Yashyizweho kuri29 September, 2018 | 12:37

Umugore yashyize Telephone mu gitsina cye iheramo none arishyuza akayabo k’amadorari sosiyete yayikoze

Umugore wo mu mujyi wa Albuquerque, mu gihugu cya Mexique arishyuza sosiyete y’ itumanaho Samsung miliyoni 1, 8 y’amadorali y’ Amerika nyuma yo kwinjiza telefone igendanwa mu gitsina cye ikamaramo amasaha 96 akarinda kujya kwa muganga.

Africa24 ducyesha iyi nkuru yatangaje ko Salma Briant w’ imyaka 39 avuga ko byamutwaye $ 1,168,000 ngo iyi telephone ivemo. Ngo uyu mugore yasesetse telephone ya Samsung mu myanya ye y’ ibanga abisabwe n’ inshuti nk’ ikizami ariko ngo yayishyizemo arysosoyemo yanga kuvamo.

Briant yabwiye umucamanza Andrew Peterson ati "Nagira ngo numve uko bimera iyo telefone bayihamagaye irimo vibureri iri mu gitsina, mu rwego rwo kwishimisha ariko byambanye imyaku”

Umunyamategeko Jim McAfee yavuze ko umukiliya we yabanzwe kandi nta bwisungane afite bitewe n’ ishusho ya telephone.

McAfee yagize ati "Samsung niyo yakoze amakosa kuko ntabwo yigeze iburira abantu uko byagenda igihe bashyira iyi telephone mu myanya y’ ibanga”

Samsung ntacyo iratangaza kuri iki kirego kuko umuvugizi wayo yavuze ko azagira icyo atangaza ariko bamaze kumvikana n’ uyu mugore.

Gusa si umbwambere ibi bibaye kuko Uruganda Apple narwo rwigeze guhura n’ ikibazo nk’ iki bitewe n’ umugabo wari wamize telephone 14 za Iphone ibyanyabutabire bya Mercure bibamo bikamugwa nabi.

Nyuma uwo mugabo yahawe indishyi z’ akababaro, uruganda rwa Apple rutegekwa kugaragaza ko ibikoresho rukora byagira ingaruka ku muntu igihe abiriye.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru