Yashyizweho kuri1 March, 2018 | 02:00

Pasiteri yahaye umugore we impano zidasanzwe ku munsi we w’amavuko amusezeranya no ku mugurira indege(REBA AMAFOTO)

Apotere Johnson Suleiman wo mu gihugu cya Nigeriya, washinze itorero akaba na pasiteri waryo mukuru ryitwa Omega Fire Department in Auchi,yatunguye umugore we Lizzy Johnson Suleman n’akirisitu mu rusange kumunsi we w’amavuko, amuha impano zitandukanye kandi z’agaciro gahambaye zirimo isoko rya kijyambere ,sitasiyo ya esanse ndetse na kompanyi y’ubwikorezi.

Suleman mu byishimo bidasanzwe yavuze ko azaguri umugorewe indege umwaka utaha.izi mpano yazihaye umugore we igihe yagiraga umunsi w’amavuko kuri tariki 25 Gashyantare.

Amuha izi mpano imbere y’abantu benshi yagize ati”Njye nubatse isoko, ngura sitasiyo ya esanse ndetse na Kompanyi nk’impano zokumuha k’umunsi w’amavuko we[…]Ni impano yanjye y’umunsi w’amavuko muri 2018 w’umugore wanjye.Ndetse namubwiye ko mu kunda.Birashoboka ko umwaka utaha,nzamugurira indege”.

Abari aho bose mu rusengero rwe byarabatangaje kuko nibwo bwambere mu mateka umuntu atanze impano ingana ityo.

Uyu ni umugore wahawe imitungo y’akataraboneka ku munsi we w’amavuko Iri ni isoko yamugeneye Aha barimo bakata umugati (Gateau)kuri uwo munsi mukoru imbere y’imbaga ingana n’umucanga Izi Ni imodoka za kampanyi y’ubwikorezi pasiteri yahaye umugorewe nk’imano y’umunsi w’amavuko Aho sitasiyo ya esanse iri kandi nayo yahawe umugore nk’impano Pasiteri n’umugorewe bishimanye ku munsi w’amavuko w’umugore

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru