Yashyizweho kuri6 July, 2019 | 23:29

Umugabo yapfuye arimo gukora irushanwa ry’imibonano mpuzabitsina hasigaye umwanya muto

Umugabo witwa Devy yapfiriye mu irushanwa ryo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa witwa Levoth muri imwe mu mahotel akomeye iri ahitwa Ikotun mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Bivugwa ko nyakwigendera yateye impaka na Levoth amwemeza uburyo yamara igihe kirekire ari gukora imibonano mpuzabitsina nta kunanirwa cyangwa ngo arangize mbere ye ku buryo aba bombi buri umwe yanze kuva ku izima ry’uko yarangiza mbere y’undi.

Mu kumvikana,Davy yashyizeho intego y’amanayira ibihumbi 50, amafaranga akoreshwa muri Nigeria asaga ibihumbi 126 by’amanyarwanda avuga ko Levoth namutsinda aribuhite yegukana ayo mafaranga.

Iyi nkuru ducyesha Pulse Ghana ikomeza ivuga ko irushanwa ryashyize cyera rigatangira ariko mu gihe umukino wari ugeze hagati,Davy yahise ananirwa ari gukora ituru ya gatandatu ariko Loveth we yari agifite imbaraga.

Kugeza kuri turu ya karindwi Davy yahise agwa igihumure niko guhita apfa ari hejuru ya Levoth.

Ubwo umukobwa yahise avuza inzogera atabaza abakozi bo muri Hotel baraza bamumuvanaho kuko yari yamwumiyeho,ubwo umurambo wajyanwe mu bitaro gukorerwa isuzuma naho umukobwa nawe atabwa muri yombi aho yajyanwe gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi Ikatun.

Loveth bahise bamujyana ku rwego rushinzwe iperereza rwa SCIID Panti, ruri ahitwa Yaba, aho uyu mukobwa agomba gusobanura uko byagenze ibye na Davy.

Biteganyijwe ko nyuma yo gukorera isuzuma umurambo ngo bamenye icyo uwo mugabo yazize, aribwo Loveth izagirwa umwere cyangwa agakanirwa urumukwiye.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


2 Comments

KABANO J.M.V - July 2019

UWOMUGABO YARIZIZE YAKUNZE IGITUBA ARINDA AHO AKIZIRA MUBWIREKO NAWUKUNDA AKADASHIRA AHUBWO MUREKURE UWOMUKOBWA YIRIRE AYOMAFARANGA KUMUTUZO NAWUMUHAGAZE HEJURU YARAYAKOREYE

ndayizeye bosco - July 2019

ahubw nibakore nyne ayomatohoz bameny réelement icmwish

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe