Yashyizweho kuri22 September, 2018 | 22:14

Umugore yagurishije uruhinja ku mafaranga macye

Umugore Inna Petrova w’imyaka 25 ukomoka mu gihugu cya Russie yibarutse umwana nyuma y’ iminsi icyenda aramugurisha.

Urubuga rwa Metro rwatangaje ko hari video yakwirakwiye hose igaragaza umugore arigutanga umwana we amugurisha umwarimukazi Natalia Zhdanova wimyaka 43, mu kibuga cy’indege cya Omsk cyo m’Uburusiya.

Nyina w’umwana Inna yanditse itangazo ku mbuga nkoranyambaga avuga ko akeneye umuntu wa murerera umwana ko nta bushobozi afite bwo ku murera.

Natalie umwarimukazi w’imyaka 43 nawe yari yanditse itangazo k’urubuga rwa facebook rivuga ko ashaka umwana wo ku rera ukivuka kugeza ku mezi atatu.Ibi byo gushaka umwana yabitekereje nyuma yo ku bura umwana we w’umuhungu.

Inna yarazi ko akoze ibintu by’ibanga, nyina abiganiriza umukodesha inzu uko byagenze niko guhamagara polisi imusesekaraho ihita imuta muri yombi.

Mu bisobanurobye yisobanuye avuga ko yatekereje ibi abitewe na nyina na murumuna we babana mu nzu bashakaga ko akuramo iyi nda, kandi ko yabibwiye uwamuteye inda ko adashoboye kurera uyu mwana ko agiye kumutanga ntiyabishidikanyaho, niko kumubwira ngo azamutange.Kuri ubu aricuza cyane impamvu ya bikoze.

Mariza Samantha/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru