Yashyizweho kuri27 January, 2020 | 12:23

NTIBISANZWE:Yahagaritse akazi yakoraga mu kabari ajya kubaka urukundo rukomeye binyuze mu konsa umukunzi

Jennifer Mulford yahagaritse akazi yakoraga ko gukora mu kabari kubera ko ashaka kubaka urukundo rukomeye binyuze mu konsa umukunzi we Brad Leeson. Ubu bwoko bw’urukundo ruzwi nka ABR (Adult Breastfeeding Relationship).

Impamvu nyamukuru yatumye ava ku kazi ngo ni ukugirango nyuma ya buri masaha abiri ajye abasha konsa umukunzi we, ni nyuma y’imyaka igera kuri 20 atabyara, akaba ashaka ko umubiri we uzageraho ukamenyera agatangira kuzana amashereka noneho umukunzi we akajya yonka bya nyabyo.

Bizeye imbaraga zikomeye zituruka mu konka

Ushobora kwibaza uti ni iki gishobora gutera umuntu muzima kugira iyi myumvire. Jennifer si ibyo yihimbiye kuko yabikuye ku rubuga ruvuga ibijyanye n’urukundo rushingiye ku konsa. Aha Jennifer yagize ati “Maze gusoma icyo konsa birema hagati y’abantu babiri, numvise mbyifuje. Maze gusoma ibyishimo abantu batandukanye babigiriyemo, nahise ntangira gushakisha umuntu nanjye twazasangira ibyo byishimo. Gusa nanyuze ku mbuga z’abashaka abakunzi mara igihe kinini nta muntu nari nabona ubishaka.”

Nk’uko ikinyamakuru The Sun cyabitangaje, uyu mugore ukomoka muri Atlanta ngo yaje kuganiriza iki gitekerezo uwahoze ari umukunzi we wa kera ariwe Brad. Ngo Brad yamubwiye ko akunda abagore bafite amabere manini ngo ari naho hakomereje umubano wabo ndetse batangira gukundana urwo rukundo yashakaga rwo kujya amwonsa.

Ibanga rikomeye uyu mugore avuga ko bombi bakurikiranye muri uru rukundo ngo ni urukundo rudasanzwe ruba rumeze nk’igihango hagati y’umubyeyi n’umwana, bizera ko nabo uko Brad azagenda amenyera konka amashereka ya Jennifer bizagera ubwo nabo bakundana bidasanzwe ku buryo bamera nk’abahanye igihango.

Kubera ko uyu mugore yari amaze imyaka 20 atonsa, nta mashereka yari yatangira kuzana, ari nayo mpamvu yatumye areka akazi ngo ajye yonsa uyu mukunzi we buri nyuma y’amasaha abiri kugeza ubwo amashereka azaza hanyuma bakibonera urukundo rutangaje ngo rusa nk’uruba ruri hagati y’umubyeyi n’umwana. Uyu Jennifer asanzwe afite umwana w’umukobwa yabyaye mu myaka 20 ishize ndetse ngo yamwonkeje amezi 8 ari naho ahera ahamya ko yibuka urukundo yumvaga hagati ye n’umwana we w’umukobwa bikamuha ikizere ko ariko bizagenda no ku mukunzi we.

Konka ngo bizabaviramo igihango gikomeye!

Brad nawe usanzwe yarabyaye, akunda imikono ngororamubiri akaba yemeza ko amashereka y’uyu mukunzi we azamufasha gukomeza kubaka umubiri. Jennifer avuga ko yizera ko mu mezi abiri azaba yatangiye kuzana amashereka, akoresha ibyo kunywa n’ibyo kurya bitandukanye byongerera abagore bonsa amashereka. Avuga kandi ko konsa uyu mukunzi we ntaho bihuriye n’amarangamutima yo gukora imibonano mpuzabitsina ngo kuko ari ibintu bibiri bitandukanye, ngo mu minsi ya mbere bombi byabanje kubagora ariko ngo ubu baramenyereye.

Brad yizera ko konka bizamufasha kubaka umubiri

Mu minsi ya mbere umubiri waducaga intege tugahita twigira mu bindi. Nyuma y’iminsi itatu amabere yanjye yatangiye kokera ariko n’iyo naca mu bubabare nziko bizakunda amashereka azaza umubiri numara kumenyera. Ibi ni igihango gikomeye hagati yanjye na Brad kidashobora kuvanwaho n’umuntu uwariwe wese.” Jennifer Mulford.

Aba bombi bahamya ko ubuzima babayeho bubashimishije ndetse ngo Brad abikorera Jennifer kugirango abandi bagore bamugirire ishyari. Kugirango badatwarwa n’ibitotsi bakibagirwa, nijoro bakoresha alarm ikabakangura hanyuma Brad akonka. Jennifer avuga ko aba yumva ari iby’abatangaza iyo Brad atwawe n’agatotsi agakomeza akonka yasinziriye nka kumwe kw’abana.

Uyu mubano wabo ngo bawugirana mu buryo bwiyubashye kuko Jennifer adashobora konsa Brad mu bantu benshi kandi ngo uyu mubano wabo bawubwiye bamwe mu bantu ba hafi mu miryango yabo.

Sindayiheba \MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe