Yashyizweho kuri21 November, 2019 | 11:34

Umugore yafashwe n’inda ari mu kizamini ahita ajya kubyara aragaruka akomeza kugikora

Imana igira ubuntu yaremanye abagore imbaraga zo gutanga ubuzima no gukora ibikomeye icya rimwe nk’uko byashobotse kuri Emilienne Manigirubuntu wagiye mu kizamini agafatwa n’inda agasimbuka akabyara akagaruka akagikora kandi akagitsinda.

Mu mpera z’ukwezi gushize Madamu Manigirubuntu warangije kaminuza, we n’abandi benshi bagiye gukora ikizamini cy’akazi ko kwigisha muri komine Bwambarangwe mu ntara ya Kirundo.

Umunsi w’ikizamini wahuriranye n’umunsi yari atwite inda y’imvutsi, mu ntege nke z’umubiri muri icyo gihe, Manigirubuntu yarihanganye ajya mu kizamini.

Ati: "Bari batubwiye ko dushobora gutangira ikizamini saa mbili za mugitondo, izo saha zageze natangiye gufatwa no kuribwa ndavuga nti naho yaba ari inda ndategereza".

Yarihanganye akomeza kwitegura ategereje ikizamini bigera saa yine z’amanywa kitaraza, ayo masaha batangiye kubashyira mu myanya bicaramo, ariko we ibise birushaho.

Arakomeza ati: "Bigeze saa yine n’igice kwihangana byaranze ntuma umuntu ngo andebere uwantwara kuri moto akangeza kwa muganga".

Uwo yatumye yabuze moto maze ku bw’amahirwe aho hahinguka ushinzwe amashuri muri komine Kirundo.

Manigirubuntu akomeza agira ati"Yasanze abandi badamu banshungereye nabize intuguta, ahita antwara kuri moto ye angeza kwa muganga. Igihe bariho bansuzuma umwana yahise avuka, byamaze nk’iminota itanu".

Avuga ko yahise abwira muganga ko yariho akora ikizamini kandi agomba gusubirayo nubwo yumvaga atameze neza mu mugongo.

Ati: "Naravugaga nti ibyo aribyo byose ninjyewe uzi aho ubushomeri bungejeje reka ngende [mu kizamini] niyemeje ibiza gukurikira. Mbwira muganga nti mundebere umu-bebe ndagiye".

Kwa muganga yahatindijwe no kumutunganya gusa kuko yahavuye n’umwana atamwonkeje, asubira ku kizamini abo yasize bamubonye baratangara cyane nk’uko abivuga.

Ikizamini cyongeye gutinda gutangwa maze arongera afata moto nanone asubira kwa muganga konsa umwana.

Ati: "Nonkeje nk mu minota 15 barampamara barambwira bati ikizamini kiraje, ndongera mfata moto baranyemerera kuko nari nkererwewe gato ndicara ndakora ndetse natanze abandi kurangiza".

Madamu Manigirubuntu avuga ko yarangije ikizamini yamaze gutangira kumererwa nabi no gutengurwa, bamujyanye kwa muganga ashyirwa mu bitaro yitabwaho asubirana imbaraga.

Tariki 12 z’uku kwezi hasohotse amanota, Emilienne Manigirubuntu yatsinze iki kizamini akaba yizeye ko azahabwa akazi yahataniye akimara kwibaruka.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru