Yashyizweho kuri15 January, 2020 | 12:55

Rusizi:Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yarwanye n’indayi yabuze ubwishyu imutwarira telefone

Amakuru agera kuri MUHABURA.RW aravuga ko Umuyobozi w’kigo cy’amashuri abanza cya Gaseke giherereye mu murenge wa Nyakabuye ho mu karere ka Rusizi witwa Nyangurame Bonaventure ngo yumvikanye n’umukobwa w’indayi ngo ayirongore bikarangira iyo ndaya imutwaye telefoni kubera kubura ubwishyu bw’ibihumbi icumi.

Ibi bikaba byarabaye ku’itariki 13 Mutarama 2020 , k’umugoroba wo ku wa mbere ahagana I saa tatu z’ijoro aho uwo muyobozi witwa Nyangurame Bonaventure yari kumwe n’uwo Mukobwa mu kabari kahitwa muri "Cocochauma) gaherereye hafi y’isoko rya Nyakabuye .

Umuturage witwa Maniraguha Pascal wari aho ibyo byabereye ya bwiye Umunyamakuru wa MUHABURA.RW ko nawe yiboneye uwo muyobozi Ari kumwe n’uwo mukobwa baganira bahuje urugwiro ,barebana akana ko mu jisho kuko bose bari basinze kandi bicaye mu kumba kihishe.

Yagize ati:"Nabonye barikuganira bicaye mu kabari ariko bicaye mu kumba kiherereye , barebana akana ko mu jisho bahuje urugwiro, uko byaje kuvamo kwishyuzwa ntawabimenye."

Undi mugabo nawe utashatse ko amazina ye atangazwa mu’ itangazamakuru kubera Umutekano we , wari kw’irondo yatangarije MUHABURA.RW ko uwo muyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Gaseke, witwa Nyangurame Bonaventure bamukijije ubwo yarimo andwana n’indayi yayimye amafaranga 10000 by’amanyarwanda bari bu mvikanye.

Yagize ati:"Ndi umunyerondo w’umwuga nitwe twagerageje ku bumvikanisha kuko bari bageze aho barwana biranga , kuko umukobwa yasabaga uwo muyobozi amafaranga ibihumbi icumi ariko we akemera bitanu " akomeza avuga ko ,Uwo mukobwa yakomeje ku mwima telefoni ye atamuhaye ibyo bihumbi icumi bari bumvikanye mbere yo kugirango amurongore .

JPEG - 98.1 kb
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Gaseke Nyangurame Bonaventure wa mbuwe telephone n’indayi

Kugeza ubu iyi nkuru ikorwa nta telefoni ngendanwa uyumuyozi arahabwa n’uyu mukobwa w’icuruza nu mushatse kuri telefoni nta shobora ku mubona kuko igifatiwe n’indayi yanze kwishyura

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’ikigo Nyangurame avuga ko baganiraga gusa atigeze arota anahigutsa iryo Jambo.Yagize ati:"Sinigeze musaba ku ryamana nawe ahubwo yanyatse telefoni ngo avugishe umuntu birangira ayintwaye ahinduramo ibyo kumusambanya Kandi ntanabirota."

Abenshi mu barezi bagaye imyitwarire ya Nyangurame ,Umwe Yagize ati “Kubona umuyozi cyangwa umubyeyi uri kunywa agasinda, akaba yakwiyambika ubusa akanatuka umuhisi n’umugenzi akanjya mu ndayi, si ibintu byiza. Igitangaje ni uko abana na bo bamaze kwigana ababyeyi babo na bamwe mu barezi bakaba bamaze kumenya gutukana, hatagize igikorwa umuryango nyarwanda wakwangirika.”

Ibi bitangajwe nyuma y’igihe gito Abarimu 5 batawe muriyombi bazira gusambanya abanyeshuli kw’Ishuri ryisumbuye rya ESSI Nyamirambo rizwi nko kwa Gaddafi, riherereye mu Karere ka Nyarugenge, aho umuyobozi ushinzwe uburezi n’ushinzwe amasomo n’abarimu 3 batawe muri yombi bakekwaho gusambanya abanyeshuri.

Nkuko byemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Umuhoza Marie Michelle.

Akarere ka Rusizi gaherereye mu muburengerazuba bw’u Rwanda, ni kamwe mu turere tugize Intara y’Uburenganzira kakaba gakunze kugaragaramo ibiyobyabwenge birimo kurumogi n’inzoga zitemewe ndetse n’indayi nyinshi

Ahanini biturutse ku miterere y’Akarere ka Rusizi aho gahana imbibi n’ibihugu bibiri by’abaturanyi ari byo Congo n’Uburundi , biroroha kuhanyuza ibiyobyabwenge. Kugira ngo ubi bihagarare, birasaba uruhare rwa buri muntu.

Denis Fabrice Nsengumuremyi\Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


22 Comments

Hhhhhh - 6 days ago

Burya gusebanya nabyo birashoboka!

dusabimana Emmanuel - 1 week ago

Igitekerezo iyinkuru ntago yujuje ibisabwa

dusabimana Emmanuel - 1 week ago

Igitekerezo iyinkuru ntago yujuje ibisabwa

Simbarikure Philemon - 1 week ago

Yooo!Ni hatarivrwose!

Simbarikure Philemon - 1 week ago

Yooo!Ni hatarivrwose!

Pasteur BAREKAYO Daniel - 1 week ago

Ariko se abayobozi nk’aba koko mubona hari aho bageza uburezi twifuza muri iki gihe mu Rwanda rwacu?
Ariko se ubundi,ni gute abarimu n’abayobozi nk’aba bashobora gufasha urubyiruko dufite ubu mu mashuri yacu mu gihe na bo bakeneye gufashwa?
Ndabona igihe tugezemo,abayobozi n’abarezi bakwiye gusaba icyemezo cy’ubunyangamugayo mu nteko rusange z’ababyeyi turerera, ubibuze agatakaza uwo mwanya.
Dukwiye kuvunwa n’ibibazo by’abana ariko nta mwanya wo guta ku bayobozi n’abarezi badafite uburere n’ubunyangamugayo bikwiriye.Nibwira ko nta bitaro amashuri afite yo kurwarizamo indisciplinés nk’izo. Nk’uko hamwe na hamwe batora abarozi mu nteko z’abaturage,aba na bo bakwiye amajwi y’izi nteko.
Ndabizi ntirabaryohera ariko umuti ni urura.

Pasteur BAREKAYO Daniel - 1 week ago

Ariko se abayobozi nk’aba koko mubona hari aho bageza uburezi twifuza muri iki gihe mu Rwanda rwacu?
Ariko se ubundi,ni gute abarimu n’abayobozi nk’aba bashobora gufasha urubyiruko dufite ubu mu mashuri yacu mu gihe na bo bakeneye gufashwa?
Ndabona igihe tugezemo,abayobozi n’abarezi bakwiye gusaba icyemezo cy’ubunyangamugayo mu nteko rusange z’ababyeyi turerera, ubibuze agatakaza uwo mwanya.
Dukwiye kuvunwa n’ibibazo by’abana ariko nta mwanya wo guta ku bayobozi n’abarezi badafite uburere n’ubunyangamugayo bikwiriye.Nibwira ko nta bitaro amashuri afite yo kurwarizamo indisciplinés nk’izo. Nk’uko hamwe na hamwe batora abarozi mu nteko z’abaturage,aba na bo bakwiye amajwi y’izi nteko.
Ndabizi ntirabaryohera ariko umuti ni urura.

Hh - 1 week ago

Uyu wanditse iyi nkuru yanditswe Hari ababifitemo inyungu, nta bunyamwuga buyirimo kk ntiwagaragaza isura imwe uvuga abiri, ndetse ngo unavuge izina rimwe, this a non professional journalist. Uyu azasabirwe kwirukanwa

Ndindiriyimana - 1 week ago

Ibi bintu ni ibinyoma ikigaragara umunnyamakuru avugako Nyangurame yemera bitanu nyuma yaho ngo yamutije telephone
mureke gusebya umwuga w’ubunyamakuru

Munyentwari Olivier - 1 week ago

Njye ndabona iri Ari isebanya rwose kuko nkeka polisi ariyo yagombye kuba itangaza ibi bintu igihe yamaze kugenza icyi cyaha kikamuhama.
Ubuse niba byaranababaye, mutaniyehe n’ uwaba yararabikoze. Mwese mwariyandaritse kuko mwese ntandanga gaciro yo keiyubaha mwagaragaje muri iki bikorwa.
Wakwibaza niba uyu muzamu w’ umwuga niba yari arinze icyi cyumba cyangwa uyu uvugako Bari ahihishe yabwiwe n’ iki ko Bari kurebana akaba ko mujisho baticaranye? Muhabura mwisubireho.

karori - 1 week ago

AYO NI AMWE MU MAYERI INDAYA ZIRI GUKORESHA ZIHIGA AMAF.
UZAGERE MAHOKO YA RUBAVU
UHAGARARE HAFI YAKABARI UZABONA ABAGORE BAZA BAGUTIRA 4NE NGO BAVUGANE N’UMUNTU.

BURYA IYO UMAZE KUYIMUHA AMZE KUBONAKO WIYUBASHYE UTINYA GUSEBA
ARATANGIRA AKAGUTUKA KURINYOKO
NIBINDI BYINSHI
AKAKUBWIRAKO MUTAZAJYA MURONGORA ABO MUTISHYURA BIKARANGIRA AYITWAYE WANGA GUSEBA.

The XB - 1 week ago

Iyi nkuru rwose ndabona yanditswe na the so called journalist

Mukandanga Alexia - 1 week ago

Ibi bintu nikinyoma cyangwa se uyu muyobozi yarapangiwe.Uwatangaje iyi nkuru nawe wagira ngo abifite mo inyungu kuko ubona icyagmije ari uhusebanya rwose.

Kkkkk - 1 week ago

Mbese ikivuzwebkumuntu ukora umwuga w’uburezi musamirahejuru mugashimishwa no kubasebya,njye murantangaza rwose. Ariko unanza mubiyetwa nababigishije kuko mbona mukundankwihutira kuvuga ibintu mufafitiye gihamya nkaho mwabuze akandi kazi, harya ubwo wowe journalism wayizehe ko mbona utarasobanukirwa nibyo ukwiye gutangaza? Nako ndakurenganya ngo muba mukoreta amafaranga ntakimdi mwitayeho? Muzumirwa umunssi umwe sha

Kabindi na buki - 1 week ago

No kugaragaza isura y’umuntu kuriya kdi uri kumwandikaho inkuru itari nziza si byiza.Ntabwo ari ubunyamwuga rwose.

K - 1 week ago

Ubwo uri umunyamakuru cyangwa uraharabika? Ukanenyegeza umuriro utacanye... ese uwo wita indaya ko ntabona amazina ye nifoto? Ese ko yatanze ingwate ya phone ni gute yabuze ubwishyu?

Nduhijabandi - 1 week ago

Iyi nkuru mwayanditse mwihuta cyane kuko irimo amakosa menshi y’imyandikire

Calvin - 1 week ago

tubiharire imana

Habanabashaka Pierre Claver - 1 week ago

Mbarushimana yaravuze neza ariko arangije atukanaâ˜¹ï¸ ! Buriya se
ntagaragaje ikinyabupfura gike🤔?!

Jojo - 1 week ago

Kombona muri gupfa ubusa? Yagiye mu cyumba kihishe se ashakamo iki? Ndabona umishigikiye da!

Obed - 1 week ago

Nonese uwo mukobwa we ifoto ye irihe?

mbarushimana - 1 week ago

uri feke su uko umunyamakuru wu umwuga atara inkuru ,uravuga ufite ishingiro nkaho ari wowe warongoye iyo ndaya, uba wica umwuga wu ubucamanza, wabaye, polisi,urangije uba rib ,maze ubaye nu urukiko, iyo umuntu ataraburana ngo ahamwe ni icyaha aba ari umwere mushenzi

Izindi nkuru