Yashyizweho kuri21 July, 2019 | 13:31

Umugabo yabeshye abantu ko mu ndege ko harimo igisasu kugirango abashe gutereta umukobwa uyikoramo

Umugabo wo muri Serbia yabeshye ko mu ndege hatezwemo igisasu kugira ngo abone amahirwe yo kongera gutereta umukobwa uyikoramo wari wamuhakaniye urukundo.

Uyu mugabo w’imyaka 65 utatangajwe amazina nawe ubwe yiyemereye ko kuwa Kane tariki 18 Nyakanga,ari we wahamagaye inzego z’umutekano azibwira ko mu ndege ya sosiyete Lufthansa hatezwemo igisasu.

Icyo kibazo cyatumye urugendo rw’iyo ndege rwari rufite nimero LH1411 rukererezwa ndetse abagenzi bari bayirimo bose bakurwamo.

Byari biteganyijwe ko iyo ndege igombaga guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Belgrade muri Serbia igana i Frankfurt mu Budage, igatwara abagenzi 130 n’abakozi bo mu ndege batanu.

Polisi yahise itangira iperereza inasaka indege yose kugira ngo hatagira igihungabanya umutekano.

Sky News ducyesha iyi nkuru yatangaje ko uwo mugabo wahamgaye polisi yari yaraye ahuye n’abakobwa babiri bakora muri iyo ndege bahurira muri hoteli bari bacumbitsemo, abasabye gusangira na bo baramuhakanira abura uko abatereta.

Nyuma ku bucyeye bwaho yaje gutabwa muri yombi kuwa Gatanu, abwira urukiko kuri uyu wa Gatandatu ko yari yakunze umwe muri abo bakobwa bakora mu ndege amusabye urukundo ararumwima ahitamo guhimba amayeri y’uburyo yakongera kubona umwanya akamwinginga.

Ayo mayeri yahimbye ni ukubeshya ko mu ndege hatezwemo igisasu kugira ngo urugendo rusubikwe, maze yongere kujya kwinginga wa mukobwa.

Nyuma yo gushakisha ikabura igisasu, Polisi yahise ijya kureba uwahamagaye ayitabaza imuta muri yombi.

Ubushinjacyaha bwa Serbia bwasabye urukiko kuba rufunze uwo mugabo mu gihe agikurikiranyweho gukwirakwiza ibihuha no guteza akaduruvayo.

Igihuha cy’uwo mugabo cyatumye indege ikererwaho amasaha umunani ndetse bamwe mu bagenzi bari bafite gahunda zihutirwa byabaye ngombwa ko batega izindi ndege.
Aba ni bamwe mu bakobwa bakora muri iyo ndege
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru