Yashyizweho kuri6 January, 2020 | 15:26

Umugabo yitabye Imana ari mu irushanwa ry’imibonano mpuzabitsina ageze ku nshuro ya karindwi

Umugabo witwa Davy wo mu mujyi wa Lagos muri Nigeria yitabye Imana ubwo yakoraga irushanwa ry’imibonano mpuzabitsina n’umukobwa wicuruza mu nzu bikingiranye ku munsi mukuru wa Bonane ku ntego y’ibihimbi 50 by’amanayira.

Amakuru avuga ko iri rushanwa ryahuje Davy n’umukobwa ukora umwuga wo kwicuruza,Amaka, binjira mu nzu barikingirana bateze ko uwutsinda irushanwa ari bwegukane amanayira ibihumbi 50 [N50, 000] akoreshwa muri Nigeria.

Ngo iri rushanwa kandi ryari rigamije kureba uwuri bunanirwe vuba mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Davy yari asanzwe azwi nk’umuntu ukunda kugura indaya buri gihe agahora yivuga imbere y’inshuti ze ko akora imibonano mpuzabitsina akamara umwanya munini atarananirwa.Yahoraga ababwira uburyo ashobora kumara amasaha akora imibonano n’abakobwa kugeza ubwo bahamuka bagahunga.

Ariko irushanwa rye hamwe na Amaka ryamubereye ribi kuko bageze ku ituru ya karindwi [seventh round] imbaraga zirabura ahita ava hejuru ya Amaka yitura hasi ata ubwenge.Yahise ajyanwa ku bitaro nyuma yaho bitangazwa ko yitabye Imana akimara kuhagezwa.

Nyuma polisi yo mu mujyi wa Lagos yahise ita muri yombi uwo mukobwa wicuruza ihita itangira gukora iperereza anahita itangaza ku mugaragaro ko Davy yamaze kwitaba Imana.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


4 Comments

Ndabaz - 2 months ago

Ntabwo yitabwe Imana ahubwo yapfuye

Ndabaz - 2 months ago

Ntabwo yitabwe Imana ahubwo yapfuye

Apolo harera - 2 months ago

Ubundi c yarwanaga Niki koko nubundi ububwa iyo bwakubanye bwinshi ubwiratamo ubugabo yihangane niwe wizize

Clenie - 2 months ago

Ibi nibibazo pee!! biratangaje ariko nubundi ibihembo by’ibyaha Ni urupfu ariko impano y’Imana Ni ubugingo buhoraho.

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe