Yashyizweho kuri6 July, 2017 | 13:09

Pasiteri Mboro yongeye gutungura abantu avuga ko yavuye ikuzimu yishe Satani

Pasiteri Mboro yagarutse mu itangazamakuru avuga iby’urugendo aherutse gukorera ikuzimu ndetse n’urugamba yarwaniyeyo agasiga yishe Satani. Uyu mugabo wiyita umukozi w’Imana muri Afurika y’Epfo akomeje kugenda atungura benshi cyane

Pasiteri Paseka Motsoeneng, wamenyekanye cyane nka Pastor Mboro, yatangaje ibi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, ko yivuganye umubi bityo isi yose ikaba igiye kugira amahoro.

Uyu mugabo usanzwe amenyereweho utundu tudasanzwe two kwirata ibigwi mu myigishirize ye n’ibindi, yahise asiba ibyo yari yanditse kuri Facebook akimara kubona ibyo abantu bari kumuvugaho no kumutuka bamubwira ko yigereranyije cyane.

Yari yagize ati”ubwo nageraga ikuzimu, nahasanze umurongo muremure w’abantu benshi benda kugirirwa nabi na Satani, ndetse nanahabonye abantu bakomeye muri politiki ya leta y’Afurika y’Epfo.

Naratunguwe kuko bari basanzwe babayeho ku buryo bagaragara nk’Abamalayika hano ku isi ariko nkaba narabasanze kwa Shitani, mbere nari nzi ko bagiye mu ijuru. “
Ubwo Satani yandabukwaga, yararakaye cyane, ahita yohereza ingabo ngo zize kunyica ariko nihagazeho mera nka Samson uvugwa muri Bibiliya, ingabo ndazinesha ubundi nsigara mpanganye na Satan ubwe. Ariko na we naje kumwivugana.”

Si ku nshuro ya mbere uyu mupasiteri yiyemera ko ajya akora ibyo abandi bananiwe, aho no ku cyumweru cya Pasika uyu mwaka yemeje abayoboke be uburyo aherutse kunyarukira mu ijuru akifotozanya n’Imana n’Abamalayika akoresheje telefone ye ya Samsung ariko bamubaza amafoto akavuga ko bayamwibye.

Mu minsi ishize na none, yagaragaye yatekeye abantu imitwe aho bamwe mu bo bakorana batawe muri yombi bari kugurisha amatike ajya mu ijuru bagafatwa bari bamaze kugira akayabo k’amadolari kuko babeshyaga ko ayo matike akoze muri Zahabu.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru