubuziraherezo yizera ko ari umukunzi we wagarutse mu buzima akaza mu ishusho y’inzoka.

Uyu musore utaratangarijwe umwirondoro biravugwa ko yagize agahinda kenshi kuva umukunzi we yakwitaba Imana mu myaka itanu ishize, ariko yasubiranye akanyamuneza igihe yabonaga inzoka yo mu bwoko bwa Cobra isa cyane n’umukobwa bakundanaga akavuga ko yizera ko ariwe wagarutse mu buzima (reincarnation) akaza mu ishusho y’inzoka.

Kuri ubu ngubu ubuzima bwe bwa buri munsi abumarana n’iyo nzoka yizera ko ari umukunzi we wagarutse mu buzima mu ishusho y’inyamaswa.

Amafoto yashyizwe ahagaragara n’uwitwa Worranan Sarasalin yerekana uyu mugabo yicaranye n’iyo nzoka ku kiyaga cyo muri Singapore.

Abandi bamwerekanye areba televiziyo yicaranye n’iyo nzoka ahandi agaragara arebana n’iyo nzoka bari ku meza.

Bamwe mu bakunze kubona uyu mugabo bavuga ko yishimira cyane kumarana igihe n’iyo nzoka baganira banakina udukino. Bavuga ko kandi yita cyane kuri iyi nzoka kuko yizera ko ari umukunzi we wagarutse mu buzima. Ikindi kandi ngo ni uko atajya ajya kure y’iyi nzoka ahubwo aho agiye hose arayijyana ndetse n’iyo aryamye baba bari kumwe.

Uyu mugabo azwiho kuba ari umuntu usanzwe ubana n’inzoka zo murugo (pet snakes) yaburiwe kenshi abwirwa ko zishobora kuzamwihinduka zikamugirira nabi ariko yabiteye utwatsi.

Yanditswe na Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


2 Comments

- January 2017

Ni hatari kabisa yarangiritse mentalement ashirika ubwoba peee

Byiringiro Elie - November 2016

eeeh eeh!! biratangaje cyane kbs.. gusa ibintu nk’ibi ntibizagere mu Rwanda pee

Izindi nkuru