Yashyizweho kuri25 July, 2019 | 15:12

Nyagatare:Ibinyoma by’umusore byatumye umugeni yahukana bakimara gukora ubukwe ataraye n’ijoro na rimwe

.Umugabo ati ibyo twumvikanye n’umugeni ntabyo yazanye
.Ibinyoma by’umugabo intandaro yo kwahukana kw’umugeni we

Mu karere ka Nyagatare umugeni yahukanye ako kanya akimara gutwikururwa bitewe n’uko umusore bari bashyingiranwe yamubeshye ko afite inzu ikindi kandi yaranateye inda undi mukobwa.

Basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Masaka akarere ka Kicukiro ku wa 18 Nyakanga 2019.Noneho tariki 20 Nyakanga 2019 mu gitondo abakwe bakiriwe iwabo w’umukobwa mu kagari ka Nyamatete umurenge wa Rwimbogo akarere ka Gatsibo.

Ubukwe bw’aba bageni bwakomereje iwabo w’umugabo mu kagari ka Rutaraka umurenge wa Nyagatare nyuma yo kwangirwa na Pasitoro w’umuhungu ahagombaga kubera ibirori byose kubasezeranya kubera imiziro yakekwagaho.

Ibirori bimaze guhumuza abageni n’ababaherekeje bakomereje mu rugo rwabo mu mudugudu wa Rwarucura akagari ka Mbare umurenge wa Karangazi.Ubwo hakurikiye umuhango wo gutwikurura birangiye ariko umugeni aherekeza abashyitsi yagiye muti wa mperezayo.

Umugabo ati ibyo twumvikanye n’umugeni ntabyo yazanye

Umugabo avuga ko ibyabaye byabanje guca amarenga mu gihe cyo kugura ibikoresho ariko ntiyabasha kubitahura hakiri kare aho bimwe babibuze biba ngombwa ko bavuga ko bazabishaka ikindi gihe.

Ati “Ibintu twari twumvikanye ko azana ntabyo nabonye, iyi nzu ntakintu na kimwe wabonamo yazanye ahubwo jye numvaga ko ari ukubibura bisanzwe ndavuga nti buriya tuzabishaka ntakibazo abafatanije ntakibananira.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko yagambaniwe na musaza w’umukobwa(muramu we) Kayitare Frank ndetse n’uwamwambariye witwa Mutoni Gloria ngo kuko nibo bahise bamushyira mu modoka bamujyana guhera ubwo.

Gusa avuga ko yagize igihombo gikomeye cy’inka ebyiri yatanze z’inkwano n’amafaranga ibihumbi 700 y’ifatarembo yongeyeho amafaranga yakoresheje mu myiteguro no mu bukwe byose bihwana na miliyoni 5.

Ngarambe Vianney usanzwe ari nyirarume akaba ariwe wanasabiye uyu musore avuga ko ibyabaye byamutunguye ariko akisabira uwamukinishije ko amushyingiye amusubiza ibye byose akajya gushaka ahandi.

Agira ati “ Nahawe irembo, ndakoshwa ndakwa barampekera ariko umugeni baramunokesheje ntibamumpaye. Ubwo bamwisubije ku neza nanjye bansubize ibyanjye njye gusaba ahandi abakobwa ntibabuze.

Naho uwitwa Festo Kayumba se wabo w’umukobwa ari nawe wamusabwe avuga ko yatunguwe no kumva ko uwo yashyingiye ataraye mu rugo rwe.

Ku cyifuzo cyo gusubizwa ibyo bahawe hiyongereyeho amafaranga yagiye mu myiteguro y’ubukwe n’ubukwe nyirizina avuga ko atari byo byihutirwa ahubwo hakwiye kubanza kumenyekana impamvu yatumye umukobwa aticara mu rugo rwe nibura ijoro rimwe.

Ati “ Rwose umukobwa baramusabye turamubaha ariko ibyabaye byarantunguye gusa kubasubiza ibyabo sibyo byihutirwa ahubwo tugomba kubanza kumenya icyateye biriya.”

Ibinyoma by’umugabo intandaro yo kwahukana kw’umugeni we

Umukobwa avuga ko ibijya gucika bica amarenga,ngo byatangiye babura umupasiteri wo kubasezeranya itewe nuko uyu musore yashinjwaga gutera inda undi mukobwa ariko ngo kuba umugabo yari abizi hari undi mu Pasiteri yahaye amafaranga ibihumbi 120 by’amafaranga y’u Rwanda wahise uza kubasezeranya.

Umugeni we avuga ko ibyabaye byose byaturutse ku makosa y’umugabo ari nayo mpamvu bagomba kubanza bakicara bagacoca ibibazo byabo .

Ati “ Byose byaturutse kuri we utaravugishije ukuri. Gusubirana twasubirana ariko hakenewe ibiganiro hagati yanjye na we twenyine tukabanza tugacoca ibibazo dufitanye ntashaka kuvuga. Buri wese akomeze avujye ibyo yishakiye ariko nta makosa nakoze, ibyo nakoze byari bikwiye.”

Yavuze kandi ko uyu musore niyemera akamubwiza ukuri akanemera ibyo azamusaba mu biganiro bazagirana yiteguye gusubira mu rugo rwe bagakomezanya urugendo.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


4 Comments

Christine UMUZIRANENGE - August 2019

Ariko abagabo wee!kuki muri égoiste?amakosa yose abaye ay’umukobwa rero!!!
ubwo ko kwihangana kwanyu kwagerwa Ku kayiko wowe wamenya ko umukobwa yasize umwana iwabo yarabiguhishe et en plus kugeza nubwo pastors banga kubasezeranya kugeza ubwo utanga ruswa ngo usezerane yr final decision yaba iyihe ko bamwe no kumwica bamwica!!ntimukigire abere kuko imitima yose ibabara kimwe.

Twilingiyimana - July 2019

Muraho,amakosa akomeye nayumukobwa kuko yahunzeurugo rwe imburagihe ,nge icyo nakwisabira uyu musore nuko yatuza akemra urwaje kuko nubwo bazasubirana uyumukobwa yazamunywesha amazi ,ubuse uyu mukobwa agaragaje mucyo ki koko ,iyo agenda murugo rwe ubundi agatumaho imiryango akayiregera uyu muhungu .yewe aba bakobwa rwose nikibazo

Twilingiyimana - July 2019

Muraho,amakosa akomeye nayumukobwa kuko yahunzeurugo rwe imburagihe ,nge icyo nakwisabira uyu musore nuko yatuza akemra urwaje kuko nubwo bazasubirana uyumukobwa yazamunywesha amazi ,ubuse uyu mukobwa agaragaje mucyo ki koko ,iyo agenda murugo rwe ubundi agatumaho imiryango akayiregera uyu muhungu .yewe aba bakobwa rwose nikibazo

nitwa sebakwiye fransisco ndimuruhango - July 2019

umva nduwomusore yansubiza ibyanjye kuko yamutesheje ikuzo imbere yinshuti nabavandimwe sinumva ukunta yafata inzira akajye ngonuko umusore yabyaranye nundi mukobwa iryonikosa uretse nuwomusore nimana ntiyamubabarira?

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe