Yashyizweho kuri5 January, 2020 | 20:20

Sobanukirwa n’Umunsi wo ’gutera inda’ wizihizwa tariki ya 2 Mutarama mu Bwongereza n’imigenzo yawo

Mu minsi yizihizwa muri rusange harimo Ubunani tariki ya 1 Mutarama, mu Rwanda honyine hakaba ‘Umunsi w’Umuganura’ kimwe n’andi mahanga agira iminsi yihariye urugero nko mu Bwongereza bizihiza Umunsi wo Gutera Inda.

Uyu munsi wizihizwa buri tariki ya 2 Mutarama, mu byishimo by’umwaka mushya. Abashakanye bakiri bato [abifuza kubyara] ni bo bawizihiza mu masaha y’ijoro. Ni umunsi w’umugore n’umugabo bonyine.

Mu rurimi rw’Icyongereza witwa ‘National Baby Making Day, twagenekereza mu Kinyarwanda bikaba ‘Umunsi wo Gukora Umwana’ ariko mu Kinyarwanda cyiza bisobanuye ‘Gutera inda’.

Umunsi wizihizwa iyo umugore n’umugabo bakoze imibonano mpuzabitsina. Bizera ko iyo bayikoze muri iki gihe, nta kabuza baba bagomba kubyara umwana muri Nzeri.

Kumenya neza ko uyu munsi wizihijwe na benshi ntibisaba kujya kureba abari gukora imibonano mpuzabitsina muri ya masaha y’ijoro ahubwo bipimirwa kuri tariki ya 26 Nzeri.

Uyu munsi mu Bwongereza ngo ni wo uvukamo abana benshi, ivuka rikaba riba nyuma y’ibyumweru 38 Umunsi wo gutera inda wizihijwe, iki gihe na cyo kikangana n’amezi icyenda umwana asanzwe avukira.

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza The Sun gitangaza ko ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 71% by’abifuza kubyara, bizihiza uyu munsi wa 2 mu kwezi kwa Mutarama.

Naho ikinyamakuru the Independent cyo kivuga ko hari imyemerere yiyongera kuri uku gukora imibonano nko kuyikora bambaye amasogisi, kurya shokola y’umukara ndetse n’amwe mu mafunguro akaranze mu mavuta akorerwa mu maresitora urugero nk’amafiriti ya McDonald’s.

Abandi bizera ko kuzimya amatara yo mu nzu n’ibindi bikoresho nka radio, televiziyo, telefone na internet biri mu buryo bufasha kwizihiza neza uyu munsi kandi Mutarama yose ikarangira nta we ufashe ikinyobwa icyo ari cyo cyose.

Kuri ubu mu Bwongereza ngo byamaze kuba akamenyero ko abagore benshi bizihije uyu munsi bajya kwipimisha kugira ngo bamenye niba barasamye, nyuma y’ibyumweru bibiri; ni ukuvuga tariki ya 17 Mutarama.

Ibipimo bigaragaza ko impuzandengo y’abagore bipimisha kuri uyu munsi bashaka kumenya ko basamye ari 10,000 ku buryo hari n’abakomeza kwipimisha bikagera mu nshuro 6 kugira ngo bamenye niba igisubizo bakuye kwa muganda ari ukuri.Gusa ku bw’amahire abagera kuri 61 % mu bipimisha basanga koko batwite bigatuma ugushidikanya n’amatsiko bishira.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe