Yashyizweho kuri12 June, 2017 | 18:01

VIDEO+Amafoto Abasinzi barwaniye mu muhanda bahagarika imodoka iminota 30

Abasinzi basaga 10 bateraniye umuntu umwe baramuhondagura biteza imvururu zikomeye mu muhanda uri imbere y’ikigo cya Gisirikare cya Kanombe ahari akabari kitiriwe Convention Center, mu Mudugudu w’Ak’indege, mu kagari ka Kamashashi Umurenge wa Nyarugunga akarere ka Kicukiro.

Niyigaba Philippe, akaba ari nawe nyir’aka kabari kazwi nka Convetion Center yabwiye Muhabura.rw ko iyo mirwano itigeze imara iminota 30 ahubwo ari 15

Ati “Urumva twebwe umuntu yaje afata icyo kunywa arangije aragenda ariko ngewe narwanye nawe nshaka ko anyishyura amafaranga ahwanye n’ibyo yanyoye rero niyo mpamvu namukurikiye nshaka ko anyishyura nawe urabyumva mba naranguye sinakwihanganira ko umuntu aza agafata ibyo kunywa akagenda”

Uwamahoro Genevieve, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga yahamirije Ikinyamakuru Muhabura.rw ko abasinzi bakunze kurangwa muri aka gace k’ahazwi nko mu Kajagari ka mbere gusa uyu muyobozi avuga ko hari ingamba bafashe zijyanye no gucunga umutekano w’aba bantu binyuze mu bukangurambaga ndetse no kubabuza kunywa mu masaaha ya kazi

REBA UKO BYARI BIMEZE

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru