Yashyizweho kuri1 September, 2019 | 11:27

Nyamasheke:Umusore yimwe amafaranga yari yemerewe no kwa sebukwe yurira igiti, maze ubukwe n’umukobwa wabo burasubikwa

Umusore witwa Nzeyimana Callixte wo mu murenge wa Bushenge ho mu karere ka Nyamasheke yuriye igiti ajya mu bushori shori nyuma yo kwimwa amafaranga angana n’ibihumbi magana atatu (300,000Rwf) yari yemerewe no kwa sebukwe kugirango asezerane n’umukobwa wabo.

Ibi byabaye ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa kuwa Kane tariki 29 Kanama 2019,aho uyu musore byari biteganyijwe ko asezerana ku murenge n’umukobwa witwa Murekatete Jeanine utuye nawe muri uwo murenge.

Umwe mu bari babaherekeje witwa Nduwimana Jean Marie wo mu muryango wa Callixte yahamirije Muhabura.rw ko ayo makuru ariyo rwose ko ibyo byabye.

Nduwimana ati "Ibyo rwose byabaye banga kumuha amafaranga bamwemereye kugirango asezerane maze yurira igiti yigumiramo maze ababwirako niba bashaka ko basezerana bafata ikofi bakayashyiramo maze barangiza bagashyiramo umugozi bakayajugunya hejuru mu giti agashyira akamanuka".

Ayo mafaranga yayemerewe n’umuryango w’umukobwa bumvikana ko azayahabwa mbere yo kumanika akaboko asezerana ,batinda gato maze umusore yiyambaza ubushorishori bw’igiti.

Gusa abo ku ruhande rw’umukobwa ntawashatse kugira icyo atangaza ku byaranze ubwo bukwe.

Nkuko amakuru agera kuri Muhabura.rw akomeza avuga,nuko uwo musore yaburiwe
irengero,bityo bamwe bakibaza niba uwo muryango uzatanga ayo mafaranga hagategurwa indi tariki.

Umunyamakuru yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Bushenge bubivugaho ntibyakunda.

Muri akarere gutanga amafaranga ku basore barongora abakobwa birahanze nubwo
ubuyobozi bw’akarere budahwema kurwanya iyo mico mibi ituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu myaka ishize Umuyobozi w’ungirije w,Akarere ushinzwe imibereho myiza Mme Mukamana Claudette yatangije gahunda yise ’Isake Campain’ yari igamije guhwitura ababyeyi umuco mubi wari utangiye gukwirakwira mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Nyamasheke aho umusore ryari nk’itegeko gusura umukobwa akamwakiriza isake bitaba ibyo ntazagaruke muri urwo rugo.

Uwo muco mubi nawo ugenda ucika muri iyo mirenge.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo

7 Comments

Bimenyimana Epharaim - 5 months ago

Is I yakera siyo yubu ababasorre bashaka kurya ibyo bataruhiye we ubwo ayomafaranga ashize ntiyamwohehereza kuzana andi nikibazo peeegusa ubuyobozi bw’aka Karere nibubyamagane byatuma abasore Bose baba ibigwari bagategereza amafaranga yo kwa sebukwe gusa ibyo biragatsindwa nuwiteka!!!!!!!

Habimana - 5 months ago

Uwomuco bawamaganire kure peee

emmanuelhategeka6@gmail.com - 5 months ago

Igitekerezo,aya makuru aratangaje pe.

emmanuelhategeka6@gmail.com - 5 months ago

Igitekerezo,aya makuru aratangaje pe.

NIYONSENGA Jean Pierre - 5 months ago

iyi nkuru rwose ntabwo iri balanced! nta cyo nyir’ubwite yatangaje, nta cyo ubuyobozi bwatangaje donc ......

what is new in this article?

Izindi nkuru