Yashyizweho kuri9 October, 2018 | 18:03

Umugabo yavuze uburyo yafashwe kungufu n’Umupadiri inshuro zitabarika nyuma y’imyaka 30

Umugabo wo muri Afrika y’epfo William Segodisho w’imyaka 46 y’amavuko yatoboye avuga uburyo yafashwe ku ngufu imyaka myinshi n’umupadiri w’umukatolika wo kuri kiliziya ya King Cathedral Johannesburg ubu wamaze gusubira mu Bwongereza.

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu "Women and Men Against Child Abuse" ryateguye ikiganiro ku banyamakuru aho William Segodisho yasobanuye byinshi by’uko yafashwe ku ngufu n’umupadiri Mu myaka 30 ishize .

Segodisho wo mugace ka Seshego muri Limpopo avuga ko bahuye n’uwo mupadiri aba ahantu hagenewe abana batagira aho baba(abana bo ku muhanda) mu mujyi wa Johannesburg mu myaka ya 1980.

Nk’uko Segodisho abivuga, uwo mupatiri ngo yahise amwitaho anamwemerera ko ashobora kumushyira no mw’ishuri ryigenga. Uwo mupadiri kandi icyo gihe yamuguriye n’imyambaro, amugaburira n’ibiryo biryoshye.

Yagize ati"Maze ibinyacumi 3 naranze kuvuga ibyambayeho kuko natinyaga kubura amahirwe y’ibyo yampaga nyuma yo kubivuga".

Akomeza avuga ko ijoro rimwe, uwo mupadiri yamutumiye ngo basangire bishimira ko yasubiye kw’ishuri.

Segodisho ati"Yari yanambwiye ko nza kuryama iwe, ibyo numvaga nta kibazo... ariko turi mu cyumba aho kunzimanira umutobe cyangwa fanta koka, yampaye whiskey."

William Segodisho w’imyaka 46 ngo yafashwe ku ngufu n’umupadiri mu myaka 30 ishize

Segodisho yabwiye abanyamakuru ko amaze gusinda, uwo mupadiri yashyize ku rutonde ibintu byiza amaze kumukorera, avuga ko yaje afite agakingirizo.

Mbere y’uko avuga buri kimwe cy’ukuntu bagize imibonano mpuzabitsina n’uwo mupadiri,Segodisho yakomeje ati"Ibyo nagombaga gukora kwari ukugerageza kumunezeza",

Gusa ibyo byose bakoraga yaramwihanangirije ngo atagira uwo abibwira ngo kuko abivuze azabura byose nk’ingata imennye.

Ati"Yambwiye ko nta muntu ngomba kubibwira.Ambwira ko nimbivuga nshobora kubura umwanya narimfite mu rusengero ndetse ko ntakongera kujya kwishuri".

Segodisho avuga ko icyo gihe atangira kumukorera ayo marorerwa yari afite imyaka 13.Yanavuze kandi uburyo yamufashe ku ngufu bajyanye mu biruhuko.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru