Yashyizweho kuri6 June, 2019 | 19:52

Umugabo n’umugore bakatiwe imyaka 15 nyuma yo kuvumburwa ko bashakanye kandi bavukana mu nda imwe

Umugabo utuye mu murwa mukuru Lusaka muri Zambia n’umugore we bakatiwe imyaka 15 y’igifungo nyuma yo kuvumburwaho ko bamaranye imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore kandi bava ina imwe.

Uyu mugabo witwa Alivad Mumba w’imyaka 32 y’amavuko n’umugore we Miriam Hara w’imyaka 22 y’amavuko babyaranye abana ba bibiri,Umucamanza wo mu mujyi wa Lusaka Faides Hamaundu yavumbuye ko aba bombi bavuka mu nda imwe abajyana mu rukiko rw’ikirenga rwa Lusaka kugira ngo bakanirwe urubakwiye.

Hamaundu yabajyanye mu rukiko rwisumbuye kubera ko nta bubasha yari afite bwo kubakatira igifungo mu myaka irindwi bari bamaze babana.

Hagati ya 2014 n’Ukwakira umwaka ushize,Mumba yamenye ko yakoze amabara ko umugore afite Hara ari mushiki we mu nda imwe.Umucamanza yavuze ko muri ayo matariki kandi Hara yamenye ko Mumba bakundanaga ari musaza we bityo bose barabyirengagiza ku bushake.

Ibi barabihakanye biba ngombwa ko Leta ihamagara abatangabuhamya batanu kugira ngo babemeze.

Nyina ubabyara ni umwe,batandukanye kuri se

Gihamya ni uko Mumba na Hara bavuka mu muryango w’abana umunani bakaba babyarwa na nyina umwe ariko batandukanye kuri ba se,bwa mbere babanaga na nyina mu cyaro cya Petauke yari atuyemo.

Ariko mu mwaka wi 1997,Mumba yavuye muri icyo cyaro ajya kuba i Lusaka kwa nyirasenge(mushiki wa se) mu gihe Hara nawe yavuye muri icyo cyaro mu 2012 ajya kuba kwa musaza we witwa Leonard Mwanza i Lusaka.

Urukiko rwumvise ko mu gihe Hara yari afite imyaka 16 y’amavuko,yahuriye na Mumba ku ivuriro ryitwa Chongwe aho bombi bari bagiye kwivuza.Nyuma Hara yaje gusaba amazi nuko Mumba arayamuha ubwo batangira kujya bavugana.

Cyera kabaye Hara yasuye Mumba kugira ngo amufashe imirimo yo mu rugo nyuma yo kumubwira ko umugore we badakunze kubana mu rugo kuko yakundaga kuhaza rimwe na rimwe.Gihamya ni uko bombi byaje kugera igihe bagatangira kubana nk’umugore n’umugabokugeza ubwo umubano wabo waje kubonwa n’umubyeyi wabo.

Nyuma y’uko urukiko rwumvise ko bombi bafitanye isano,rwarababajije ko ari ukuri,bahise bafunga amaso bemeza nanone ko batavukana kuri nyina umwe banabisubiramo nk’uko babigenje mbere y’uko bazanwa imbere y’urukiko.

Ariko ibisubizo byatanzwe n’utunyangingo tw’ibanze tugena imiterere n’isano ry’abantu cyangwa DNA ndetse n’ibyo nyina wa Mumba witwa Enala Mwanza yatangaje, byemeje neza ko bavukana bya nyabyo.Mu gihe cyo kuburana,umucamanza Hamaundu yavuze ko ibyo Mumba na Hara bashinjwa nta gushidikanya ku ndi guhari.

Nyina Mwanza,yavuze kandi ko kuba Hara ahisha abana amaze kubyarana na Mumba, nacyo ari icyemeza neza ko yari abizi ko bavukana n’umugabo kandi ko ibyo ari ibintu biteye isoni binagayitse.

Umucamnza Hamaunda yavuze kandi ko Mumba yamenye cyera ko Hara ari mushiki we kubera ko nta buryo yabana nawe imyaka 8 yose ataramenya umuryango w’aho umugore we akomoka.

Ati"Ntibishoboka ko umugabo yabana n’umugore we imyaka umunani baratarasurwa cyangwa ngo basure ababyeyi babo".

Nyuma y’ibyo byose urukiko rwakatiye aba bombi imyaka 15 y’igifungo.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

Rushombo Kivu - June 2019

Bobareka Kobavyumvikanye Bonyene Katamufashe Kunguvu

Izindi nkuru