Yashyizweho kuri3 March, 2017 | 14:38

Uko umugore umwe yatakaje ibiro 77 akanakora ubuvumbuzi budasanzwe

Anna Cortes yagirwaga inama n’abaganga be ko ibiro bye 148 kg bishobora kuzatuma akenyuka, ariko kandi mu myaka itatu ishize baje gusanga arwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2.

Bikaba byaraje guhumira ku mirari, kuko ayo makuru yuko yari afite diyabete mu gihe umubano we nuwo bashakanye wari utameze neza. ati” "Nari mfite umuhangayiko ukabije, ibyokurya nibyo byari bisigaye ari ubuhungiro bwange," Anna atanga ibisobanuro ku buzima bwe. ati” "Ibyokurya nicyo kintu cyonyine narinsigaranye, kuko buri kintu cyose cyabaga kiri iruhande rwanjye numvaga cyaranyanze."

yagize ati’ “Ubwo natangiraga kujya nifotoza mbere najyaga nanga uburyo nagaragaraga.
Anna Cortes
Nubwo yaje kugeza kuri biriya biro by’umurengera muri 2015, Anna avuga ko yaje guhangana na buriya bunini budasanzwe kuva mu bwangavu bwe.

Yibuka igihe ku ishuri bari baramuhimbye izina rya "the fat one", ugenekereje mu Kinyarwanda ni “Nyamunini” bityo kandi no kuba yarakuze atarabanaga na se umubyara, byatumaga arya ibyo aribyo byose byabaga bishobora kuboneka .

"Ariko icyaje kubihuhura, ibiro byange byaje kwiyonger a cyane ubwo umugabo wa nyina yitabaga Imana, nyuma gato yuko ashyingiwe. Muri icyo gihe, ntacyo nashoboraga gukora, urugero nko kuba nakwiyambika umukandara wo mu ndege, cyangwa se kuba nagenda urugendo rurerure ntarananirwa, no kuribwa mu ngingo z’umubiri zose.

Byatumaga ntashobora kujya koga muri Caribbean mu gihe twari mu kwezi kwa buki. Sinashoboraga kujya gutemebera, sinashoboye gutaha ubukwe bwa babyara banjye, kuko ntashakaga kugenda mu ndege, kandi sinifuzaga ko abo mu muryango wanjye cyangwa se n’inshuti zanjye zimbona. Muri ako kanya, nicaye njyenyine, nari nziko ko nkeneye impinduka." ...Kandi koko nibyo nakoze.

Muri Nzeli 2015, Anna yari yamaramaje ko agomba kugabanya umurengera w’uburemere yari afite atarinze kubagwa nkuko muganga we yari yamugiriye inama.

Ku bw’amahirwe muri icyo gihe ubwo yaganiraga n’inshuti y’umuryango we wari n’umuganga, Anna yaje kumenya ibintu bifasha kugabanya umubyibuho ukabije aribyo bizwi nka tolerance buildup. Ubwo nibwo Anna yaje kumenya ko kuba afite umubyibuho ukabije, atari ikosa rye.

yagize ati: ‘ “Ubwo natangiye kurira,” nkuko Anna abivuga, Kandi nakomeje kurira ntahagarika. Mbere nari naragerageje gutakaza ibiro, ariko nta kintu kizima cy’ igisubizo cyiza nigeze mvanamo, nuko ntangira kujya nishinja.”

Anna yari yiteguye gukora impinduka, kandi intambwe ya mbere y’ingirakamaro, nuko yagombaga gutoranya neza ibyo yagombaga gukoresha mu rwego rwo guhashya uyu mubyibuho udasanzwe.kimwe mu by’inshuti ze zari zaramubwiye, bityo yagiye gushakisha ubwo buryo kuri interineti kuri GOOGLE ashakisha amagambo inshuti ye yari yaramubwiye “Tolerance Prevention Weight Loss" kimwe no kwifashisha byitwa ‘‘slimfy.’’
Uko umugore umwe yatakaje ibiro 77
Yanditswe na Alphonse RUTAZIGWA/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

Aleida - 4 months ago

Pretty section of content. I just stumbled upon your blog
and in accession capital to assert that I acquire actually enjoyed account your blog posts.
Any way I’ll be subscribing to your augment and even I achievement you access consistently rapidly.

Stop by my webpage: poker online indonesia

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe