Yashyizweho kuri27 November, 2019 | 12:27

Umugore yishe umwana we arangije aramuteka aramurya

Mu gihugu cya Tanzaniya mu gace kitwa Njombe kari mu magepfo y’igihugu, umugore Christina Mlelwa yacunze umugabo atariyo, yica umwana we, aramuteka arangije aramurya.

Aya mahano yabaye hagati ya taliki 22 na 23 Ugushyingo 2019.Amakuru avuga ko umuyobozi muri aka gace yavuze ko uyu mugore yari yasigaye mu rugo n’umwana we wari ukiri muto.

Ikindi ngo umwana we w’umuhungu mukuru wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yari adahari kuko yari yagiye gusura nyirakuru.

Iyi nkuru dukesha SDE ikomeza ivuga ko ubwo umugabo yagarukaga mu masaa kumi n’ebyiri y’umugoroba ku Cyumweru, abaza aho umwana we ari maze umugore amusubije n’uburakari ndetse n’agasuzuguro kuko ngo atishyuye inkwano ko nta burenganzira afite bwo kumubaza.

Umuyobozi muri Njombe ati" Umugabo yari yagiye mu isambu nko mu bilometero icumi. Ubwo yagarukaga mu rugo ni cyo gihe byatangiye gukekwa ko umugore yishe umwana we."

Abaturage banze kunyurwa, bakomeza gushyira igitutu kuri uyu mugore, maze byose abisobanura uko byagenze, nta na kimwe ahishe. Yaramwishe, aramuteka, arangije aramurya, gusa igice cyasigaye cyabonetse ni umutwe gusa, ibindi bikaba bigishakishwa.

Ubu Mlelwa n’umugabo we bari mu maboko ya polisi mu gihe iperereza rigikomeje, gusa birakekwa ko uyu mugore afite ikibazo cyo mu mutwe.

Abaturage bo muri ako gace baguye mu kantu

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

ozias - 1 week ago

sewote nagahomerabunwa

Izindi nkuru