Yashyizweho kuri29 October, 2019 | 15:29

Umupasiteri yasezeranye n’abagore batatu umunsi umwe

Umupasiteri witwa Zigabe Cirhuza wo mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakoze agashya ko gusezerana n’abagore batatu.

Pasiteri Zigabe Cirhuza yasezeraniye mu itorero abereye umushumba.Aba bagore batatu yashyingiwe, bose bakaba bari bambaye amavara,abari hagati nk’umugabo wabo nk’uko iyi nkuru ya negronews ibitangaza.

Nk’ikintu cyatangaje abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko pasiteri yemerewe gushyingiranwa n’uwo ashaka, gusa abagore gushyingirwa abagore batatu bakabinenga mu gihe yaba ari umukirisitu wa nyawe.

Hari uwitwa Pierre Sagaga yagize ati "Muzi icyo pasiteri bivuze? Ntabwo yaba ari pasiteri abaye ari umukirisitu, uwo ni umukozi wa satani"

Naho Daniel ubarizwa i Bukavu we yemeje ko ubu bukwe bwabaye, ati "Nibyo ubu bukwe bwabereye mu mujyi w’iwacu wa Bukavu, ni pasiteri Zagabe,...

Gusa nubwo bimeze gutyo abantu bakomeje kwibaza cyane uburyo azabasha kubana nabo mu nzu imwe dore ko umuhigo we ari ukubatuza hamwe.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe