Yashyizweho kuri15 February, 2019 | 14:28

Umugabo yishe umwana we w’imyaka 8 amuziza intongo ibyeri z’imyama

Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko wo mu gihugu cya Uganada yatawe muri yombi azira kwihekura akica umwana we w’umuhungu nyuma yo kumenya ko ariwe wamuririye intongo ebyiri z’inyama umugore yari yamubikiye.

Ubusanzwe uyu mugabo wakoze aya marorerwa atuye mu gace ka Buwamwibi muri paruwase ya Maefa acyekwaho kwica umwana we w’imyaka 8 y’amavuko kuri uyu wa Gatatu ni mugoroba.

Ahamada Washaki, umuyobozi w’umutekano muri ako gace yageze ahabereye ubwo bunyamaswa avuga ko uwo mugabo yakoze icyo cyaha bitiwe n’ubusinzi.

Ati“Uwucyekwa yari yasinze ubwo yakoraga icyo cyaha“.

Umwe mu baturanyi b’uwo mugabo Everline Sellah,yabwiye the Monitor ko muri iryo joro,uwo mugabo yageze mu rugo avuye mu kabare mbere ya byose ahita abaza inyama ze.Yahise arakara amaze kumva ko umuhungu we yaziriye.

Sellah ati“Numvise umwana amubwira ko ariwe waziriye.Icyo namenye ni uko byamurakaje ariko sinakemeza neza ko yaba yaramwishe kubera inyama”.

Sellah yakomeje avuga ko nyuma y’iminota micye,bumvise uwo mugabo yiyamira avuga ko yiyiciye umwana we.

Ati“Twatekereje ko arimo gushyenga ariko tuhageze tubona umwana yamaze gupfa kare”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere DPC Denis Kamugisha yemeje aya makuru n’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo.

Ati”Uwucyekwa yishe umwana we nyuma y’uko amenye ko yamuririye inyama umugore we yari yamubikiye ariko uwo mugore ibyo biba ntabwo yari ahari.Twabimenyeshejwe hanyuma duhita tumufata byihuse”.

DPC Kamugisha yavuze ko uwucyekwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Manafwa aho akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi mu gihe hagitegerejwe ibizava mu iperereza.

Yakomeje anenga ababyeyi bakorera iyica rubozo abana babo ndetse n’ubundi buryo bwose bw’ihohotera bukorerwa mu miryango yabo.Ngo ibyo byose ni ibyaha.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru